Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


8

Hayi ifatwa

1Uhoraho abwira Yozuwe ati «Humura witinya! Jyana na rubanda rwose rushobora kurwana; uhaguruke utere Hayi. Itegereze, umwami wa Hayi n’ingabo ze, umugi we n’igihugu cye, ndabikweguriye. 2Uko wagenjeje Yeriko n’umwami wayo, uzabe ari ko ugenza Hayi n’umwami wayo; cyakora, iminyago n’amatungo muzabyitwarira. Ngaho rero, fata agatsiko k’abantu, ubahishe inyuma y’umugi.»

3Yozuwe arabaduka, we n’ingabo zose, kugira ngo bazamuke batere Hayi. Yozuwe atoranya abantu ibihumbi mirongo itatu, ingabo z’intwari, maze abohereza nijoro. 4Yari yababwiye ati «Mutege amatwi! Muzaba mwihishe mu bico inyuma y’uwo mugi; ntimuzajye kure y’umugi kandi muzabe mwiteguye mwese. 5Jye n’imbaga tuzaba turi kumwe, tuzegera umugi. Nibasohoka baduteye nk’uko babigize mbere, tuzabahunga, 6maze bazadukurikire kugeza ubwo tubageza kure y’umugi, kuko bazibwira bati ’Bongeye kuduhunga nk’ubwa mbere’. Tuzabahunga rero. 7Noneho mwe, muzasohoka mu bico byanyu maze mufate umugi; Uhoraho, Imana yanyu, awubegurire. 8Nimumara gufata umugi, muzawutwika; muzabigenza nk’uko Uhoraho yabivuze. Ng’iryo itegeko mbahaye.» 9Yozuwe arabohereza maze baca ibico barihisha; bashinga ibirindiro hagati ya Beteli na Hayi, mu burengerazuba bwa Hayi. Iryo joro nyine Yozuwe arara hamwe n’imbaga.

10Bukeye Yozuwe abyuka mu gitondo cya kare, yitegereza imbaga, noneho abona kuzamuka atera Hayi. Yari aherekejwe n’abakuru ba Israheli, barangaje imbere ya rubanda. 11Ingabo zose zari zakereye kurwana, zizamukana na we. Bageze ahateganye n’umugi, baca ingando mu majyaruguru ya Hayi, hakaba imanga hagati yabo na Hayi. 12Yozuwe ajyana n’abantu bageze ku bihumbi bitanu, abacamo ibico, bihisha hagati ya Beteli na Hayi, mu burengerazuba bw’umugi. 13Rubanda na bo baca ingando mu majyaruguru y’umugi, naho abari inyuma basigara mu burengerazuba bwawo; iryo joro Yozuwe ajya mu kibaya rwagati. 14Umwami wa Hayi akibibona, we n’ingabo ze, bahaguruka n,ingoga, basohoka mu mugi baza kurwana na Israheli. Bahagarara ahantu hateganye na Araba, ariko ntiyari azi ko hari ibico by’abantu bamuteze, bihishe inyuma y’umugi. 15Yozuwe n’Abayisraheli bose baritsindisha, maze biruka bagana mu butayu. 16Abari mu mugi bose barasohoka, barabakurikirana, babaha induru. Bakurikira Yozuwe, maze bagera kure y’umugi. 17Muri Hayi na Beteli, nta muntu n’umwe wahasigaye adakurikiye Israheli; uko bakurikiranye Israheli, basiga badakinze amarembo y’umugi. 18Uhoraho abwira Yozuwe ati «Erekeza icumu ufite mu ntoki kuri Hayi, kuko ngiye kuyikwegurira.» Yozuwe yerekeza ku mugi icumu yari afite mu ntoki. 19Akirambura ikiganza, abari bihishe mu bico baturumbuka biruka, bava aho bari bihishe, binjira mu mugi maze barawufata; ubwo bahita bawutwika.

20Ab’i Hayi basubije amaso inyuma, babona umwotsi uracumba kugera ku ijuru. Nuko bumva ko nta ho bagihungiye, kuko Abayisraheli bahungiraga mu butayu bari babahindukiranye. 21Yozuwe na Israheli yose, babonye ko abari bihishe mu bico bigaruriye umugi, babonye n’umwotsi wazamukagamo, bahindukirana abantu b’i Hayi, barabarwanya. 22Abayisraheli bari mu mugi bawuvamo ngo bahure na bene wabo; batangatanga ab’i Hayi imbere n’inyuma, ubwo baba baragoswe, maze si ukubica habe ngo hagire n’ucika ku icumu cyangwa ngo ahunge! 23Umwami wa Hayi we yafashwe mpiri, bamuzanira Yozuwe.

24Nuko Abayisraheli bamaze kurimbagura ab’i Hayi, haba ku gasozi, haba no mu butayu aho bari babakurikiye hose, Israheli igaruka i Hayi, maze abahasigaye ibamarira ku icumu. 25Abapfuye uwo munsi, abagabo n’abagore, babaye ibihumbi cumi na bibiri bose b’i Hayi.

26Yozuwe ntiyigeze amanura ukuboko kwari gufashe icumu, kugeza ubwo atsembye Abanyahayi bose. 27Ubwo rero Israheli itwara iminyago y’amatungo n’ibindi byose basahuye mu mugi, nk’uko Uroraho yari yabibwiye Yozuwe. 28Yozuwe atwika Hayi maze ayihindura umuyonga, ako gasi k’amabuye karacyariho na n’ubu. 29Naho umwami wa Hayi, Yozuwe amumanika ku giti kugeza nimugoroba, maze izuba rirenze ategeka ko bamanura umurambo ku giti: bawujugunya inyuma y’amarembo y’umugi, maze bawugerekaho ikirundo cy’amabuye kikiriho na n’ubu.

Basomera Itegeko ku musozi wa Ebali8.30 ku musozi wa Ebali: Yozuwe yujuje amabwiriza Musa yari yamuhaye (reba Ivugururamategeko 11,29–30; 27,1–26). Umusozi wa Ebali (m 940) uri mu majyaruguru ya Sikemu, naho uwa Garizimu (m 881) ukaba mu majyepfo y’uwo mugi, ariko yombi iri hafi cyane.

30Yozuwe yubakira Uhoraho, Imana ya Israheli, urutambiro ku musozi wa Ebali, 31nk’uko Musa, umugaragu w’Uhoraho, yari yarabitegetse Abayisraheli, mbese nk’uko byanditswe8.31 nk’uko byanditswe: reba Iyim 20,25 na Ivug 27,5–7. mu gitabo cy’Itegeko rya Musa: urutambiro rw’amabuye atabajwe, atigeze agerwaho n’igikoresho cy’icyuma. Bashyiraho ibitambo bitwikirwa Uhoraho, bahatangira n’amaturo y’ubuhoro.

32Nuko aho ngaho Yozuwe ahandukurira ku mabuye itegeko rya Musa; aryandikira imbere y’Abayisraheli. 33Israheli yose, n’abakuru bayo, n’abatware bayo, n’abacamanza bayo, bari bakikije Ubushyinguro. Yaba umusuhuke cyangwa kavukire, bose bari imbere y’abaherezabitambo b’Abalevi batwaraga Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho. Bamwe bari imbere y’umusozi wa Garizimu, abandi imbere ya Ebali, nk’uko Musa, umugaragu w’Uhoraho, yari yarabitegetse, kugira ngo Abayisraheli babanze bahabwe umugisha. 34Nyuma y’ibyo, Yozuwe asoma amagambo yose y’Itegeko, umugisha n’umuvumo8.34 umugisha n’umuvumo: uzakurikiza amategeko y’Imana azabiherwa umugisha, naho uzayarengaho avumwe (reba Ivug 28)., nk’uko byari byanditswe byose mu gitabo cy’Itegeko. 35Nta jambo na rimwe mu yo Musa yategetse, Yozuwe atasomye imbere y’ikoraniro ryose ry’Abayisraheli, harimo abagore, abana n’abasuhuke babaga muri bo.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda