Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


33

Imigi izubakwa bundi bushya33.1 bundi bushya: igihe ingabo z’Abanyababiloni zariho ziyogoza igihugu cyose, Yeremiya we yarushagaho kwitegereza amahirwe azakurikiraho. Muri uyu mutwe wa 33 aratangaza ko Imana izababarira umuryango wayo, ikanawusubiranya (33.1–13); aratangaza kandi ko mu nzu ya Dawudi hazahinguka umumero, uzazana ubutungane n’ubutabera mu gihugu cyose (33.14–18), kuko isezerano Uhoraho yagiriye Dawudi ridateze kwibagirana (33.19–25).

1Igihe Yeremiya yari afungiye mu gikari cy’inzu y’imbohe, Uhoraho yongera kumubwira ati 2«Uhoraho, we waremye isi, akayibumba akayikomeza — izina rye rikaba Uhoraho — avuze atya: 3Ambaza izina ryanjye, nzagutabara nguhishurire ibintu bikomeye, wowe utazi. 4Koko rero, Uhoraho Imana ya Israheli avuze atya ku mazu y’uyu mugi no ku mazu y’abami ba Yuda: Ayo mazu mwarayashenye, mugira ngo amabuye yayo muyasanishe inkike zirusheho gukomera, 5mubone uko murinda Abakalideya. Nyamara ntibizabuza uyu mugi kuzura intumbi z’abo nzaba nishe kubera umujinya n’uburakari bwanjye, kuko ntakibitayeho bitewe n’ubugome bwabo.

6Ariko rero, nyuma y’ibyo, nzabazanzamura, mbakize ndetse mbahishurire icyabazanira amahoro n’umutekano. 7Yuda na Israheli nzabasubiza agaciro kabo nk’uko bari bameze mbere, 8nzabahanaguraho ibyaha bari barangiriye byose; nzabagirira imbabazi z’ibyaha byose bankoreye, ubwo banyivumburagaho. 9Izina rya Yeruzalemu rizaba izina ry’ibyishimo; izampesha icyubahiro n’ububengerane imbere y’amahanga yose y’isi. Igihe azamenya ibyiza byose ngiye gukorera Yuda na Israheli, azashya ubwoba, ahindagane kubera ibyo byiza byose n’amahoro nzabahundagazaho.

10Uhoraho avuze atya: Aha hantu muvuga ko ari itongo ritagira abantu n’amatungo, mu migi ya Yuda no mu mayira yasibye ya Yeruzalemu itakirangwamo abantu, abaturage cyangwa inyamaswa, 11hazongera humvikane urusaku rw’ibyishimo n’umunezero, indirimbo y’umukwe n’imbyino y’umugeni, ndetse n’indirimbo z’abazanye ibitambo byo gushimira mu Ngoro y’Uhoraho, bagira bati «Nimusingize Uhoraho Umugaba w’ingabo kuko ari umugwaneza; urukundo rwe rugahoraho iteka!» Ni koko — uwo ni Uhoraho ubivuze — iki gihugu nzakivugurura, gisubire uko cyahoze mbere.

12Uhoraho Umugaba w’ingabo avuze atya: Muri aya matongo atagira abantu n’amatungo no mu migi yaho yose, hazongera hubakwe ibiraro maze abashumba babicyuremo amatungo yabo. 13Mu migi yo mu misozi n’iyo mu mirambi, mu migi ya Negevu no mu gihugu cya Benyamini, mu mpande za Yeruzalemu no mu migi ya Yuda, imikumbi y’intama izongera itambagire imbere ya nyirazo azibare. Uwo ni Uhoraho ubivuze.

Ivugururwa ry’inzu ya Dawudi

14Igihe kiregereje — uwo ni Uhoraho ubivuze — maze nzuzuze amasezerano nagiriye umuryango wa Israheli n’uwa Yuda. 15Icyo gihe nyine, mu muryango wa Dawudi nzahagobora umumero, umwuzukuruza w’indahemuka, maze azaharanire ubutungane n’ubutabera mu gihugu. 16Ubwo rero Yuda izarokorwa, Yeruzalemu iture mu mutekano. Dore izina bazita uwo mugi: Uhoraho ni we butabera bwacu.

17Uhoraho avuze atya: Ntihazabura na rimwe muri bene Dawudi, uzicara ku ntebe y’ubwami mu muryango wa Israheli. 18No mu baherezabitambo b’abalevi ntihazaburamo abazahagarara imbere yanjye, bagatura ibitambo bitwikwa n’andi maturo, kandi bakantura ibitambo iminsi yose.

Isezerano ridakuka

19Uhoraho abwira Yeremiya iri jambo: 20Uhoraho avuze atya: Nimushobora kwica gahunda nahaye umunsi n’ijoro, maze ntibibere igihe mbishakiye, 21ni bwo isezerano nagiranye n’umugaragu wanjye Dawudi rizakuka, yoye kuzagira umukomokaho wicara ku ntebe y’ubwami. Ibyo bizamera bityo no ku baherezabitambo b’abalevi, ari bo bakozi banjye. 22Uko ibinyarumuri byo mu kirere badashobora kubibara, n’umusenyi wo mu nyanja ntibashobore kuwupima, ni ko nzagwiza abakomoka kuri Dawudi, umugaragu wanjye n’abalevi bankorera.

23Uhoraho abwira Yeremiya iri jambo: 24Nk’uko ubyibonera, bariya bantu bibwira ko Uhoraho yatereranye ya miryango ibiri yihitiyemo. Ni yo mpamvu basuzugura umuryango wanjye, kuko kuri bo utakiri igihugu. 25Nyamara ariko, Uhoraho avuze atya: Jyewe wagennye gahunda y’umunsi n’ijoro, ngaha amategeko ijuru n’isi, 26natererana nte inkomoko ya Yakobo n’iy’umugaragu wanjye Dawudi? Ese ubwo nareka gutora mu buzukuru be abatware b’umuryango wa Abrahamu, Izaki na Yakobo? Oya, nzabagarura, kuko nabagiriye impuhwe.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda