Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


9

Aroni n’abahungu be batangira imirimo yabo

1Ku munsi wa munani, Musa ahamagara Aroni n’abahungu be, hamwe n’abakuru ba Israheli. 2Musa rero abwira Aroni, ati «Shaka ikimasa cyo guturwaho igitambo cy’impongano y’icyaha, hamwe n’isekurume y’intama yo guturwaho igitambo gitwikwa. Ayo matungo yombi, uzayamurika imbere y’Uhoraho, ariko azabe atagira inenge. 3Hanyuma uzabwira Abayisraheli aya magambo, uti ’Mufate isekurume y’ihene yo guturwaho igitambo gitwikwa. 4Mufate kandi ikimasa hamwe n’isekurume y’intama byo guturwaho igitambo cy’ubuhoro imbere y’Uhoraho. Ntimwibagirwe kandi n’ituro ry’ifu ivugishijwe amavuta. Impamvu y’ibyo byose ni uko uyu munsi ariho Uhoraho ari bubabonekere.’»

5Abayisraheli bazana imbere y’ihema ry’ibonaniro ibyo Musa yari yategetse byose, maze ikoraniro ryose rihagarara imbere y’Uhoraho. 6Nuko Musa aravuga ati «Dore ibyo Uhoraho yabategetse gukora kugira ngo ikuzo rye ribigaragarize9.6 ikuzo rye ribigaragarize: Imana imenyesha abantu ko ibarimo rwagati, ikoresheje ibimenyetso nk’igicu cyangwa ikuzo ryayo ribengerana, kuko nta muntu washobora kubona Imana adapfuye.7Nuko Musa abwira Aroni, ati «Egera urutambiro, uture igitambo cyawe cy’impongano y’ibyaha n’igitambo cyawe gitwikwa, kugira ngo wikorereho ubwawe no ku muryango umuhango ubahanaguraho icyaha. Hanyuma, umurike amaturo y’umuryango kugira ngo uwukorereho umuhango uwuhanaguraho icyaha nk’uko Uhoraho yabitegetse.»

8Aroni yegera urutambiro, maze asogota ikimasa cyo guturwaho igitambo cy’impongano y’icyaha cye bwite. 9Abahungu be bamuzanira amaraso, akozamo urutoki, asiga ku mahembe y’urutambiro, maze asigaye ayasesa mu nsi yarwo. 10Ibinure, impyiko zombi n’umwijima by’icyo gitambo, yabitwikiye ku rutambiro nk’uko Uhoraho yari yabitegetse Musa. 11Inyama zindi hamwe n’uruhu, byo yabitwikiye kure y’ingando. 12Itungo ryari rigenewe igitambo gitwikwa, na ryo ararisogota, abahungu be bamuzanira amaraso yaryo, maze ayaminjagira mu mpande zose z’urutambiro. 13Barongeye bamuzanira igihanga n’imirwi y’icyo gitambo gitwikwa, maze abikongereza ku rutambiro. 14Amara n’amaguru arabyoza maze na byo abitwikira ku rutambiro hamwe na cya gitambo gitwikwa.

15Aroni kandi amurika amaturo y’umuryango; afata isekurume y’ihene yari igenewe igitambo cy’impongano y’icyaha cy’umuryango arayisogota, maze arayitura, nk’uko yari yagenjeje ku gitambo cya mbere. 16Yamuritse igitambo gitwikwa, anagitura uko byateganijwe. 17Ahereza kandi ituro ry’ifu, ayoraho iyuzuye urushyi, maze ayitwikira ku rutambiro, yiyongera ku gitambo gitwikwa cya mu gitondo. 18Ikimasa hamwe n’isekurume y’intama umuryango wari watuyeho igitambo cy’ubuhoro, yarabyishe, maze abahungu be bamuzanira amaraso yabyo, ayaminjagira impande zose z’urutambiro. 19Umurizo, urugimbu ruri ku mara, impyiko n’umwijima, mbese inyama z’ibinure za cya kimasa n’iza ya sekurume y’intama, 20bazigereka ku nkoro z’ibyo bitambo, maze azikongereza ku rubambiro. 21Aroni yakoze umuhango wo guhereza Uhoraho inkoro n’itako ry’iburyo, maze arabimutura nk’uko Musa yari yabimutegetse. 22Hanyuma Aroni yaramburiye ibiganza hejuru y’imbaga, ayiha umugisha maze aramanuka. Ubwo yari arangije gutura igitambo cy’impongano y’icyaha, igitambo gitwikwa, hamwe n’ibitambo by’ubuhoro.

23Nyuma y’ibyo, Musa na Aroni binjira mu ihema ry’ibonaniro, barisohotsemo baha imbaga umugisha, maze ikuzo ry’Uhoraho ryigaragariza umuryango wose. 24Ikibatsi cy’umuriro gituruka imbere y’Uhoraho, gikongeza igitambo9.24 gikongeza igitambo: kwari ukumvisha ko Imana yakiriye icyo gitambo. gitwika n’ibinure byari ku rutambiro. Imbaga yose ibonye ibyo, itera hejuru, ibyishimo birayisaga, abantu bose ni ko kugwa hasi bubitse umutwe.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda