Ibaruwa ya Yuda
IJAMBO RY’IBANZE
Uyu Yuda wiyita umuvandimwe wa Yakobo, nta bwo yabaye umwe mu ntumwa 12 (reba umurongo wa 17), ariko kuva kera, benshi bakeka ko ari mubyara wa Yezu (Mt 13,55; Mk 6,3). Igitangaje ni uko Umuyahudi, kavukire ko muri Palestina yashoboye kwandika mu kigereki cyiza nk’icyo dusanga muri iyi baruwa, uretse na none ko yaba yaragize umwanditsi wamufashije.
Icyo agamije, ni ugushyigikira ukwemera kw’abo yandikira, kubera abantu bamwe babahaga inyigisho zifutamye: bashyigikiraga ingeso mbi, kandi bagatuka Kristu Umutegetsi n’abamalayika batagatifu. Ni ngombwa rero gukomera mu kwemera! Kugira ngo kandi inyigisho ye irusheho kumvikana, Yuda atanga ingero nyinshi akuye mu Isezerano rya kera. Yongeraho kandi n’izo mu bitabo bimwe na bimwe by’Abayahudi bitari mu bya Bibiliya, ariko bishimwa na benshi nk’igitabo cya Henoki (reba imirongo ya 14–15).
Twebwe rero, tugumane iri jambo rikunda kugaruka kenshi mu bitabo byinshi by’Isezerano rishya, ko tugomba «kurwanira ukwemera» (reba umurongo wa 3).
