Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


26

1Muzirinde kwihangira ibigirwamana. Ntimuzasenge ibishushanyo cyangwa inkingi z’amabuye. Mu gihugu cyanyu ntimuzahazane amabuye abaje maze ngo muyunamire. Ndi Uhoraho Imana yanyu.

2Muzubahirize isabato zanjye, kandi mwubahe Ingoro yanjye. Ndi Uhoraho.

Uhoraho azaha umugisha abamwumvira

3Muzite ku mabwiriza yanjye, kandi mukurikize amategeko yanjye. 4Nimugenza mutyo, imvura izajya igwira igihe, ubutaka bwanyu burumbuke, kandi n’ibiti byo mu mirima yanyu byere imbuto. 5Mu gihugu cyanyu, muzajya musarura mutararangiza no guhura ibyeze mu mwaka ushize. Nanone kandi ibiba rizajya risanga mugisarura. Muzajya murya amafunguro yanyu muhage, kandi muture mu gihugu cyanyu umudendezo. 6Igihugu cyanyu nzagisenderezamo amahoro, nkirukanemo inyamaswa zigira nabi, bityo mujye musinzira nta nkomyi. 7Inkota ntizongera kwica mu gihugu cyanyu, ahubwo ababisha banyu muzajya mubirukana mubatsembeshe inkota zanyu. 8Batanu muri mwe bazajya bamenesha ababisha ijana, naho ijana bo bameneshe ibihumbi cumi, maze muzabamarishe inkota zanyu. 9Nzabagarukira, mbatere gusagamba maze murumbuke. Nzakomeza Isezerano26.9 Isezerano twagiranye: iryo Sezerano Abayisraheli bagiranye n’Uhoraho kuri Sinayi, mu by’ukuri ni ryo ry’ingenzi mu iyobokamana ryabo. Baryibutsa kenshi muri uyu mutwe (reba imirongo 9,15.42.45), n’ahandi henshi mu bindi bitabo by’Isezerano rya kera. twagiranye. 10Muzajya mutungwa n’imyaka yaguguye, ndetse mugire n’ubwo muyisohora mu nzu kugira ngo mushobore kubika imishyashya. 11Sinzigera mbarakarira, nzahora ngendana namwe, ndetse nzashyira n’Ingoro yanjye hagati yanyu. 12Nzababera Imana, namwe mumbere umuryango. 13Ndi Uhoraho Imana yanyu yabakuye mu gihugu cy’Abanyamisiri kugira ngo mureke kubabera abacakara. Ni jye wabakuye ku ngoyi yari yarabahese umugongo, mbaha kugendana ishema.

Uhoraho azavuma abamusuzugura

14Hari ubwo mwakwanga kunyumvira ntimukurikize amabwiriza n’amategeko yanjye, 15mukanga gufata imico nabatoje, bityo mukaba mwishe Isezerano twagiranye. 16Dore rero uko nzabagenzereza nimukora mutyo:

Kugira ngo mbakange, nzabahuramo indwara y’ubuhahamuke cyangwa iyo gushishira, maze zibahondobereze amaso n’ubuzima bwanyu bukendere. Muzajya muhingira ubusa, kandi mubibire abanzi banyu birire. 17Nzabakuraho amaso n’umutima, maze abanzi banyu bazabiganzure. Abanzi banyu bazabakandamiza, maze mujye muhunga nta we ubirukanye.

18Nimbaha ibyo bihano ntimunyumvire, noneho nzabikuba incuro ndwi kugira ngo mwihane. 19Izo mbaraga zanyu mwiratana, nzazihindura ubusa. Ijuru ryanyu nzarikamya ribe nk’icyuma, naho ubutaka bwo mbuhindure nk’umuringa. 20Muzigorera ubusa muhinga, imirima yanyu nta cyo izongera kwera. Kandi ibiti byo mu gihugu cyanyu ntibizongera gutanga imbuto.

21Nimukomeza kugoma mukanga kunyumvira, ibyo bihano nzabikuba incuro ndwi kugira ngo mwihane. 22Nzabahuramo inyamaswa zo mu ishyamba zibahekure abana, ziyogoze amatungo yanyu, namwe ubwanyu zibatsembe ku buryo nta n’umwe uzatinyuka kunyura mu nzira zanyu.

23Ibyo bihano na byo nimwanga kubyumva mukansuzugura, 24nanjye nzakomeza mbarwanye, ndetse nzabikuba incuro ndwi kugira ngo mbahane. 25Nzabahuramo inkota yo guhorera Isezerano mwishe, maze muhungire mu migi yanyu. Ubwo naho nzabaterereza icyorezo, maze umubisha wanyu abonereho kubatsemba. 26Nzabanyaga imigati mwaryaga, ku buryo abagore cumi bazajya batekera imigati yanyu mu ziko rimwe. Iyo migati bazabazanira na yo bazayipima ku munzani; ntimuzajya muyirya ngo muhage.

27Ibyo byose nimubirengaho, mugakomeza kugoma no kutanyumvira, 28nanjye nzabarwanya ndetse mbarakarire, maze ibyo bihano mbikube incuro ndwi nanone. 29Muzarya abahungu n’abakobwa banyu. 30Ahirengeye muturira ibitambo byanyu hamwe na za nkingi zanyu z’amabuye zeguriwe izuba, byose nzabisenya mbimareho. Muzatuma mbazinukwa, maze intumbi zanyu nzigereke hejuru y’ibimene by’ibigirwamana byanyu. 31Imigi yanyu nzayizimya, amasengero yanyu nzayangize, noye kuzongera guhumurirwa n’imibavu yanyu ukundi. 32Igihugu cyanyu nzakirimbura maze n’abanzi banyu nibaza kugitura batangare. 33Mwebwe ubwo muzaba mwarakwiriye imishwaro mu mahanga yose, kandi na ho nzahabakurikiza inkota. Igihugu cyanyu kizazima, imigi yanyu isigare ari amatongo.

34Muri icyo gihe cy’amakuba, mwe muzaba mwarajyanywe bunyago mu banzi banyu, naho igihugu cyanyu kizaba cyaratereranywe, kizaruhuka kugira ngo cyubahirize isabato zose zitubahirijwe mbere. 35Koko, muri icyo gihe cy’amakuba, igihugu kizaruhuka, kibe aho kidahingwa, kibonereho kubahiriza isabato zishyura izo kizaba kitararuhutseho igihe mwari mugituye.

36Abo muri mwebwe bazaba bararokotse, bari mu bihugu by’ababisha, nzabakurikirana kugeza ubwo biheba. Akababi nikamanuka ku giti kazajya kabakura umutima biruke nk’abahunga inkota, maze bajye bikubita hasi kandi nta we ubirukanye. 37Bazajya bagwirirana, nk’uko bagwa bahunga inkota kandi nta we ubirukanye. Ntimuzashobora kurwanya abanzi banyu, 38ahubwo muzayogorezwa mu mahanga, maze igihugu cy’abanzi banyu kizabamire. 39Abazarokoka muri mwe bazasereberera mu bihugu by’abanzi bazize ibyaha byabo bikubitiyeho no kwiyongera ku bya ba sekuruza.

Imana izibuka Isezerano ryayo

40Nyamara abo ngabo bazihamya icyaha cyabo n’icya ba sekuru, maze bemere ko bakoze ishyano bakandwanya. 41Bazumva ko nanjye byandakaje maze nkabacira mu gihugu cy’abanzi. Cyangwa se nanone, umunsi umwe umutima wabo utagenywe uzicisha bugufi maze bemere igihano bahawe. 42Jyewe nzahora nibuka Isezerano nagiranye na Yakobo; nzibuka kandi n’iryo nagiranye na Izaki, sinzibagirwa ndetse n’irindi nagiranye na Abrahamu, maze nzahore nibuka igihugu cyanyu. 43Bityo, muri iyo minsi y’amakuba, igihugu kizaba cyaratereranywe, cyararaye nta we ugihinga, maze kizabonereho kubahiriza isabato zacyo zitubahirijwe mbere. Muri icyo gihe kandi, abo bantu bazajya mu gihano, kuko banze gufata imico nabatoje, bakanasuzugura amategeko yanjye. 44N’ubwo ndetse bazaba baraciriwe mu gihugu cy’abanzi babo, jyeweho nta bwo nzabanga kugeza aho nzasesa Isezerano twagiranye. Ndi Uhoraho Imana yabo. 45Nzabagirira ibambe nibuke Isezerano nagiranye n’abasekuruza babo navanye mu gihugu cya Misiri, amahanga yakangaranye, ari ukugira ngo jyewe Uhoraho, mbabere Imana.»

46Izo ni zo nyigisho, amategeko n’amabwiriza Uhoraho yagejeje ku Bayisraheli, yifashishije Musa, ku musozi wa Sinayi.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda