Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


15

Abanyashuru bahunga Abayisraheli

1Abari bakiri mu mahema babyumvise, barumirwa kubera ibyari byabaye. 2Baradagadwa kandi bagira ubwoba cyane. Ntihagira umuntu n’umwe uguma iruhande rw’undi, ahubwo banyanyagirira rimwe, bahunga banyura mu tuyira twose two mu mibande n’imusozi. 3Abari baciye ingando mu misozi miremire ikikije Betuliya, na bo barahunga. Ubwo rero ingabo za Israheli, abashoboye kurwana bose, zirabahomerera. 4Oziya yohereza intumwa i Betomesitemu, i Bebayi, i Koba n’i Kola. Azohereza no mu gihugu cyose cya Israheli kugira ngo zibamenyeshe ibyari byabaye, maze zibasabe bose gutangatanga abanzi no kubatsemba. 5Ibyo babyumvise, Abayisraheli birohera ku banzi icyarimwe, barabarwanya kugera i Koba. Abaturage b’i Yeruzalemu barabakurikira na bo, ndetse n’abo mu misozi miremire bose, kuko bari bamenyeshejwe ibyari byabaye mu ngando y’abanzi babo. Abo muri Gilihadi n’abo muri Galileya babatera baturutse ku ruhande, barabarwanya bikaze, babageza i Damasi no mu karere kayikikije. 6Naho abandi bari basigaye i Betuliya, biroha ahari ingando y’Abanyashuru, barahasahura, barikungahaza cyane. 7Abayisraheli bavuye muri iryo marana, bafata ibyari bisigaye byose. Abantu bo mu midugudu n’abo mu nsisiro zo mu misozi miremire n’abo mu gisiza, bigabagabanya iminyago myinshi, kuko yari ishyano ryose.

Ibirori by’umutsindo w’Abayisraheli

8Yowakimi, umuherezabitambo mukuru, hamwe n’inama y’abakuru b’imiryango y’Abayisraheli bari batuye i Yeruzalemu, baza kureba ibyiza Uhoraho yari yakoreye Israheli. Bashakaga kandi no kureba Yudita no kumusuhuza. 9Binjiye iwe, bose bamushimagiriza icyarimwe, bavuga bati «Uri ikuzo rya Yeruzalemu, n’ishema rya Israheli! Uri ishimwe ry’abo mu bwoko bwacu bose! 10Ibyo byose wabikoresheje ukuboko kwawe, ugirira neza Israheli, bishimisha Imana. Hundwa imigisha n’Uhoraho Umushoborabyose ubuziraherezo.» Nuko imbaga yose iravuga iti «Amen!»

11Imbaga yose isahura aho ingando y’Abanyashuru yahoze, mu minsi mirongo itatu. Baha Yudita ihema rya Oloferinesi, ibikoresho bye byose bya feza, ibitanda bye, amabesani n’ibindi bye byose. Arabifata, abihekesha inyumbu ye, maze ibisigaye abirunda mu magare ye akururwa n’ibimasa. 12Abagore bose ba Israheli bahururira kumureba, maze baramushimagiza, bamuririmbira. Yudita ubwe akura udushami ku biti, aduha abagore bari kumwe, 13badukoramo amakamba y’imizeti, nuko barayambara. We nyine, na bagenzi be, bajya imbere y’imbaga yose, bayobora abandi bagore bose babyinaga, banaririmba. Abagabo bose bo muri Israheli, bitwaje intwaro zabo kandi batamirije amakamba, babaherekeza baririmba indirimbo z’ibyishongoro. 14Rwagati mu mbaga y’Abayisraheli bose, Yudita atera indirimbo yo gushimira Imana, nuko imbaga yose ikajya isubiramo.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda