Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


14

Isengesho rya Yeremiya mu gihe cy’amapfa14.1 mu gihe cy’amapfa: uyu mutwe wa 14 wose, uradutekerereza iby’amapfa akomeye yazahaje igihugu muri iyo myaka. Imirongo 2–6 irarondora iby’ayo mapfa; imirongo 7–9 ikavuga iby’amaganya y’umuryango; igisubizo cy’Uhoraho kikaza mu murongo wa 10. Noneho mu mirongo ya 11–18 ni ho Uhoraho avugana na Yeremiya uko ibintu bimeze ku byerekeye ugutakamba kwa Yeremiya 11–12), kimwe n’abahanurabinyoma babeshye umuryango (13–16).

1Dore ijambo Uhoraho yabwiye Yeremiya ku byerekeye amapfa:

2Yuda iri mu cyunamo, imigi yayo irasenyutse,

iri mu kababaro kandi yakangaranye,

none induru izamutse ituruka i Yeruzalemu.

3Abatware barahatira rubanda rugufi kuvoma amazi:

rwagera ku bidendezi rugasanga byarakamye,

rukagaruka rufite isoni, rwumiwe kandi rwashobewe,

ibivomesho birimo ubusa.

4Ubutaka bwiyashije imitutu kubera kubura imvura,

abaturage barumiwe, barashoberwa.

5Mu gasozi, imparakazi irabyara umwana,

ikamuta aho kubera kubura urwuri rutoshye.

6Indogobe zirahagarara ku mpinga z’imisozi,

zikareha umwuka nk’imbwebwe,

amaso yazo akananizwa no gushakisha ubwatsi butakibaho.

(Rubanda:)

7Niba ibyaha byacu bidushinja,

Uhoraho, gira icyo ukora uheshe izina ryawe ikuzo!

Ni koko, ntidusiba kukwihakana,

imbere yawe turi abanyabyaha.

8Mizero ya Israheli, wowe ukiza mu gihe cy’amagorwa,

ni kuki wakwitwara nk’umunyamahanga mu gihugu,

cyangwa umugenzi ushaka icumbi?

9Ni kuki wakwitwara nk’umuntu wakangaranye,

cyangwa intwari itagishoboye gukiza?

Nyamara ariko, Uhoraho, uri muri twe rwagati,

twitiriwe izina ryawe: sigaho kudutererana.

10Uhoraho abwiye atya uwo muryango: Koko bakunda kubungera, ntibitondere ingendo zabo. Kubera ko badashimisha Uhoraho, ubu arabibutsa ububi bwabo, akabahanira amakosa yabo.

11Uhoraho arambwira ati «Ntiwirirwe utakambira uyu muryango, cyangwa ngo uwifurize amahirwe! 12N’iyo basiba, sinakumva amaganya yabo, n’iyo bantura ibitambo bitwikwa n’andi maturo, nta bwo byanshimisha. Nzabatsembesha inkota, inzara n’icyorezo.»

13Nuko ndavuga nti «Ariko rero, Nyagasani Mana, dore uko abahanuzi bababwira: Ntimuzigera mubona inkota, kandi inzara ntizabatungura; kuko aha hantu nzahabahera amahoro y’umudendezo.» 14Uhoraho aransubiza ati «Ibyo abahanuzi bahanura mu izina ryanjye ni ibinyoma. Sinabohereje, nta cyo nigeze mbategeka, nta n’ubwo nigeze mbavugisha. Ubuhanuzi bwabo ni amabonekerwa y’ibinyoma, ni ubupfumu, amateshwa n’amahomvu bitagira shinge. 15Ni yo mpamvu Uhoraho avuze atya: Abo bahanuzi bahanura mu izina ryanjye ntarabohereje, n’ubwo babeshya ko inkota n’inzara bitazatungura iki gihugu, ahubwo ni bo inkota n’inzara bizatsemba. 16Abantu bahanuriwe na bo, bazararikwa mu mayira ya Yeruzalemu bazize inzara n’inkota. Nta muntu n’umwe bazabona wo kubahamba, ari bo ubwabo, abagore babo, abahungu babo n’abakobwa babo. Bityo nzabacubanurireho ntyo ubugome bwabo.»

17Uzababwire aya magambo, uti

«Amaso yanjye ahongoboka amarira adakama umunsi n’ijoro,

kuko icyago gikomeye cyavunaguye umukobwa w’isugi,

umuryango wanjye ukaba washegeshwe n’intikuro idakira.

18Ngana mu mirima nkahasanga abishwe n’inkota,

nagaruka mu mugi ngahura n’abahonyorwa n’inzara.

Abahanuzi n’abaherezabitambo barazenguruka igihugu,

ariko ntibasobanukirwe.»

(Rubanda:)

19Waba se waratereranye Yuda,

Siyoni ukaba warayizinutswe?

Ni kuki uduteza ibyago bidakira?

Twari twiringiye amahoro, none nta n’icyiza tubona,

igihe twari gukira, ahubwo dutashywe n’ubwoba!

20Uhoraho, tuzi neza ububi bwacu,

ndetse n’ubuhemu bw’abasekuruza bacu;

ni byo koko, twagucumuyeho.

21Girira icyubahiro cy’izina ryawe,

maze woye kutugaya,

wisuzuguza intebe y’ikuzo ryawe!

Ibuka isezerano watugiriye, maze ureke kuryirengagiza!

22Mu bigirwamana by’amahanga se,

hari na kimwe kigusha imvura?

Ijuru se ni ryo ubwaryo rigusha imvura y’umuvumbi?

Si wowe se Uhoraho, Imana yacu?

Turakwiringiye rero, kuko ari wowe ukora ibyo byose.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda