Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


24

Itara ryakirana mu Ngoro

1Uhoraho abwira Musa, ati 2«Tegeka Abayisraheli bakuzanire amavuta arongoroye y’imizeti agenewe ikinyarumuri, kuko amatara yacyo agomba guhora yakirana 3imbere y’umubambiko w’Ubushyinguro bw’Isezerano buri mu ihema ry’ibonaniro. Aroni ni we uzategura ayo matara ku buryo ahora yakirana imbere y’Uhoraho. Kuva mu gisekuruza kugera mu kindi, iryo rizababere itegeko ridakuka. 4Ayo matara, Aroni azayashyira ku kinyarumuri gikoze muri zahabu, maze ajye ahora yakirana imbere y’Uhoraho.

Umugati w’ituro

5Uzafate agafu, uzatekemo utugati cumi na tubiri, buri kose gakozwe n’ifu yuzuye utwibo tubiri. 6Uzaturambike ku meza ya zahabu, urunda dutandatu dutandatu imbere y’Uhoraho. Kuri buri kirundo cy’utugati, 7uzanyanyagizaho umubavu uboneye. Ibyo bizakubera urwibutso mu kigwi cy’umugati n’ibiribwa bikongokeye Uhoraho. 8Buri gihe uko isabato itashye, uzajye utereka utwo tugati imbere y’Uhoraho, uzirikana ko ugirira Abayisraheli bose. Iryo ni isezerano rizahoraho iteka. 9Ibyo biribwa bizaba ibya Aroni n’abahungu be. Iyo migati rero, bazayirira ahantu hasukuye kuko kuri bo ari ikintu gitagatifu cyagabanijwe ku biribwa bigenewe Uhoraho. Uwo uzaba umugabane wabo ubuziraherezo.»

Igihano cy’uwatutse Uhoraho

10Hari umugore w’Umuyisraheli wari ufite umuhungu yabyaranye n’Umunyamisiri. Bukeye uwo muhungu arihandagaza, maze atonganira mu ngando rwagati n’umugabo w’Umuyisraheli kavukire. 11Uwo muhungu yaratinyutse atuka Uhoraho, maze asuzuguza izina rye. Abayisraheli babibonye batyo, bamushyikiriza Musa. Nyina yitwaga Shelomita, umukobwa wa Diviri wo mu nzu ya Dani. 12Abayisraheli rero babaye bakingiranye uwo muhungu, mu gihe bari bategereje icyo Uhoraho abategeka kumukorera.

13Nuko Uhoraho abwira Musa, ati 14«Uwo watukanye musohore mu ngando, maze abamwumvise bose bamuramburire ibiganza ku mutwe. Nyuma y’ibyo ikoraniro ryose rimwicishe amabuye. 15Ubundi kandi, dore ibyo uzamenyesha Abayisraheli:

Nihagira umuntu utuka Imana ye, icyo cyaha cye kizamuhama. 16Bityo rero, umuntu uzasuzuguza izina ry’Uhoraho, agomba kwicwa. Yaba umunyamahanga cyangwa umwene gihugu kavukire, ikoraniro ryose rizamwicishe amabuye. Agomba gupfa kuko aba yasuzuguje izina ry’Uhoraho.

17Nihagira umuntu wica undi, na we agomba kwicwa. 18Inyamaswa yo nihagira uyica, azajya yishyura inzima.

19Nihagira umuntu ukomeretsa mugenzi we, na we bazamukomeretse: 20imvune ihorerwe indi, n’ijisho rihorerwe irindi. Mbese ubumuga azaba yateye mugenzi we, na we ni bwo bazamutera.

21Uwishe inyamaswa arayiriha, naho uwishe umuntu, na we agomba gupfa.

22Mwebwe n’abanyamahanga muri kumwe, muzakurikiza amategeko amwe. Ndi Uhoraho, kandi ni jye Mana yanyu.»

23Ibyo rero Musa amaze kubibwira Abayisraheli, uwari watutse izina ry’Uhoraho bamusohoye mu ngando, maze bamwicisha amabuye. Abayisraheli bubahiriza batyo ibyo Uhoraho yari yategetse Musa.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda