Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


46

V. IBYAHANURIWE AMAHANGA46.1 IBYAHANURIWE AMAHANGA: imitwe 46–51 irimo impanuro nyinshi zerekeye amahanga, kandi zatangajwe mbere y’isenywa rya Yeruzalemu. Reba 25,13 n’igisobanuro cyaho. Muri iyo mitwe Yeremiya aragaragaza uruhare rwa buri gihugu ku isenywa rya Yeruzalemu, ariko twasanze atari ngombwa kurondora ibyo byose.

1Dore amagambo Uhoraho yabwiye umuhanuzi Yeremiya, yerekeye abanyamahanga.

Abanyamisiri banesherezwa i Karikemeshi

2Ubutumwa bwerekeye Misiri n’ingabo za Farawo Neko, umwami wa Misiri. Uwo mwami yari ku nkombe za Efurati i Karikemeshi ubwo Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni yamuneshaga; hari mu mwaka wa kane w’ingoma ya Yoyakimu mwene Yoziya, umwami wa Yuda.

3Nimwegeranye ingabo, intoya n’inini,

maze mujye ku rugamba!

4Nimutegure intebe ku mafarasi maze muzicareho,

muhagurukane ingofero z’ibyuma mutyaze amacumu,

mwambare imyambaro y’intambara.

5Ariko se, biriya ni iki? Ibyo mbonye ni ibiki?

Ng’abo baraganjwe, baratsimbuwe,

ab’intwari muri bo barishwe;

batatanye bahunga, ubutareba inyuma!

Ubwoba bwakwiriye hose — uwo ni Uhoraho ubivuze!

6Uw’inkwakuzi ntashobora guhunga

cyangwa uw’intwari ngo acike ku icumu.

Mu majyaruguru, ku nkombe ya Efurati,

baradandabirana bakihonda hasi!

7Ni nde se umeze nka Nili izamuka

cyangwa amazi asuma mu nzuzi ngari?

8Iyo ni Misiri imeze nka Nili izamuka,

cyangwa nk’amazi asuma mu nzuzi ngari.

Yaravugaga ngo «Nzazamuka nsendere isi,

ntsembe imigi n’abaturage bayo!

9Amafarasi nahaguruke, amagari y’intambara ashoze urugamba!

Ab’intwari nibatabare,

ab’i Kushi na Puti bazi gukinga ingabo,

cyangwa ab’i Ludi bazi gufora umuheto!»

10Ariko uwo munsi uzabera Uhoraho, Imana Umugaba w’ingabo,

umunsi wo kwihorera no kwihimura abanzi be.

Inkota izagotomera, ihage kandi isinde amaraso yabo.

Ibyo bizabera Uhoraho, Imana Umugaba w’ingabo, igitambo

mu gihugu cy’amajyaruguru, ku nkombe ya Efurati!

11Mwari w’isugi wa Misiri,

zamuka ujye muri Gilihadi ushake icyomoro.

Nyamara uravunikira ubusa ushakisha imiti,

nta n’umwe wakuvura!

12Amahanga yamenye ikimwaro cyawe,

kuko induru yawe yasakaye ku isi yose;

uw’intwari yahubiranye n’indi ntwari, bose bihonda hasi.

Nebukadinetsari atera Misiri

13Dore ijambo Uhoraho yabwiye umuhanuzi Yeremiya amumenyesha ko Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni azaza gutsemba igihugu cya Misiri:

14Ubitangaze mu Misiri, ubyamamaze i Migidoli,

ubigeze i Memfisi n’i Tafune, ugira uti

«Urarye uri menge, inkota yabiciye impande zawe.

15Ngaho, cya kimasa cyawe Apisi kirahunze,

nticyashoboye gushinga ibirindiro!

Uhoraho aragihutaje, none kiradandabiranye!

16Abantu na bo baragwirirana umwe hejuru y’undi.

Barabwirana bati ’Nimuhaguruke,

dusubire mu muryango wacu n’igihugu cyacu kavukire

kure y’inkota kirimbuzi!’

17Farawo umwami wa Misiri, muzamuhimbe

’Gasaku kabura ku itabaro!’

18Mbirahije ubuzima bwanjye

— uwo ni Umwami ubivuze,

ari we Uhoraho Umugaba w’ingabo —

aje, ameze uko Taboru isumba imisozi miremire,

cyangwa Karumeli isumba inyanja.

19Baturage ba Misiri, nimutegure impago zo guhungana;

kuko Memfisi igiye guhinduka agasi,

ibe umuyonga n’itongo ridatuwe.

20Misiri yari nk’inyana iteye ubwuzu,

ariko amasazi aturutse mu majyaruguru ayihundagayeho.

21N’abacancuro bayo bari bameze nk’ibimasa by’imishishe;

na bo barahindukiye, bose barahunze,

ntibashobora guhangara urugamba.

Kandi koko, umunsi wabo wageze,

igihe cyabo cyo kuryozwa cyatashye.

22Wagira ngo ni nk’inzoka inyerera ivuza ubuhuha;

baje ari igitero basanganije Misiri amashoka,

bayiroshyeho nk’abatema ibiti.

23Nimuteme ishyamba ryayo — uwo ni Uhoraho ubivuze —

n’ubwo ryari intamenwa.

Bararusha inzige ubwinshi,

nta we ushobora kubabara.

24Misiri y’ihogoza ikojejwe isoni,

igabijwe ibihugu byo mu majyaruguru.»

Misiri izaganzwa, Israheli irokorwe

25Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli, aravuze ati «Ngiye guhagurukira Amono, ikigirwamana cy’i Tebesi, hamwe na Farawo, Misiri n’imana zayo n’abami bayo. Nzahagurukira Farawo n’abamwisunga bose, 26mbagabize abashaka kubica, ari bo Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni n’abagaragu be. Hanyuma Misiri isubire uko yahoze mbere.» Uwo ni Uhoraho ubivuze.

27Naho wowe, Yakobo mugaragu wanjye, ntugire ubwoba;

Israheli ntiwemere ko bagukangaranya!

Nzagukura mu bihugu bya kure,

urubyaro rwawe nduvane mu gihugu cy’ubucakara.

Yakobo azagaruka nta cyo yikanga kandi agire amahoro,

nta n’uzongera kumutera impungenge.

28Wowe Yakobo mugaragu wanjye, ntugire ubwoba

— uwo ni Uhoraho ubivuze — ndi kumwe nawe.

Nzatsemba amahanga yose nabatatanyirijemo,

ariko wowe, sinzagutsemba:

cyakora nzaguhana nkurikije ubutabera,

sinzabura kugukosora.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda