Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


2

Yozuwe yohereza intasi ebyiri i Yeriko

1Yozuwe, mwene Nuni, ari i Shitimu, yohereza abantu babiri gutata rwihishwa, arababwira ati «Mugende murebe igihugu cya Yeriko.» Bajyayo binjira mu nzu y’umugore w’indaya witwaga Rahabu, kugira ngo baze kuharara. 2Ibyo bigera ku mwami w’i Yeriko, baramubwira bati «Dore abantu b’Abayisraheli binjiye hano muri iri joro, kugira ngo batate igihugu.» 3Nuko umwami w’i Yeriko atuma kuri Rahabu, ati «Shyira ahagaragara abagabo baje iwawe, ba bandi wacumbikiye, kuko bazanywe no gutata igihugu cyose.» 4Ariko uwo mugore ajyana ba bagabo uko ari babiri, maze arabahisha. Hanyuma araza, aravuga ati «Ni byo koko, abo bantu baje iwanjye, ariko sinari nzi iyo baturuka. 5Nyamara, ubwo bendaga gufunga amarembo y’umugi2.5 amarembo y’umugi: umugi wa Yeriko, bari barawuzengurukije inkike barazitumbarika, nk’uko n’indi migi myinshi yo muri icyo gihe yari yubakiye. Urwo rukuta bari bararuciyemo amarembo make, maze buri mugoroba bakayafunga, bagira ngo barinde abaturage baho igitero cyaza kibatunguye. bwije, abo bantu basohotse. Sinamenye rero aho bagannye. Mubakurikire vuba, murabafata.» 6Mu by’ukuri yari yabohereje hejuru y’inzu, maze abahisha mu byatsi yari yaharundishije. 7Abantu babakurikira bwangu bagana ku byambu bya Yorudani, nuko bakimara gusohoka bafunga amarembo.

8Naho bo, bari batararyama ubwo Rahabu yazamukaga kubareba hejuru y’inzu, 9maze arababwira ati «Nzi ko Uhoraho2.9 nzi ko Uhoraho: mu ruhererekane rw’Abayisraheli bibukaga ko Rahabu yari yisubiyeho akayoboka Imana yabo. No mu Isezerano Rishya baramushimagiza kubera ukwemera kwe (Heb 11,31), n’ibikorwa bye (Yak 2,25); ndetse izina rye ryanditse no mu ntondeke y’amasekuruza ya Yezu Kristu (Mt 1,5). yabahaye iki gihugu, ko ubwoba bwadutashye kandi ko abantu b’igihugu bose bahinda umushyitsi imbere yanyu, 10kuko twumvise bavuga ko Uhoraho yumukije imbere yanyu amazi y’inyanja y’Urufunzo igihe muvuye mu Misiri, twumvise kandi n’ibyo mwagiriye abami bombi b’Abahemori hakurya ya Yorudani, Sihoni na Ogi, mwarimbuye. 11Twarabyumvise ducika intege; maze imbere yanyu ntitwaba tugihumeka, kuko Uhoraho, Imana yanyu, ari Imana hejuru mu kirere kimwe na hano ku isi. 12None rero mubirahize Uhoraho: ubwo nababereye imfura, namwe muzabe ari ko muzagenzereza umuryango wanjye. Mumpe ikimenyetso kigaragara, 13ko data, mama, basaza banjye, barumuna banjye na bakuru banjye nta cyo bazaba n’ibyabo byose, ko ahubwo muzaturinda urupfu.» 14Ba bagabo baramusubiza bati «Turagapfa ubwacu, nitutabababarira; gusa ntimuzatuvemo! Uhoraho namara kuduha igihugu, tuzababanira neza kandi gipfura.»

15Nuko Rahabu abamanurira ku mugozi mu idirishya2.15 mu idirishya: iryo dirishya ryari ritoboreye hejuru mu rukuta ruzengurutse umugi; urirebeyemo akabona ibyo ku gasozi byose., kuko inzu ye yari ifatanye n’urukuta rw’umugi, akaba yari atuye muri urwo rukuta nyine. 16Arababwira ati «Mwerekeze iyo mu misozi, kugira ngo mudasakirana n’ababakurikiye; muzahihishe iminsi itatu, kugeza ubwo ababakurikiye bazagaruka, hanyuma muzashobora gukomeza urugendo rwanyu.» 17Abo bantu baramubwira bati «Dore uko tuzakurikiza iyo ndahiro uturahije: 18nitwinjira mu gihugu, uzazirike uyu mugozi utukura2.18 umugozi utukura: uwo mugozi ni wo wari ikimenyetso kiranga inzu ya Rahabu, kigatuma imenyekana hagati y’ayandi menshi. ku idirishya watumanuriyemo; maze so na nyoko na basaza bawe, n’umuryango wawe wose uzabakoranyirize iwawe mu nzu. 19Nihagira n’umwe muri mwe uzacaracara akajya hanze, amaraso ye ntazatubazwe, ubwo rero tuzaba turi abere; ariko uwo muzaba muri kumwe mu nzu, nihagira umukoza n’urutoki, amaraso ye azaduhame. 20Nyamara nutuvamo, ubwo tuzaba tutagikurikije iyi ndahiro waturahije.» 21Arabasubiza ati «Bibe nk’uko mubivuze!» Hanyuma arabasezerera baragenda, nuko azirika wa mugozi utukura ku idirishya.

22Barigendera, maze berekeza iyo mu misozi, bahamara iminsi itatu kugeza ubwo abari babakurikiye batahutse; abari babakurikiye, babashakiye ku muhanda wose, barababura. 23Nuko ba bantu babiri bamanuka umusozi, baragenda no kwa Yozuwe mwene Nuni, maze bamutekerereza ibyo babonye byose. 24Babwira Yozuwe bati «Mu by’ukuri, Uhoraho yatweguriye igihugu cyose, ndetse n’abaturage bacyo bose twabateye guhinda umushyitsi.»

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda