Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


16

Yobu asubiza Elifazi

1Yobu afata ijambo16.1 Yobu afata ijambo: amagambo y’incuti ze aho kumuhoza, aramusonga (16.1–6), kandi n’Imana igakomeza kumuteza ibyago (16.7–16). Yobu ntahwema kuvuga ko ari indacumura (16.17), kandi azi neza ko amaganya ye agera ku Mana mu ijuru (16.18–22). Yobu yongera kurondora amagorwa ye, nta n’umucira akari urutega; icyo asigaje gusa ni ukwipfira (17.1–16)., agira ati

2«Amagambo nk’ayo nayumvise kenshi,

mwese murantera agahinda aho kumpoza!

3Muravuga ngo ’Amahomvu yawe azashira ryari?’

cyangwa ngo ’Ni iki kiguteye gushyanukira gusubiza?’

4Nanjye mba mvuga nkamwe,

iyo muba mu kaga ndimo;

nabahimbiraho amagambo, nkabannyega,

5nkabatera inkunga y’akarimi gusa,

amagambo meza akabahoza akababaro.

6Ariko kuvuga, si byo binkiza ububabare,

guceceka na byo, ntibinyorohereza.

7Noneho Imana ingejeje kure kubi,

ibitero byayo birankuranwaho.

8Yanyibasiye, iranshinja nabi,

n’ukunanuka kwanjye kurabigaragaza.

9Umujinya wayo urandya, uranyikomye,

ari na ko impekenyera amenyo;

umwanzi wanjye arampigisha ijisho.

10Baranyanjamye, baransebya, bakankubita inshyi,

bose bahagurukiye kundwanya.

11Koko Imana yantegeje abagizi ba nabi,

inta mu maboko y’abagome.

12Nari nibereye mu mahoro, iranturumbanya,

imfata ku gakanu, inkubita hasi;

impindura imashiro ryayo.

13Iranyuza imyambi impande zose,

impinguranya impyiko itambabariye,

indurwe yanjye iyisesa hasi.

14Iransumira nk’umurwanyi,

ingwizaho inguma zayo.

15Niboheraho ikigunira,

nkurunga uruhanga rwanjye mu mukungugu,

16amaso yanjye yatukujwe no kurira,

none ibigohe byanjye byuzuyeho ibihu.

17Nyamara ariko nta nabi indangwaho,

n’isengesho ryanjye ni iry’umwere!

18Wa si we, wipfukirana amaraso16.18 wipfukirana amaraso yanjye: amaraso y’indacumura amenwe ku butaka aba atabaza ubutabera bw’Imana n’ubw’abantu. Keretse iyo umunyacyaha ahaniwe ukuri, ni bwo amaraso ye bashoboraga kuyarenzaho igitaka; ibyo bisobanura ko ibintu biba bikiranuwe. Reba Intg 4,10; 37,26; Iz 26,21; Ezk 24,7. yanjye,

hatagira ikintangirira induru!

19Kuva ubu, uwo nzatangaho umugabo ari mu ijuru,

uzanyishingira ari hejuru hariya.

20Icyampa ngo induru yanjye igere ku Mana,

mu gihe amarira yanjye yisesa imbere yayo.

21Iyaba yashoboraga gukemura urubanza umuntu afitanye na yo,

nk’uko ikemura urw’umuntu na mugenzi we!

22Koko rero imyaka nshigaje kubaho irabaze,

none ngiye kuzimira ubutazagaruka.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda