Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


30

Umubabaro uzasimburwa n’ihumure30.1 n’ihumure: imitwe 30–31 ikurikira, ikubiyemo icyizere cy’uko abajyanywe bunyago bose, ari ab’i Samariya n’abo muri Yuda, bazagaruka mu gihugu cyabo. Ni yo mpamvu iyo mitwe yombi bakunda kuyita «Igitabo cy’ihumurizwa», kimwe n’imitwe 40–45 yo mu gitabo cya Izayi. Koko rero, byabaye ngombwa ko Uhoraho ahana umuryango we utumva, nyamara icyo gihano nta kindi kigamije uretse kuwusukura.

1Uhoraho abwira Yeremiya iri jambo: 2«Uhoraho Imana ya Israheli avuze atya: Uzandike mu gitabo amagambo yose nakubwiye. 3Igihe kiregereje — uwo ni Uhoraho ubivuze — maze nzagandure Israheli umuryango wanjye; yo na Yuda mbagarure mu gihugu nahaye abasekuruza babo, bazagihabweho umurage.»

4Dore amagambo Uhoraho yavuze kuri Israheli no kuri Yuda :

5Uhoraho agize ati

«Turumva induru ziteye ubwoba,

igikuba kiracitse, nta mahoro ariho.

6Nimubaririze, murebe:

ese hari igitsinagabo kiramukwa?

Ndabona umugabo wese ukomeye akorakora inda ye

nk’umugore uramutswe!

Mu maso hose hasuherewe, hijimye.

7Karabaye! Ni koko, uwo munsi urakomeye,

nta wundi usa na wo.

Kuri Yakobo, ni igihe cy’umubabaro, ariko azawukira.

8(Uwo munsi — uwo ni Uhoraho Umugaba w’ingabo ubivuze — nzamukura ku buretwa bwamushenguraga ijosi, ingoyi zabwo nzicagagure; yoye kuzongera guhakwa n’abanyamahanga ukundi. 9Bazakorera Uhoraho Imana yabo, hamwe na Dawudi, umwami wabo ngiye kubimikira.)

10Wowe Yakobo, mugaragu wanjye, ntugire ubwoba,

Israheli, ntukangarane! Uwo ni Uhoraho ubivuze.

Dore ngiye kugukiza nkuvanye mu bihugu bya kure,

n’urubyaro rwawe ndukure mu buretwa.

Yakobo azagaruka ashyitse umutima mu nda, aruhuke;

nta n’uzamutera ubwoba bibaho.

11Ndi kumwe nawe kugira ngo ngukize,

— uwo ni Uhoraho ubivuze —

ngiye gutsemba amahanga yose nabatatanirijemo,

ariko wowe sinzagutsemba.

Ahubwo nzaguhana uko bikwiye,

kuko sinakureka ntaguhannye.

12Ni jye ubwanjye wabatangarije umukiro, kandi nywubagezaho;

nta bwo ari imana y’inyamahanga iba iwanyu.

Bityo rero, muri abahamya banjye,

naho jye ndi Imana — uwo ni Uhoraho ubivuze —

13Nta muntu ufite wo kukurengera,

igikomere cyose kibonerwa umuti,

ariko icyawe nta miti yakivura.

14Abakunzi bawe bose barakwirengagije, ntibakikwitayeho!

Naragukomerekeje boshye ukubiswe n’umwanzi;

ari na cyo gihano cyawe

kubera ibicumuro byawe bitagira ingano,

n’ibyaha byawe bidahwema kwigaragaza.

15Kuki utakishwa n’uruguma rwawe?

Igikomere cyawe ntigishobora gukira!

Nakugize ntyo kubera ibicumuro byawe bitagira ingano,

n’ibyaha byawe bidahwema kwigaragaza.

16Cyakora abakurimbura bose, na bo bazashirira ku icumu,

abanzi bawe bose bazajyanwa bunyago,

abakunyaga na bo bazanyagwa,

abagusahura na bo bazasahurwa.

17Kuko nzakuvura, nkagukiza ibikomere byawe

— uwo ni Uhoraho ubivuze — wowe bitaga «Igicibwa»,

na «Siyoni itagira uyitaho.»

18Uhoraho avuze atya:

Nzavugurura amahema ya Yakobo,

abayatuye mbagirire impuhwe:

buri mugi uzongera wubakwe ku musozi wawo,

na buri nzu nziza isubire mu kibanza cyayo.

19Abantu bazavuza impundu zo gushimira,

ziherekezwe n’amajwi menshi y’ibyishimo.

Nzabaha kororoka ubutazagabanuka,

nzabubahiriza kandi ntibazasuzugurwa.

20Abana babo bazasubizwa ubutoneshwe bahoranye,

umuryango wabo ushinge imizi imbere yanjye,

maze mpane ababashikamiraga bose.

21Umwami wabo azaba ari umwe muri bo,

umutware wabo azabakomokemo,

kandi nzamuzane mwiyegereze.

Ni nde rero watinyuka kunyegera?

Uwo ni Uhoraho ubivuze.

22Muzambera umuryango, nanjye mbabere Imana30.22 mbabere Imana: iyo ni imvugo ya kera yasobanuraga Isezerano Imana yagiranye n’Abayisraheli. Reba Lev 26,12; Ivug 29,12; ariko Yeremiya aratangaza ko Imana iriho itegura Isezerano Rishya: 7,23; 11,4; 31,1; 31,31–33; 32,38; Ezk 11,20 n’ahandi . . . .

Uburakari bw’Uhoraho buzavubukira ku banyabyaha

(reba na 23.19–20)

23Dore umuhengeri uraje, ni uburakari bw’Uhoraho, inkubi y’umuyaga igiye guhuherera ku mutwe w’abanyabyaha. 24Uburakari bw’Uhoraho ntibuzashira atamaze kurangiza umugambi yiyemeje. Ibyo muzabisobanukirwa neza hanyuma.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda