Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


16

Yezu bamwaka ikimenyetso kimanutse mu ijuru

(Mk 8.11–13; Lk 12.54–56)

1Nuko Abafarizayi n’Abasaduseyi baramusanga, bagira ngo bamwinje, bamusaba ikimenyetso giturutse mu ijuru. 2Arabasubiza ati «Ku mugoroba, muravuga muti ’Hazaba umucyo kuko ijuru ari umutuku’; 3no mu museke, muti ’Uyu munsi uraba mubi kuko ijuru ari urwijiji’. Bityo mukamenya gusobanura neza uko ijuru risa, nyamara ntimushobore kumenya ibimenyetso by’iki gihe16.3 ibimenyetso by’iki gihe: ni ibitangaza Yezu akora, bikamenyesha ko Ingoma y’Imana yegereje (reba na 11.3–5; 12.28). turimo! 4Iki gisekuru kibi kandi cy’abasambanyi kirashaka ikimenyetso! Ariko nta kindi kimenyetso bazabona, atari icya Yonasi.» Ubwo abasiga aho arigendera.

Umusemburo w’Abafarizayi n’Abasaduseyi

(Mk 8.14–21; Lk 12.1–6)

5Igihe bambukaga ngo bafate hakurya, abigishwa basanga bibagiwe kujyana imigati. 6Nuko Yezu arababwira ati «Murabe maso kandi mwirinde umusemburo w’Abafarizayi16.6 umusemburo w’Abafarizayi: umusemburo mwiza utumbisha umutsima, ugatuma umugati uryoha; nyamara nibakoresha umusemburo mubi, umutsima uzabiha, kandi nta we uzashobora kurya kuri uwo mugati. N’inyigisho z’Abafarizayi na zo ni ko zimeze: zishobora kwangiza umutima w’ababumva. n’uw’Abasaduseyi.» 7Naho bo mu mutima baribwira bati «Ni uko tutazanye imigati.» 8Yezu arabimenya, arababwira ati «Mwa bemera gato mwe, n’iki gituma mujya impaka ngo ntimwazanye imigati? 9Ntimurasobanukirwa? Ntimwibuka se ya migati itanu yahagije abantu ibihumbi bitanu, n’umubare w’inkangara mwahavanye? 10Ntimwibuka se ya migati irindwi yahagije abantu ibihumbi bine, n’umubare w’inkangara mwahavanye? 11Ni iki gituma mutumva ko atari imigati navugaga, igihe nababwiraga nti ’Nimwirinde umusemburo w’Abafarizayi n’uw’Abasaduseyi!’» 12Nuko bumva ko atari yababwiye kwirinda umusemburo w’imigati, ahubwo kwirinda inyigisho z’Abafarizayi n’iz’Abasaduseyi.

Petero yemeza ko Yezu ari Umwana w’Imana

(Mk 8.27–30; Lk 9.18–21)

13Yezu ageze mu gihugu cya Kayizareya ya Filipo, atangira kubaza abigishwa be, ati «Abantu bavuga ko Umwana w’umuntu ari nde?» 14Baramusubiza bati «Bamwe bavuga ko ari Yohani Batisita, abandi ko ari Eliya, abandi ko ari Yeremiya cyangwa umwe mu bandi bahanuzi.» 15Yongera kubabaza ati «Mwebwe se, muvuga ko ndi nde?» 16Simoni Petero aramusubiza ati «Wowe uri Kristu, Umwana w’Imana Nzima16.16 Umwana w’Imana nzima: Petero arusha abandi bose kwemera Yezu; yumvise ko yunze ubumwe n’Imana ku buryo bwihariye, bigatuma aba Umwana wayo by’ukuri.!» 17Yezu amusubiza, agira ati «Urahirwa, Simoni mwene Yonasi, kuko atari umubiri n’amaraso16.17 umubiri n’amaraso: ku Bayahudi, bwari uburyo bwo kwerekana intege nke z’umuntu. byabiguhishuriye, ahubwo ni Data uri mu ijuru. 18Noneho nkubwiye ko uri Urutare16.18 uri urutare: Yezu yari yarahimbye Simoni izina ry’igihebureyi rya «Kefasi» (Mk 3.16; Mt 4.18). Iryo zina, mu kigereki ryahindurwaga ngo «Petero». Ayo mazina yombi, haba mu gihebureyi cyangwa mu kigereki, risobanura ikintu kimwe: «urutare»., kandi kuri urwo rutare nzubakaho Kiliziya yanjye, n’ububasha bwo mu kuzimu ntibuzayitsinda. 19Nzaguha imfunguzo z’Ingoma y’ijuru: icyo uzaba waboshye mu nsi, kizabohwa no mu ijuru; n’icyo uzaba wabohoye mu nsi, kizabohorwa no mu ijuru.» 20Hanyuma yihanangiriza abigishwa kutagira uwo babwira ko ari Kristu16.20 ko ari Kristu: Yezu arabuza abigishwa be kugira uwo babibwira kuko igihe kitaragera. Rubanda kandi baba barabyumvise ukundi, bati ni Kristu uje kudukiza Abanyaroma batwigaruriye..

Yezu avuga ubwa mbere ko azapfa akazuka

(Mk 8.31–33; Lk 9.22)

21Kuva ubwo Yezu atangira kumenyesha abigishwa be ko agomba kujya i Yeruzalemu kuhababarizwa cyane n’abakuru b’imiryango, n’Abaherezabitambo bakuru, n’abigishamategeko, akicwa kandi akazazuka ku munsi wa gatatu. 22Petero aramwihugikana, aramutonganya avuga ati «Biragatsindwa, Nyagasani! Ibyo ntibizakubeho!» 23Ariko we ahindukirana Petero, aramubwira ati «Hoshi, mva iruhande, Sekibi16.23 Sekibi: ahubwo Petero yizera ko i Yeruzalemu bazakira Yezu nk’umwami. N’ubwo atari abizi, Petero ashuka Yezu kimwe na Sekibi (4.1–11), ubwo yamusezeranyaga kuzamuha ubukire n’ububasha bwinshi nareka kumvira Se wo mu ijuru kugeza apfuye niba ari ngombwa.! Umbereye umutego kuko ibitekerezo byawe bitavuye ku Mana, ahubwo ku bantu!»

Ibintu ngombwa ku bashaka gukurikira Yezu

(Mk 8.34—9.1; Lk 9.23–27)

24Nuko Yezu abwira abigishwa be, ati «Niba hari ushaka kunkurikira ajye yiyibagirwa ubwe, aheke umusaraba we, maze ankurikire! 25Kuko uzashaka gukiza ubugingo bwe, azabubura; naho uzahara ubugingo bwe ari jye agirira, azabukiza. 26Umuntu watunga isi yose, ariko akabura ubugingo bwe, byaba bimumariye iki? Cyangwa se umuntu yagurana iki ubugingo bwe? 27Kandi Umwana w’umuntu agomba kuzagaruka mu ikuzo rya Se, ashagawe n’abamalayika, maze ubwo akagororera umuntu wese akurikije imigirire ye. 28Ndababwira ukuri: mu bari hano harimo abatazapfa batabonye Umwana w’umuntu aje mu ikuzo ry’Ingoma ye.»

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda