Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


29

V. UMWANZURO W’ICYO KIGANIROYOBU ARIREGURA AGANYA29.0 YOBU ARIREGURA AGANYA: ni ijambo rya nyuma rya Yobu kandi ni na ryo rikomeye. Mu gice cya mbere (29.1–25) arabanza akibukana agahinda ubukire bwe bwo mu gihe cyashize, igihe Imana yari ikimushyizeho ibiganza, akize kandi yubahwa n’abantu bose; igice cya kabiri (30.1–31) cyo kivuga ibyerekeye akaga yibereyemo muri iki gihe; naho igice cya gatatu (31.1–40) kigahamya ubudacumura bwe; Yobu arondora n’ibyaha yashoboraga gukora, ariko akaba atarabikoze.

Yobu aribuka amahirwe yari afite kera

1Yobu akomeza umuvugo we, agira ati

2«Ni nde uzansubiza imibereho nk’iyo nahoranye mbere,

igihe Imana yandindaga,

3ubwo itara rye ryamurikiraga ku mutwe wanjye,

maze urumuri rwe rukanyobora mu mwijima?

4Uwansubiza uko nari meze, igihe nari ntengamaye,

Nyir’ububasha ari we undinze,

5Imana ikiri kumwe nanjye,

igihe abana banjye bankikizaga,

6niyuhagiza amata ibirenge,

amavuta avubuka mu rutare, agatemba nk’imigezi!

7Icyo gihe, nasohokeraga ku karubanda hafi y’umugi,

nkahasanga intebe yangenewe,

8urubyiruko rwambona rukihisha,

naho abakambwe bagahaguruka banyubahiriza;

9abatware birindaga kuvuga,

iminwa yabo bakayipfuka,

10ijwi ry’ibikomangoma rigacweza,

ururimi rwabo bakaruca bakarumira.

21Baracecekaga29.21 Baracecekaga: iyi mirongo 21–25 twayishyize inyuma y’uwa 10, kuko mu by’ukuri ari wo mwanya wayo. bakantega amatwi,

bagategereza igitekerezo cyanjye.

22Iyo narangizaga kuvuga, nta wasubizagayo,

ahubwo ijambo ryanjye ryarabacengeraga,

23ugasanga bampanze amaso, nk’abategereje imvura,

bakasama nk’abarangamiye iy’umuhindo.

24Iyo nabasekeraga, baratangaraga,

bakitegereza uko nsa nta na hamwe basize.

25Ni jye wabayoboraga, nkabarangaza imbere,

nkamera nk’umwami uri hagati y’imbaga ye,

aho mbajyanye bakajya aho.

11Ni koko, uwanyumvaga wese yanyitaga umuhire,

n’umbonye wese akanyamamaza,

12kuko nakizaga umukene untakambiye,

cyangwa imfubyi yabuze kirengera.

13Abihebye bose bapfaga bandamya,

n’umutima w’umupfakazi nkawuha kwishima.

14Narangwagaho ubutungane, kandi bunyizihiye,

ubutabera ni bwo bwari igishura n’ikamba ryanjye.

15Nareberaga impumyi,

nkagendera igicumba,

16nari umubyeyi w’abakene,

kandi nkita ku magorwa ya ba nyakamwe.

17Abagiranabi nabakuraga amenyo,

nkabatesha abo bashakaga kurya.

18Ubwo naribwiraga nti «Nzapfa nshaje,

mfite imyaka itabarika nk’umusenyi;

19imizi yanjye izashorera mu mazi,

maze nijoro urume rutonde ku mashami yanjye;

20ikuzo ryanjye rizahora ari ryinshi,

kandi umuheto wanjye uzasubirana umurego.»

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda