Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko

IJAMBO RY’IBANZE

Ivanjili ya kabiri yanditswe na Mariko utabarirwa mu ntumwa, ntabe n’umuntu ukomeye cyane mu bakristu ba mbere. Nyamara turamuzi neza. Yohani, wiswe n’irya Mariko, yagombaga kuba ari umusore igihe Petero avanywe mu buroko ku buryo bw’agatangaza, nyuma agahungira mu nzu ya nyina wa Mariko yari i Yeruzalemu (Intu 12,12–16). Nyuma y’imyaka mike, Mariko yaje guherekeza mubyara we Barinaba na Pawulo mu rugendo rwabo rwa mbere rwa gitumwa (Intu 12,25; 13,5) kugira ngo ajye abafasha.

Ku mpamvu zitamenyekanye neza, Mariko ntiyakomeje kujyana na bo. Cyakora, Barinaba yongeye kumwifashisha agiye kwamamaza Inkuru Nziza mu kirwa cya Shipure (Intu 15,36–39). Nyuma y’aho kandi Mariko yaje kuba umufasha w’imena wa Petero; yaramukunze cyane kugeza aho amwita umwana we (1 Pet 5,13). Ubundi dusanga Mariko yaragiye agoboka Pawulo mu mirimo ye (2 Tim 4,11; Filem 24).

Mariko yandikiye Ivanjili ye i Roma, abisabwe n’abakristu b’uwo mugi. Abenshi muri bo bari abanyamahanga bahindutse bakemera Kristu. Mu kwandika kwe, yaba yarakurikiye inyigisho za Petero ku buryo iyo dusoma iyo Vanjili, ari nko kwiyumvira ijwi ry’umutware w’intumwa ubwe, utubwira ibyo yumvanye Nyagasani. Kandi koko Ivanjili ya Mariko yuzuyemo icyusa cy’ibintu bivugitse neza nk’uwabyiyumviye.

Petero yiciwe i Roma ahagana muri 64; naho Mariko yanditse Ivanjili ye nyuma y’urwo rupfu ho gato. Inyandiko ya Mariko ni yo ngufi ku za Matayo na Luka; ibiyirimo hafi ya byose tubisanga no muri izo zombi. Muri iyo nyandiko, ntidusangamo inyigisho zivugitse ku buryo burambuye; Mariko yikundira ibivugitse vuba, nko kutwereka Yezu ashishikariye umurimo we, ukuntu ahihibikanira gukwira hose iyo amenyesha imbaga Inkuru Nziza.

Iyi mbaga na yo ibanza kumwakirana ubwira, ariko nyuma bakagenda bamucikaho, kuko Yezu yanga kuba umutware nk’aba basanzwe b’isi. Abantu bake ni bo bamukomeyeho, baramukurikira kugeza mu ndunduro, bakira Inkuru Nziza yamamajwe n’uwo muntu, ari we Kristu Mukiza, Umwana w’Imana (1,1)

Iyo Vanjili, Mariko yayandikiye kugira ngo natwe dushobore kwakira ubwo butumwa. Bityo iyo Vanjili tuzayisomana ibyishimo n’ugutangarira cyane ukuntu Mariko atwereka Yezu ari mu murimo we, tugasa n’abamwirebeshereza amaso yacu.

Ngaho Mariko natuyobore, maze kimwe na wa musirikari w’Umunyaroma wari iruhande rw’umusaraba, tuvuge tuti «Koko Uyu yari Umwana w’Imana».

mt1 Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda