Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


38

VII. IGISUBIZO CY’UHORAHO

Ijambo rya mbere ry’Uhoraho

1Uhoraho asubiriza38.1 Uhoraho asubiriza Yobu … : Yobu yari yarasabye guhura n’Imana ngo baburane: nuko Uhoraho amubonekera mu nkubi y’umuyaga, maze ahita amwumvisha ukuntu intera itandukanya Umuremyi n’ibiremwa bye ari ndende cyane. Uhoraho arondorera Yobu ibikorwa bye byose by’agatangaza, avugana ishema, uko yaremye ibiriho byose n’ukuntu yacubije inyanja ikajije imivumba (38.4–11); Uhoraho amwereka ubwiza bw’umuseke ukebye (38.12–15), n’ubugari bw’inyanja n’ubutaka (38.16–21), n’amayobera y’imvura n’urubura (38.22–30), n’urujeje rw’inyenyeri ku ijuru (38.21–38). Hanyuma Imana ikurikizaho kurondora inyamaswa zimwe na zimwe, inini n’intoya, iz’inkazi n’izitagira amakare, guhera ku cyiyoni n’intare, no ku nyagazi y’impara n’imbogo kugeza kuri mbuni n’ifarasi no ku gaca, maze irata icyo buri nyamaswa irusha izindi (38.39—40.30). Hejuru y’ubwo buhanga bwose se, Yobu azabona icyo asubiza? Reka da! Yobu yumvise ko agomba kwicecekera (40.1–5). Yobu mu nkubi y’umuyaga, agira ati

2«Uwo ni nde ubangamiye umugambi wanjye,

yishingikirije amagambo ye y’amahomvu?

3Kenyera kigabo rero ukomeze,

maze nkubaze, unsubize.

4Igihe naremaga isi wari he?

Ngaho bivuge, umva ko uzi ubwenge!

5Imbibi zayo zashyizweho na nde, niba ubizi?

Ni nde wayiringanije mu burebure?

6Imfatiro zayo zishingiye kuki?

Ni nde wayitereye ibuye yicayeho,

7igihe inyenyeri z’umuseke zahimbarwaga,

n’abamalayika b’Imana bose bavuza impundu?

8Ni nde wafatishije inyanja inkombe ebyiri

igihe yapfupfunukaga mu nda y’isi;

9maze nkayisesuraho ibicu,

nkayikindikiza ibihu bibuditse?

10Nayishingiye urubibi,

nyitangiriza inkombe n’ibigomezo,

11ndavuga nti ’Uzagarukira hano, ntuzaharenga;

aha ni ho ingufu z’imivumba yawe zizacogorera.’

12Kuva wabaho se, wigeze uha amategeko igitondo,

n’umuseke uwubwira igihe ugomba gukebera,

13kugira ngo uturuke isi mu mpande,

maze utahure abagome bayiriho?

14Nuko ubutaka buhinduka urugina,

rukwira agasozi nk’umwambaro.

15Abagome bo, urumuri rubazimirizwaho,

maze uwari ubanguye ukuboko kuravunika.

16Hari ubwo wari wagera ku isoko y’inyanja,

cyangwa ngo utembere mu nyenga y’ikuzimu?

17Hari ubwo wigeze ubona imiryango yo kwa Nyirarupfu,

cyangwa ngo ubone abarinze iryo rembo?

18Wigeze se uzirikana ukuntu isi ari ngari?

Ngaho gira icyo uvuga, niba byose ubizi!

19Waba se uzi aho urumuri rutaha,

cyangwa aho umwijima utuye,

20kugira ngo ube wabiyobora iwabyo,

kuko waba uzi inzira ibicyura?

21Niba ubizi ni uko icyo gihe wari waravutse,

kandi ukaba umaze iminsi!

22Wageze se mu bigega by’urubura,

ubona aho amahindu ahunitse?

23Ni yo nateganyirije igihe cy’amakuba,

nyagenera iminsi y’imirwano n’intambara.

24Uzi urumuri ruca iyihe nzira, rujya kumurika,

umuyaga w’iburasirazuba uzi ukwira ku isi unyuze he?

25Ni nde waciye umuyoboro w’amazi y’imvura,

kandi akereka inkuba aho zihindira,

26kugira ngo imvura igwe ahantu hadatuwe,

mu butayu butarangwamo umuntu,

27amatongo n’ibisambu byaraye bigasoma,

maze ahari ubutayu hagahinduka urwuri?

28Ese ubundi imvura ibyarwa na nde?

Naho se amazi y’urume ava he?

29Urubura se ruvuka mu yihe nda,

amahindu se yo akomoka kuri nde?

30igihe amazi yakomeye nk’ibuye,

maze inzuzi zigafatana?

31Washobora se guhuza inyenyeri zo mu kirere,

cyangwa ukaba wazitandukanya?

32Ni wowe se umurikisha inyenyeri zo mu gitondo,

nyuma ukazimya izo mu rukerera?

33Ese uzi amategeko agenga ikirere,

ku buryo yakurikizwa no ku isi?

34Washobora kugeza ijwi ryawe ku ijuru,

ngo uhamagare imvura ikumvire?

35Imirabyo se ishyira nzira ari uko uyohereje,

cyangwa imaze kukubwira iti ’Turi hano’?

36Ni nde wahaye nyirabarazana kwitonda,

agaha isake ubwenge ifite?

37Ubara ibicu atibeshya ni nde,

agahengekera mu kirere ibigega by’imvura,

38igihe umukungugu utumuka ari mwinshi,

n’ibinonko byakomeye nk’amabuye?

39Yaba se ari wowe uhigira intare y’ingore ikiyitunga,

ukamara ipfa ibyana byayo,

40iyo bibunze mu ndiri yabyo,

byubikiye icyo byafata?

41Ni nde ushakira ikiyoni ikigitunga,

iyo ibyana byacyo bitakambira Imana,

bikabungera, byabuze icyo birya?

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda