Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani

IJAMBO RY’IBANZE

Kuva mu ntangiriro ya Kiliziya, Ivanjili ya kane bavuga ko yanditswe na Yohani, umuvandimwe wa Yakobo, bombi bakaba bene Zebedeyi. Bakeka kandi ko Yohani ari we wa mwigishwa Yezu yakundaga (13,23; 18,15). Nta gushidikanya rero ko iyo Vanjili tuyisangamo ubuhamya bw’umuntu wabanye neza na Nyagasani, hanyuma agakomeza gutekereza no kuzirikana igihe kirekire ku mibereho n’inyigisho by’Umwigisha we. Koko, Roho Mutagatifu yafashije Yohani cyane gucengera iyobera rya Yezu, akanamumurikira kugira ngo arusheho kubona ukuri n’ubugingo bushya Yezu yazaniraga abantu, abinyujije mu magambo no mu bikorwa bye.

Yohani ntakurikiza gahunda ya Matayo, Mariko na Luka; atari uko abayobewe, ahubwo hari ubwo yihitiramo kuvuga ibindi bitangaza, n’andi magambo ya Nyagasani, ari ukugira ngo yunganire abamubanjirije mu kwandika; kandi iyo avuze ibisa n’ibyabo (nk’itubura ry’imigati 6,1–21, isigwa ry’i Betaniya 12,12–19, n’ibabara 18–19), abivuga ku buryo bwe, bugaragaza ko adashaka kubigana, ahubwo ko ibyo avuga abihamya ku bwe.

Ku bwa Yohani, Yezu si umukiza gusa wa Israheli wuzuza iby’abahanuzi kandi agashinga Ingoma y’Imana (Mt), si n’Umwana w’Imana gusa uharanira gushimwa na rubanda ku mpamvu y’ibitangaza byinshi by’ububasha (Mk), si n’Umucunguzi wazanywe gusa no gutangaza ubutumwa bw’impuhwe n’imbabazi (Lk); ahubwo Yohani arashinga akemeza ko Yezu ari Jambo wigize umuntu, Umwana w’Imana ubwe, ugaragariza abantu Imana itagaragara (1,14–18). Ni we uzanira isi urumuri n’ubuzima. Ibitangaza akora ni ibimenyetso bigaragaza ikuzo ry’Imana n’ingabire azanira abantu. Bityo, impumyi yasubijwe uburebyi (9,1–41) n’izuka rya Lazaro (11,1–44) bigaragaza ubuzima bushya buzanywe na Yezu. Ndetse n’ibintu byoroheje ku busanzwe biba bifite icyo bishushanya mu maso ye; tuvuge nk’amazi Yezu asezeranya wa mugore wo muri Samariya (4,1–42). Yezu kandi agaragarwaho ko ari we wuzuza ya mashushongero yo mu gihe cy’Isezerano rya kera:

— ni we Ntama w’Imana, 1,29;

— ni we Ngoro nshya, 2,21;

— ni we washushanyijwe na ya nzoka yererejwe mu butayu 3,14;

— ni we mugati w’ubuzima wasimbuye manu (6.35);

— ni we mushumba mwiza, 10,11;

— ni we muzabibu w’ukuri, 15,1.

Ububasha bw’umwijima n’urupfu, buzagerageza kuburizamo umurimo we, ariko buzatsindwa. N’abantu bazanga ko abagabira ubuzima, bazacibwa; abazabwakira bo bazarokorwa iteka ryose.

Mu kiganiro gikurikira isangira ry’uwa kane Mutagatifu, Yezu asobanurira abigishwa ku buryo burambuye iby’ubwo buzima bushya (13,31—17,26). Ni ngombwa kugirana na Yezu umubano ushyitse, na we akatubanya n’Imana Data. Ubuzima bushya butangirana n’ukwemera, kugeza kuri batisimu, itangwamo ingabire ya Roho Mutagatifu utura mu mutima w’umuyoboke. Ubwo buzima kandi bukomezwa no kurya umubiri ukanywa n’amaraso y’Umwana w’umuntu, gusenga no gukurikiza amategeko, cyane cyane itegeko rikomeye ry’urukundo rwa kivandimwe.

Amahoro, ibyishimo, ubwiringire, n’iyo waba wagirijwe n’ibitotezo, ngicyo igihembo cy’umudahinyuka mu kwemera kwe. Umuryango mugari w’incuti z’Imana ukaba ushinga utyo imizi kuri iyi si, abo ni abafitanye ubusabane, kuri bo, kuri Kristu no ku Mana Data, «bibumbiye mu bumwe».

Ivanjili ya Yohani isa n’ijwi ry’ukuri kandi ryuzuye rivuye mu mutima wa Nyagasani. Yandikiwe «kugira ngo namwe mwemere ko Yezu ari Kristu, Umwana w’Imana, no kugira ngo nimumwemera, mugire ubugingo mu izina rye» (20,31).

mt1 Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda