Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


10

Yozuwe atsinda abami batanu b’Abahemori barwaniraga Gibewoni

1Nuko Adoni‐Sedeki, umwami wa Yeruzalemu, amenya ko Yozuwe yigaruriye Hayi akanayirimbura, ko yagize Hayi n’umwami wayo nk’uko yagize Yeriko n’umwami wayo, kandi ko abaturage ba Gibewoni bagiranye isezerano ry’amahoro na Israheli kandi bakaba batuye muri bo. 2Bibatera ubwoba cyane, kuko Gibewoni wari umugi mugari ungana n’imigi ifite abami, uruta kure Hayi kandi abantu bawo bose bakaba intwari. 3Adoni‐Sedeki, umwami wa Yeruzalemu, yohereza intumwa kwa Howamu, umwami w’i Heburoni, kwa Pireyamu, umwami wa Yarimuti, kwa Yafiya, umwami wa Lakishi, no kwa Debiri, umwami wa Egiloni, ati 4«Muzamuke muze iwanjye, muntabare turwanye Gibewoni kuko yagiranye isezerano ry’amahoro na Yozuwe n’Abayisraheli.» 5Abo bami batanu b’Abahemori, ari bo umwami wa Yeruzalemu, uwa Heburoni, uwa Yarimuti, uwa Lakishi n’uwa Egiloni, bishyira hamwe maze bazamukana n’imitwe y’ingabo zabo yose, bajya guca ingando imbere y’umugi wa Gibewoni kugira ngo bawutere.

6Abantu b’i Gibewoni batuma kuri Yozuwe wari mu ngando y’i Giligali, bati «Ntutererane abagaragu bawe; zamuka n'ingoga udukize kandi uturwaneho: dore abami b’Abahemori bose batuye mu Misozi, bishyize hamwe baradutera.» 7Yozuwe n’imbaga yose yakereye kurwana bava i Giligali, barazamuka. 8Uhoraho abwira Yozuwe, ati «Ntutinye, nabakweguriye; nta n’umwe muri bo uzaguhangara.» 9Yozuwe azamuka ijoro ryose aturutse i Giligali, nuko abagwa gitumo. 10Uhoraho abaca intege imbere ya Israheli, maze banesherezwa bikomeye i Gibewoni; abakurikirana ahamanuka hagana i Betihoroni, maze arabarwanya kugeza i Azeki n’i Makeda. 11Uko bagahunze Israheli bakamanuka Betihoroni, Uhoraho abamanuriraho amabuye manini ava mu ijuru barinda bagera i Azeki, maze barapfa. Abishwe n’amabuye y’urubura babaye benshi, kuruta abishwe n’inkota y’Abayisraheli.

12Kuri uwo munsi, umunsi Uhoraho yegurira Abahemori mu maboko y’Abayisraheli, ni ho Yozuwe yabwiriye Uhoraho imbere y’Abayisraheli, ati

«Zuba, hagarara hejuru ya Gibewoni,

nawe kwezi, hejuru y’akabande ka Ayaloni10.12 Zuba . . . Ayaloni: aha ngaha, uwanditse igitabo cya Yozuwe yatwandukuriye aka gace, agakuye mu gisigo cya kera. Umusizi arabwira izuba n’ukwezi nk’aho bizi ubwenge, akabisaba guhagarika urugendo rwabyo hejuru y’isi, kugira ngo bitangarire ko Abayisraheli batsinze bene ako kageni! Mu by’ukuri izuba n’ukwezi ntibyigeze bihagarara, ahubwo ni uburyo bwo kutwumvisha ko Yozuwe n’abe bari bahimbawe bitavugwa, bikageza n’aho batumira ibindi biremwa byose ngo byifatanye na bo.!»

13Nuko izuba rirahagarara, n’ukwezi ntikongera gutirimuka, kugeza ubwo Abayisraheli bamaze kwivuna abanzi babo. Ibyo se, si ko byanditswe mu «Gitabo cy’Intungane10.13 «Igitabo cy’intungane»: ni igitabo cya kera cyane, cyari cyanditsemo inkuru nyinshi z’ibyabaye Abayisraheli bagitura muri Kanahani, n’izo mu gihe cy’abacamanza n’abami ba mbere. Bakivuga bwa nyuma muri 2 Sam 1,18, ariko kuva ubwo cyarabuze.»? Izuba ryemaraye hagati ku ijuru maze ntiryihutira kurenga, bimara nk’umunsi wose. 14Haba mbere, haba na nyuma, nta bundi higeze habaho umunsi nk’uwo Uhoraho yumvira umuntu, kuko Uhoraho yarwaniriraga Israheli.

15Nuko Yozuwe na Israheli yose bagaruka mu ngando i Giligali.

Yozuwe yica abami batanu baneshejwe

16Ubwo ba bami batanu bari bahunze, bari bihishe mu buvumo i Makeda. 17Baza kubwira Yozuwe bati «Ba bami batanu babonetse, bihishe mu buvumo i Makeda.» 18Yozuwe arasubiza ati «Muhirikire amabuye manini ku muryango w’ubuvumo, kandi mushyire hafi yabwo abantu bo kuburinda. 19Naho mwe ntimuhatinde, nimukurikire abanzi banyu mubabuze ubuhumeka; kandi ntimukareke basubira mu migi yabo, kuko Uhoraho, Imana yanyu, yababeguriye.»

20Yozuwe n’Abayisraheli bamaze kubatsinda uruhenu, babatsembye; abacitse ku icumu barahunga maze bigira mu migi ikomeye. 21Rubanda rwose bagaruka mu ngando amahoro, aho Yozuwe yari ari i Makeda; ntihagira uwongera gushotora Abayisraheli.

22Nuko Yozuwe arababwira ati «Mukingure umuryango w’ubuvumo, maze munzanire ba bami batanu.» 23Babigenza batyo, maze bavana mu buvumo ba bami uko ari batanu babashyira Yozuwe: umwami wa Yeruzalemu, uwa Heburoni, uwa Yarimuti, uwa Lakishi n’uwa Egiloni. 24Ba bami batanu bagisohoka ngo bashyirwe Yozuwe, we nyine ahamagaza imbaga yose ya Israheli, maze abwira abagaba b’ingabo bari kumwe na we, ati «Nimwigire hino, mukandagire abo bami ku gakanu.» Baregera maze bakandagira abami ku gakanu. 25Yozuwe ati «Mwitinya kandi ntimugire ubwoba, mukomere kandi mube intwari! Kuko ari uko Uhoraho azagenzereza abanzi bose muzashyamirana.» 26Yozuwe akubita ba bami, arabica maze babamanika ku biti bitanu; babigumaho kugeza nimugoroba. 27Izuba rirenze, Yozuwe ategeka ko babamanura bakabajugunya mu buvumo aho bari bihishe. Barunda amabuye manini ku muryango w’ubuvumo, kandi akaba agihari na n’ubu.

Yozuwe yigarurira imigi yo mu majyepfo

28Uwo munsi, Yozuwe atera Makeda maze arayitsemba hamwe n’umwami wayo; abantu baho bose abamarira ku icumu, nta n’umwe wasigaye ari muzima, maze umwami wa Makeda amugenza nk’uko yagenjeje umwami wa Yeriko.

29Yozuwe ari kumwe na Israheli yose, ava i Makeda ajya i Libuna, maze atera na Libuna. 30Uhoraho arayibegurira na yo hamwe n’umwami wayo, maze Abayisraheli bamarira ku icumu abantu baho bose; nta wasigaye ari muzima, nuko umwami wayo amugenza uko yagenjeje umwami wa Yeriko.

31Yozuwe ari kumwe na Israheli yose, ava i Libuna ajya i Lakishi; arahagota maze arahatera. 32Uhoraho agabiza Lakishi Abayisraheli, bayigarurira ku munsi wa kabiri, bamarira ku icumu abantu bari bahatuye bose, mbese nk’uko yagize Libuna. 33Nuko Horamu, umwami wa Gezeri, aza gutabara Lakishi, ariko Yozuwe amwicana n’ingabo ze, ntiyamusigira n’umuntu muzima n’umwe.

34Yozuwe, ari kumwe na Israheli yose, ava i Lakishi, ajya Egiloni, barahagota maze barahatera. 35Bayinesha uwo munsi, maze babamarira ku icumu; abantu bari bahatuye bose barabatsemba uwo munsi, nk’uko bagenjeje Lakishi.

36Yozuwe, ari kumwe na Israheli yose, azamuka ava i Egiloni, ajya i Heburoni, maze barayitera. 37Barahigarurira, abantu baho n’umwami babamarira ku icumu, n’imigi yose iyikikije barayitsemba. Habe ngo hasigare n’uwa kirazira, mbese nk’i Egiloni, bayitsembana n’abayituye bose.

38Yozuwe, ari kumwe na Israheli yose, ahindurira i Debiri, maze arahatera. 39Barayifata hamwe n’umwami wayo n’imigi iyikikije yose; bamarira ku icumu abantu bahabaga bose, barabatsemba. Yozuwe nta n’umwe yasize akiri muzima. Agenza Debiri n’umwami wayo nk’uko yagenjeje Heburoni, cyangwa uko yagenjeje Libuna n’umwami wayo.

40Yozuwe atsinda igihugu cyose: Imisozi, Negevu, Imirambi, Imicyamu, n’abami baho bose. Ntihagira n’umwe urokoka, maze atsemba igihumeka cyose, nk’uko Uhoraho, Imana ya Israheli, yabitegetse. 41Yozuwe arabatsinda kuva i Kadeshi‐Barineya kugera i Gaza n’igihugu cyose cya Gosheni kugera i Gibewoni. 42Yozuwe atera abo bami bose n’ibyo bihugu byose mu gihe kimwe, kuko Uhoraho, Imana ya Israheli, yarwaniraga Israheli. 43Nuko Yozuwe n’Abayisraheli baratabaruka, basubira mu ngando i Giligali.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda