Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


27

Umwami w’i Babiloni azaganza

1Sedekiya mwene Yoziya, umwami wa Yuda, amaze kwima, Uhoraho abwira Yeremiya iri jambo, agira ati 2«Shaka ibiziriko n’ingeri z’ibiti27.2 ibiziriko n’ingeri z’ibiti: byari ibiti bihambirije ibiziriko bashyiraga mu ijosi ry’ibimasa, kugira ngo bibikururishe imashini bahingisha cyangwa igare. Ibyo byasobanuraga uburetwa n’ubuja., ubyishyire ku ijosi; 3maze ubyoherereze umwami wa Edomu, uwa Mowabu, uw’Abahamoni, uwa Tiri n’uwa Sidoni. Bizajyanwa n’intumwa zabo zaje i Yeruzalemu27.3 zaje i Yeruzalemu: umwami Sedekiya yari yaratumije abo bantu ngo bigire hamwe uko bazatera umwami w’i Babiloni. Ariko Yeremiya we, arasanga uko kwivumbagatanya nta kindi kuzamugezaho, uretse gutsindwa no kujyanwa bunyago. kwa Sedekiya, umwami wa Yuda. 4Uzabatume kuri ba shebuja, uti ’Uhoraho, Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli avuze atya: Muzabwire ba shobuja, muti: 5Ni jye waremye isi, n’abantu, n’inyamaswa ziyiriho, mbikesheje imbaraga zanjye n’ububasha bwanjye, maze nyiha uwo nihitiyemo. 6Na n’ubu rero, ibi bihugu mbigabiye umugaragu wanjye Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni; ndetse n’inyamaswa zo mu ishyamba, ndazimweguriye zimukorere’. 7(Amahanga yose azamuyoboka, umuhungu we, n’umwuzukuru we, ariko igihe cyagenwe nikimara kugera, amahanga akomeye n’abami b’ibihangange bazamutsinda.) 8Igihugu cyangwa umuryango bizanga kuyoboka Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni, ngo byemere uburetwa bwe, nzabyahuramo inkota, inzara n’icyorezo, kugeza ubwo nzatuma abarimbura, uwo ni Uhoraho ubivuze. 9Naho mwebwe, nimwime amatwi abahanuzi banyu, abapfumu banyu, ababasobanurira inzozi, abacunnyi n’abanyamayeri banyu, kuko bababeshya babizeza ko mutazagaragira umwami w’i Babiloni. 10Ibyo babahanurira ni ibinyoma, bizatuma muva mu gihugu cyanyu. Ni koko, nzabatatanya maze murimbuke. 11Nyamara ariko, igihugu kizemera uburetwa bw’umwami w’i Babiloni, kikamukorera, nzakirekera ku butaka bwacyo kibeho mu mahoro, kizanabutureho. Uwo ni Uhoraho ubivuze!»

12Naho Sedekiya, umwami wa Yuda, mutangarije ibi bikurikira: «Emera uburetwa bw’umwami w’i Babiloni, umuyoboke n’abe bose, bityo uzabaho. 13Ni kuki wakwemera gupfa, wowe n’umuryango wawe, mukarimburwa n’inkota, inzara n’icyorezo nk’uko Uhoraho yabyemeje ku gihugu kizanga kuyoboka umwami w’i Babiloni? 14Nimwime amatwi abahanuzi babemeza ko mutazigera mugaragira umwami w’i Babiloni. Ibyo babahanurira ni ibinyoma. 15Sinigeze mbohereza — uwo ni Uhoraho ubivuze — kandi ibyo bahanura mu izina ryanjye ni ibinyoma; ni yo mpamvu nzabatatanya, mukarimbuka, mwebwe n’abahanuzi babahanurira.»

16Abaherezabitambo n’uwo muryango wose, ndababwiye nti «Uhoraho avuze atya: Nimwime amatwi abahanuzi babahanurira ngo ibikoresho by’Ingoro y’Uhoraho biri i Babiloni bizahita bigarurwa bidatinze. Ibyo babahanurira ni ibinyoma; 17ntimukabumve na gato. Nimukorere umwami w’i Babiloni, bityo muzabaho. Ni kuki mwashaka ko uyu mugi wahinduka itongo? 18Niba ari abahanuzi, bakaba bifitemo ijambo ry’Uhoraho, nibinginge Uhoraho Umugaba w’ingabo, kugira ngo ibikoresho bikiri mu Ngoro, mu gikari n’i Yeruzalemu bitajyanwa i Babiloni. 19Ni koko, Uhoraho, afite ijambo ku byerekeye inkingi, ikizenga cy’amazi, ibitereko n’ibindi bikoresho bikiri muri uyu mugi, 20mbese ibikoresho byose Nebukadinetsari atatwaye igihe ajyanye bunyago Yekoniya mwene Yoyakimu, umwami wa Yuda, akamuvana i Yeruzalemu amujyana i Babiloni, hamwe n’abanyacyubahiro bose ba Yuda n’ab’i Yeruzalemu. 21Ni koko, Uhoraho Umugaba w’ingabo avuze atya ku byerekeye ibikoresho bikiri mu Ngoro, mu gikari n’i Yeruzalemu: 22bizajyanwa i Babiloni bihagume kugeza umunsi nzabyitaho — uwo ni Uhoraho ubivuze — icyo gihe ni ho nzabizamura, nkabigarura aha hantu.»

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda