Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka

IJAMBO RY’IBANZE

Mutagatifu Luka wanditse Ivanjili ya 3, ni Umugereki, ukomoka muri Siriya, maze aba umwe mu banyamahanga ba mbere bemeye Inkuru Nziza ya Yezu (Intu 11,20–21). Ubundi kandi Luka ni wa wundi Pawulo Mutagatifu yita «Umuganga w’incuti yacu» (Kol 4,14), wamuherekeje mu rugendo rwe rwa nyuma rwa gitumwa, cyane cyane igihe yari afungiye i Kayizareya, n’igihe avuye i Kayizareya ajya i Roma. Luka rero yanditse Ivanjili ye nyuma ya Matayo na Mariko ho gato, ayigenera abanyamahanga nka we bemeye Kristu. Hari nko mu mwaka wa 80.

Mu ntangiriro y’Ivanjili ye, Luka ariyemeza kutugezaho inkuru y’imvaho; azi ibyanditswe byose kuri Yezu, yaranitonze arabaririza neza ku bamenye Yezu, bakabana na we, maze yishimira kutugezaho izo ngingo zose ku buryo buboneye.

Luka akurikiza rwose gahunda ya Matayo na Mariko (inyigisho za Yohani Batisita; inyigisho za Yezu mu Galileya; urugendo rwe rw’i Yeruzalemu; iminsi ye ya nyuma y’i Yeruzalemu, igihe cy’ibabara n’ukuzuka kwa Nyagasani), ariko nyine kuri ibyo basangiye, yongeraho n’ibyo yamenye ku giti cye.

Mariya, Nyina wa Yezu, afite umwanya urambuye mu byo Luka atubwira ku ivuka n’ubuto bwa Yezu. Ni na we wenyine utubwira ubuto bwa Yohani Batisita akanatumenyesha ababyeyi be, Zakariya na Elizabeti.

Tugiye kuvuga bimwe na bimwe mu byo Luka yanditse by’umwihariko kuko ntawabirondora byose. Ni we udutekerereza uko Yezu yazuye umuhungu w’umupfakazi w’i Nayini (7,11–17), ni we utubwira inkuru za Marita na Mariya (10,38–42). Umugani w’igiceri cyatakaye kikaboneka (15,8–10), umwana w’ikirara (15,11–32) hamwe na wa mukungu wabaniye nabi Lazaro w’umukene (16,19–31) tubisangana Luka. Ni na we utugezaho inkuru y’abagenzi babiri b’i Emawusi (24,13–35), n’ibindi byinshi. Luka na none ni we wibutse umwanya wa ba bagore bakurikiraga Yezu banamufashisha umutungo wabo (8,1–3), bakaba ari na bo ba mbere bamubonye yazutse.

Ivanjili ya Luka mbere na mbere ivuga ikizwa ry’abantu n’impuhwe z’Imana. Umwana w’umuntu yazanywe no gushaka no gukiza icyari cyarazimiye (19,10). Yezu ntahwema kwegera abasoresha n’abanyabyaha ngo abahindure (15,1–2). Mu bababariwe harimo ihabara (7,36–50), Zakewusi (19.1–10), abishi be (23,34), cya gisambo cyari kibambanywe na we kikicuza (23,39–43).

Cyakora Luka ntiyihanganira abirasi n’abakire batumva akababaro k’abavandimwe babo (16,19–31), kimwe n’abiyita intungane, bikabatera kwiratana ingeso nziza zitabarangwaho (16,15), kimwe kandi na ba Bafarizayi bavuga amasengesho agaragaza ubwirasi (18,9–14). Abo Yezu ababariye, baba basabwe kandi kubaho ku buryo bwisumbuye. Ibyo Luka abyibutsa usoma Ivanjili ye, ko Yezu amusaba kutaba umucakara w’ibintu, ko agomba kwigobotora icyamubuzaga cyose gukurikira Yezu. Ibyo bishobozwa no gusenga nk’uko Luka abigarukaho kenshi. Ni na we wenyine utwibutsa rya Jambo rya Yezu ryo gusenga ubutitsa, kimwe na wa mugani w’umucamanza gica n’umupfakazi wahoraga amutakira (18,1–8). Ivanjili ye ndetse ayirangiza atwereka intumwa nyuma ya Asensiyo: ukuntu basengaga, bagasingiza Imana ubudahwema mu Ngoro (24,53).

Ivanjili ya Luka kandi ivuga cyane ibyishimo (2.4; 5,26; 10,17; 13,17; 18,43; 19,37; 24,51), ikavuga Roho Mutagatifu wagaragariye mu buzima bwa Yezu kuva ku isamwa rye kugeza ku izuka rye . . . Bityo Luka yanyuze imitima itabarika y’abakristu bo mu bihe byose, akaba yarabagaruriye Yezu, Umwigisha we atigeze abona, nyamara yemereye guhara byose n’umutima wishimye. Ngaho nidufungure ivanjili ye maze natwe tuyoborwe kuri Yezu, Umukiza w’abantu bose.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda