Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


32

VI. IJAMBO RYA ELIHU32.1 IJAMBO RYA ELIHU: igihe byose byasaga n’aho byavuzwe, n’impaka zisa n’aho zishize, ni bwo hagobotse umuvuguruza wa Yobu wa kane; uwo ni uwitwa Elihu; yarakajwe n’uko muri za ncuti eshatu nta n’umwe washoboye gukura Yobu ku izima, none we n’ubwo akiri muto, arasanga agomba kwerekana ko na we afite ubushishozi. Ni byo agiye gukora nta mbebya. Cyakora ijambo rya Elihu nta gishyashya ryongeraho; ahubwo rishobora kuba ryarunzwe ku gitabo cya Yobu n’undi mwanditsi.

1Ba bagabo batatu bageze aho ntibongera kuvuguruza Yobu, kuko atahwemaga kwiyita intungane. 2Nuko, ibyo birakaza cyane Elihu mwene Barakeli w’i Buzi, mu nzu ya Ramu. Yarakariye Yobu, kuko yishongoraga avuga ko afite ukuri imbere y’Imana. 3Yarakariye kandi za ncuti eshatu, kuko zabuze icyo zisubiza, ntizirenganure Imana. 4Igihe bamaze bavugana na Yobu, Elihu yari abateze amatwi, kuko bamurutaga ubukuru. 5Ariko Elihu amaze kubona ko ba bagabo batatu ibisobanuro byabakamanye, uburakari buramwegura.

Ijambo rya mbere rya Elihu

6Elihu mwene Barakeli w’i Buzi afata ijambo, agira ati

«Jyewe ndacyari muto,

naho mwebwe musheshe akanguhe,

ni yo mpamvu nagize ubwoba,

ngatinya kubatangariza ubumenyi bwanjye.

7Ubwo nibwiraga nti ’Inararibonye zirabisobanura,

reka ndeke abakuru baduhishurire ubuhanga.’

8Ariko umwuka wa Nyir’ububasha, iyo ugiye mu muntu,

ni ho amenya ubwenge;

9abakuze si bo bene ubuhanga,

n’abasaza si bo bene gushishoza.

10Ni yo mpamvu ngize nti ’Nimutege amatwi,

nanjye mbatangarize ubumenyi bwanjye.’

11Dore nakomeje gutegereza amagambo yanyu,

ntega amatwi ibitekerezo byanyu;

igihe mwashakashakaga amagambo,

12nari mbarangamiye.

None dore nta n’umwe washoboye kunyomoza Yobu,

muri mwe nta washubije amagambo ye.

13None rero ntimukibwire ngo ’Twashyikiriye ubuhanga,

si umuntu watwigishije, ahubwo ni Imana.’

14Jyewe sindondobekanya amagambo nk’ayanyu,

kandi si na yo nza gukoresha musubiza.

15Bumiwe, ntibagisubiza,

amagambo yabakamanye.

16Nategereje . . . Mbonye batavuga,

barekeye, batagisubiza,

17niyemeza gusubiza ku giti cyanjye,

ngatangaza nanjye ubumenyi bwanjye.

18Koko rero, amagambo araniganamo,

ndiyumvamo umuhate wo kuvuga.

19Ni byo, umutima wanjye umeze nka divayi ipfutse hose,

yashaka kubira, igataratsa ibibindi bishyashya.

20Ndashaka kuvuga kugira ngo ninigure,

ngiye kubumbura umunwa wanjye maze nsubize.

21Kandi rero, nta we ndi bubere,

cyangwa ngo muhakirizweho,

22sinjya menya guhakwa,

kuko Iyandemye yahita inkuraho.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda