Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


5

Abayisraheli bagenywa i Giligali

1Abami bose b’Abahemori rero bo hakurya ya Yorudani mu burengerazuba, n’abami bose b’Abakanahani bateganye n’inyanja, baza kumenya ko Uhoraho yumukije amazi ya Yorudani imbere y’Abayisraheli, kugeza ubwo bambutse; nuko bacika intege, bananirwa guhumeka imbere y’Abayisraheli.

2Icyo gihe Uhoraho abwira Yozuwe, ati «Ubajishe ibuye rityaye, maze wongere ugenye5.2 ugenye: niba ushaka kumenya aho kugenya byaturutse n’icyo bisobanura, reba Intg 17,9–27; Lev 12,3 (n’igisob.) Abayisraheli.» 3Yozuwe abajisha ibuye rityaye, nuko agenya Abayisraheli ku musozi bahise bita «uw’igenywa». 4Dore impamvu yatumye Yozuwe abagenya: rubanda rwari rwaravuye mu Misiri, ab’igitsinagabo, abantu b’abatabazi bari baravuye mu Misiri bashiriye mu nzira bakiri mu butayu. 5Nuko rero, abavuye mu Misiri bose bari baragenywe, naho abavukiye mu butayu, rubanda rumaze kuva mu Misiri, bo nta bwo bari baragenywe. 6Koko rero, Abayisraheli bagenze imyaka mirongo ine mu butayu, kugeza ubwo ingabo zose zavuye mu Misiri zishira. Bari baranze kumvira ijambo ry’Uhoraho, bituma Uhoraho abarahirira kutazabereka igihugu yari yarasezeraniye ba sekuru babo ko azaduha, igihugu gitemba amata n’ubuki. 7Abahungu babo Uhoraho yashyize mu mwanya wabo, ni bo Yozuwe yagenye, kuko batigeze bagenywa, nta bwo bari babagenyeye mu nzira. 8Bamaze rero kugenya imbaga yose, bagumye mu ngando, barindiriye ko bakira. 9Nuko Uhoraho abwira Yozuwe, ati «Uyu munsi nabakijije ikimwaro mwavanye mu Misiri5.9 ikimwaro . . . Misiri: icyo kimwaro bakijijwe, ni uko na bo bari bataragenywa kimwe n’Abanyamisiri batigenyeshaga. Aho hantu bagenyewe bahise bahita «Giligali», byasobanura ngo «Mbakuyeho (icyateraga ikimwaro)»..» Aho hantu bahise Giligali kugeza na n’ubu.

Pasika ya mbere muri Kanahani

10Abayisraheli baca ingando i Giligali, maze ku munsi wa cumi n’ine w’ukwezi, nimugoroba, bahimbaza Pasika mu kibaya cya Yeriko. 11Nuko bukeye bwa Pasika, barya imbuto zo muri icyo gihugu; barya imigati idasembuye n’amahundo yokeje, uwo munsi nyine. 12Bukeye bw’umunsi bariyeho imbuto zo mu gihugu, manu ntiyongera kuboneka. Abayisraheli ntibongera kubona manu5.12 manu: ibyerekeye icyo kiribwa cy’agatangaza Abahebureyi baherewe mu ijyangwa, birebe mu Iyim 16,4–36 (n’igisob.), barya ibyeze mu gihugu guhera uwo mwaka.

Umugaba w’ingabo z’Uhoraho

13Nuko igihe Yozuwe yari hafi ya Yeriko, yubura amaso aritegereza: abona umugabo uhagaze imbere ye; yari yakuye inkota mu rwubati ayifashe mu ntoki. Yozuwe aramwegera, aramubaza ati «Uri uwacu, cyangwa se uri uwo mu banzi bacu?» 14Aramusubiza ati «Oya, ahubwo ndi umugaba w’ingabo z’Uhoraho. None ndaje.» Nuko Yozuwe agwa apfukamye, yubika uruhanga ku butaka, maze aramubaza ati «Databuja arabwira iki umugaragu we?» 15Umugaba w’ingabo z’Uhoraho asubiza Yozuwe, ati «Vana inkweto mu birenge byawe, kuko aha uhagaze ari ahatagatifu.» Yozuwe abigenza atyo.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda