Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


35

Urugero rwa bene Rekabu35.1 bene Rekabu: kari agatsiko k’abarwanira ishyaka Uhoraho, bakibwira ko ikizatuma badahemuka ari ukubaho nk’abasekuruza babo mu butayu: mu mahema, badahinga, batanywa divayi, bakubahiriza batyo umurage wa sekuruza wabo Yonadabu (2 Bami 10,15).

1Dore ijambo Uhoraho yabwiye Yeremiya ku ngoma ya Yoyakimu, mwene Yoziya, umwami wa Yuda: 2«Jya mu muryango wa Bene Rekabu, uganire na bo, ubazane mu Ngoro y’Uhoraho mu cyumba kimwe, maze ubazimanire divayi banywe.» 3Ubwo nafashe Yazaniya, mwene Yirimuyahu wa Habakiniya, abavandimwe be bose n’abahungu be bose, mbese umuryango wose w’Abarekabu. 4Nuko mbajyana mu Ngoro y’Uhoraho, mu cyumba cya Mwene Yohanani mwene Yigidaliyahu, umuntu w’Imana, iruhande rw’icyumba cy’abatware, hejuru y’icya Maseya, mwene Shalumi, umurinzi w’ingoro. 5Ntereka imbere y’umuryango w’Abarekabu utunoga twuzuye divayi, mbaha ibikombe maze ndababwira nti «Nimunywe divayi.»

6Ariko bo, baransubiza bati «Ntitunywa divayi kuko umukurambere wacu Yonadabu mwene Rekabu yabitubujije, agira ati ’Mwebwe n’abana banyu, ntimuzigere munywa divayi; 7ntimuzubake inzu, ntimuzabibe imbuto cyangwa ngo muhinge imizabibu, muri ibyo byose ntimuzagire icyo mutungamo; ahubwo muzature mu mahema igihe cyose muzaba mukiriho kugira ngo muzashobore kuramba muri iki gihugu mutuyemo.’ 8Twumviye itegeko twasigiwe n’umukurambere wacu Yonadabu mwene Rekabu; ntitwanywa divayi na rimwe, ari twe ubwacu, abagore bacu, abahungu n’abakobwa bacu; 9ntitwubatse amazu yo guturamo, ntitwigeze dutunga imizabibu, imirima cyangwa imbuto ziribwa; 10ahubwo twemeye gutura mu mahema. Twarumviye, dukora icyo umukurambere wacu Yonadabu yadutegetse. 11Cyakora, igihe Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni yateraga iki gihugu, ni ho twagize tuti ’Nimuze twinjire muri Yeruzalemu, maze duhunge ingabo z’Abakalideya n’iz’Abaramu!’ Nguko uko twatuye i Yeruzalemu.»

12Nuko, Uhoraho abwira Yeremiya iri jambo: 13«Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli, avuze atya: Genda ubwire abantu ba Yuda n’abatuye Yeruzalemu uti ’Ese muzageza ubwo mwemera kandi mugatega amatwi amagambo yanjye? Uwo ni Uhoraho ubivuga. 14Yonadabu mwene Rekabu yasize abujije abana be kunywa divayi, barabyubahiriza. Bumviye amabwiriza y’umukurambere wabo, ntibigera na rimwe banywa divayi kugeza na n’ubu. Nyamara jyewe wakomeje kubabwira mbihanangiriza ubudahwema, ntimwigeze munyumvira. 15Sinahwemye kubatumaho abagaragu banjye b’abahanuzi, ngira nti ’Buri wese nareke imyifatire ye mibi, muvugurure imikorere yanyu, maze mwoye kwiruka inyuma y’izindi mana ngo muzikorere, bityo muzaramba ku butaka nabahaye, mwebwe n’abasokuruza banyu!’ Ariko, ntimwanteze amatwi, ntimwanyumvise. 16Bene Yonadabu bubahirije amabwiriza basigiwe n’umukurambere wabo, ariko uyu muryango wo, wanze kunyumvira. 17Ni yo mpamvu Uhoraho, Imana Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli agize ati ’Ubu, ngiye guteza Yuda n’abaturage ba Yeruzalemu ibyago byose nabageneye, kuko nababwiye ntibanyumve, nanabahamagara ntibanyitabe.’»

18Nuko Yeremiya abwira umuryango wa Bene Rekabu, ati «Uhoraho, Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli avuze atya: Kubera ko mwubahirije amabwiriza y’umukurambere wanyu Yonadabu, mugakurikiza amategeko ye yose, kandi mugashyira mu bikorwa ibyo yari yabasabye byose, 19kubera iyo mpamvu, Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli, avuze atya: Muri bene Yonadabu mwene Rekabu, nta na rimwe hazabura abazakomeza gutura kuri iyi si, bagahora imbere yanjye.»

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda