Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


43

1Yeremiya amaze kugeza kuri rubanda amagambo yose Uhoraho yari yamutumye kubabwira, 2Azariya mwene Hoshaya, na Yohanani mwene Kareya, hamwe n’abandi bagabo b’indakoreka barahaguruka, babwira Yeremiya bati «Ibyo uvuga ni ibinyoma; Uhoraho Imana yacu ntiyagutumye kutubwira ngo ’Ntimuhungire mu Misiri!’ 3Ahubwo Baruki mwene Neriya ni we ukoshya kuturwanya; arashaka kutugabiza Abakalideya ngo batwice, cyangwa ngo batujyane bunyago i Babiloni.» 4Ari Yohanani mwene Kareya, ari n’abatware b’ingabo, ari n’abandi bose, nta n’umwe witaye ku ijwi ry’Uhoraho, wabasabaga kuguma mu gihugu cya Yuda. 5Yohanani mwene Kareya, n’abatware b’ingabo, bahata Abayuda bari basigaye bacitse ku icumu, ngo bajyane na bo; bajyana batyo ba bandi bari baragarutse gutura muri Yuda, baturutse mu bihugu bibakikije bari baratataniyemo. 6Harimo abagabo, abagore, abana, abakobwa b’umwami, mbese abantu bose Nebuzaradani, umutware w’abarinda umwami, yari yashinze Gedaliyahu mwene Ahikamu wa Shafani. Umuhanuzi Yeremiya na we yari muri bo, hamwe na Baruki mwene Neriya. 7Nuko banga kumva ijwi ry’Uhoraho bajya mu Misiri, ni bwo bageze i Tafune43.7 Tafune: ni umugi uri ku mupaka w’amajyaruguru ya Misiri, reba 2,16..

Yeremiya ahanura ko Misiri izaterwa

8Nuko Uhoraho abwirira Yeremiya i Tafune iri jambo: 9Fata amabuye manini43.9 Fata amabuye: Yeremiya agenza nk’umwubatsi: arakoresha amabuye na sima, akubaka ahantu hazaterekwa intebe y’umwami Nebukadinetsari, nk’uko abisobanurira abamurebaga. Yahanuraga atyo ko umwami w’i Babiloni agiye gutera akinjira mu gihugu cya Misiri, kandi koko ibyo byabaye muri 568., maze nugera imbere ya bamwe mu Bayuda, uyatabe mu kibuga kiri imbere y’umuryango w’ingoro ya Farawo i Tafune. 10Hanyuma, uzababwire uti «Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli avuze atya: Ngiye gutumira umugaragu wanjye Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni, ashyire intebe ye y’ubwami hejuru y’ayo mabuye natabye, maze azayatwikirize ihema rye. 11Azaza ahungabanye Misiri! Uwagenewe gupfa azapfa! Uwagenewe kujyanwa bunyago azajyanwa bunyago! Uwagenewe inkota na we azicwe n’inkota! 12Azakongeza ingoro z’ibigirwamana byo mu Misiri, naho amashusho yabyo ayajyane. Azahanagura igihugu cya Misiri agitsembe nk’uko umushumba ahanagura umwambaro we, narangiza yigendere nta we umwakuye. 13Mu Misiri hose azahamenagura amabuye manini bashinze bukingi akegurirwa izuba, anatwike n’ingoro zose z’ibigirwamana by’aho.»

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda