Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


Umuhanuzi Malakiya

IJAMBO RY’IBANZE

Mu gihebureyi, izina «Malaki» rivuga «intumwa yanjye» (1,1; 3,1). Uwo muhanuzi se ni ko yitwaga kok ? Cyangwa se iryo zina barimwitiriye umurimo Uhoraho yamushinze ? Ni iki rero cyatumye uwo muhanuzi yoherezwa ?

Ingoro yarubatswe bongera kuyikoreramo imihango y’iyobokamana nka mbere, ariko ku buryo budashimisha Imana. Abaherezabitambo babura ishyaka, kandi bakamurikira Uhoraho «ibiribwa bihumanye» (1,7), bakamutura ibitungwa bitabona, ibicumbagira n’ibirwaye (1,8.13–14); n’ibice bya cumi byategetswe bakabitanga bagononwa (3,8–10). Akamenyero ko gushakana n’abanyamahanga kabaye ishyano rihora ryiyongera (2,11). Nyamara icyago kibisumbye byose ni uko ukwemera kwa benshi kwadohotse : ntibakizera Uhoraho, baribaza icyo gukurikiza amategeko bibamariye (2,17; 3,14), kandi babona ko abirasi ari bo basekerwa n’amahirwe (3,15) ! Ngizo impamvu zituma dutekereza ko iki gitabo cyanditswe mbere gato ya 450. Icyo gihe Abayahudi bari bamaze kudohoka ku mabwiriza Hagayi na Zakariya babasigiye, kandi Nehemiya yari atarababuza gushakana n’abanyamahanga (Neh 10,31; 13,23–30).

Iki gitabo kigizwe n’ibice bitandatu bikurikiranye, byose byanditswe ku buryo bumwe : hatangira kuvuga Uhoraho cyangwa umuhanuzi we, maze ijambo rye riburira imbaga cyangwa abaherezabitambo, bo bagahita barivuguruza. Noneho umuhanuzi agakurizaho kubakangara, nyuma akabasezeranya umukiro. Icyo umuhanuzi agamije ni ukurwanya ukwirara mu byerekeye iyobokamana abenshi badohotsemo. Dore bimwe mu bitekerezo by’ingenzi kuri iyo ngingo :

— Ni ngombwa gutegereza umunsi w’Uhoraho, kuko azaza «gusukura bene Levi, abayungurure nka zahabu cyangwa feza» (3,3). Azahana abagomye, kandi ahorere ab’intungane (3,5.19–21). Koko Umutegetsi azaza, kandi ntazatindiganya kwinjira mu Ngoro ye (3,1). Imihango y’iturabitambo izavugururwa, maze amahanga yose ahereze Imana ituro ritagira inenge (1,11).

— Cyakora hari intumwa idasanzwe izabanza kuza gutegura inzira ya Nyagasani (3,1). Iyo ntumwa Malakiya ayitiranya na Eliya (3,23), kuko kuva icyo gihe, bari batangiye kuvuga ko Eliya, we wajyanywe mu ijuru akiri muzima, hari ubwo azagaruka. Twe tuzi ko mu mavanjili, Yohani Batisita ari we wabaye iyo nteguza ya Yezu, akaba ari we Eliya wagombaga kugaruka (Mk 1,2–3; Lk 7,27; Mt 11,10; 17,10–13).

— Nta wakwibagirwa kandi ukuntu Malakiya arwanya umuco mubi wadutse mu bagabo, birukana «umugore wo mu busore bwabo, mugenzi wabo, uwo bagiranye amasezerano» (2,14–16). Uwo muco mubi wo gusenda abagore, Yezu na we yarawurwanyije, agira ati «Icyo Imana yafatanyije, umuntu ntakagitandukanye!» (Mt 19,6).

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda