Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


11

INYIGISHO ZEREKEYE IBYAHUMANYE N’IBITAHUMANYE

Inyamaswa zanduza n’izitanduza

1Uhoraho abwira Musa na Aroni, ati 2«Muzabwire Abayisraheli mutya: Mu nyamaswa zose ziri ku isi, dore izo muzashobora kurya: 3izifite ikinono gisatuye, kandi zuza. 4Mu nyamaswa rero zuza kandi zifite ibinono, dore izo mutazarya:

Ingamiya, kuko yuza ariko ntigire ibinono; ntimuzayirye, yabanduza.

5Impereryi, kuko yuza ariko ntigire ibinono; murayizira; yabanduza.

6Urukwavu, kuko rwuza ariko ntirugire ibinono; muraruzira, rwabanduza.

7Ingurube, kuko ifite ibinono bisatuye, ariko ntiyuze; murayizira, yabanduza. 8Izo nyamaswa zose, muzira inyama zazo no gukora ku ntumbi zazo, kuko zabanduza.

9Dore mu nyamaswa ziba mu mazi, izo muzashobora kurya: inyamaswa yose iba mu mazi, haba mu nyanja cyangwa mu mugezi, niba ifite amababa yogesha n’isharankima, mushobora kuyirya. 10Cyakora, inyamaswa zose, zitagira amababa zogesha n’isharankima, ari udusimba two mu mazi, ari n’ibindi biba mu nyanja cyangwa mu migezi, byose murabizira. 11Birabujijwe ntimuzigere na rimwe murya inyama zabyo, kandi ntihazagire n’ukora ku ntumbi zabyo. 12Inyamaswa yose yo mu mazi idafite amababa yogesha n’isharankima, murayizira.

13Mu nyoni, dore izo mutazakoraho kandi ntimuzirye kuko muzizira: kagoma, icyanira, icyaruzi, 14sakabaka, amoko yose y’ibyanira, 15amoko yose y’ibikona, 16mbuni, igishihanyi, rushorera, agaca n’amoko yako yose, 17igihunyira, sarumfuna, igihunyira cy’amatwi, 18inyange, igishondabagabo, ikizu, 19itanangabo, samusure n’agacurama, hamwe n’uruyongoyongo n’amoko yarwo yose.

20Igisimba cyose kiguruka kandi kikagira amaguru ane, ni umuziro kuri mwe. 21Cyakora muri ibyo bisimba biguruka kandi bikagira amaguru ane, ibyo mushobora kuzarya, ni ibifite amaguru atuma bisimbagurika ku butaka. 22Ibyo mushobora kurya rero, ni inzige, isanane, amajeri, hamwe n’amoko yabyo yose. 23Bityo rero, igisimba cyose kiguruka kandi kikagira gusa amaguru ane ariko ntigisimbagurike, murakizira.

Ubwandure bukurikirana

24Izo nyamaswa zose rero zirahumanya; uzakora ku ntumbi yazo azaba yanduye kugeza nimugoroba. 25Uzaterura intumbi yazo wese, azamese imyenda ye, kuko azaba yanduye kugeza nimugoroba. 26Inyamaswa zose zifite ibinono bidasatuye cyangwa ntizuze, izo murazizira. Uzikozeho aba yanduye. 27Byongeye, mu nyamaswa zose zigenza amaguru ane, izidafite ibinono zikandagiza amajanja, murazizira. Uzakora ku ntumbi yazo wese, azaba yanduye kugeza nimugoroba. 28Uzaterura intumbi yazo wese, azamese imyenda ye, kuko aba yahumanye kugeza nimugoroba.

29Mu dusimba tujagata ku butaka twose, utwo muzira ni utu: ifuku, umushushwe, amoko yose y’umuserebanya, 30umukara, umucamano, icyugu hamwe n’uruvu. 31Ngutwo utuzira mu dusimba twose. Uzakora ku ntumbi yatwo wese, azaba yanduye kugeza nimugoroba. 32Igikoresho cyose intumbi yatwo izagwaho, kizaba cyanduye. Cyaba igikoresho cyo mu giti, umwambaro, uruhu se cyangwa isaho, mbese igikoresho icyo ari cyo cyose, ibyo byose bizogeshwa amazi kuko biba byanduye kugeza nimugoroba. Nyuma y’ibyo, ni ho bizaba bisukuye. 33Bene ako gasimba nikagwa mu gikoresho cy’ibumba, ibikirimo bizaba byanduye, n’icyo gikoresho kigomba kumenwa. 34Ibiribwa byose n’ibinyobwa byose bizatarukirwa n’amazi yari muri ibyo bikoresho, bizaba byanduye. 35Ikintu cyose intumbi y’utwo dusimba izagwaho, kizaba cyanduye. N’aho cyaba iziko cyangwa amashyiga, muzakimenagure, kuko kiba cyanduye kandi muzakizira. 36Nyamara isoko cyangwa iriba ryafukuriwe kubika amazi, byo ntibishobora guhumana, naho ubundi ukoze ku ntumbi y’utwo dusimba aba yanduye. 37Nanone kandi intumbi yatwo nigwa ku ntete zigenewe kuzabibwa, nta bwo zizahumana. 38Cyakora, iyo mbuto niba yageze mu mazi, maze intumbi y’utwo dukoko ikayigwaho, izaba ishobora kubanduza.

39Inyamaswa yose mushobora kurya niyipfusha, uzakora ku ntumbi yayo azaba yanduye kugeza nimugoroba. 40Uriye ku ntumbi yayo na we kandi, arahumana kugeza nimugoroba. Agomba rero kumesa imyambaro ye. Ni kimwe n’uwayiteruye, na we agomba kumesa imyambaro ye, kuko aba yahumanye kugeza nimugoroba.

41Udusimba twose tujagata ku butaka, muratuzira, ntimuzaturye. 42Twaba utugendesha inda, utugendesha amaguru ane cyangwa arenga, ntimuzaturye kuko mutuzira. 43Ntimuzihumanye maze ngo mwiyanduze kubera utwo dusimba twikurura hasi. 44Ndi Uhoraho Imana yanyu, muzisukure mube abatagatifu nk’uko nanjye ndi umutagatifu. Mwebwe ubwanyu, ntimuzihumanye ku mpamvu ya turiya dusimba tujagata ku butaka. 45Ndi Uhoraho, wabakuye mu gihugu cya Misiri kugira ngo mbabere Imana. Mugomba rero kuba abatagatifu kuko nanjye ndi umutagatifu.

46Ayo ni yo mategeko yerekeye inyamaswa, inyoni hamwe n’utundi dusimba twose twoga mu mazi cyangwa tujagata ku butaka. 47Ayo mategeko azatuma mushobora gutandukanya icyanduza n’ikitanduza, kandi mumenye inyamaswa ziribwa n’izitaribwa.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda