Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


6

Madiyani itsinda Israheli

1Abayisraheli bakora ibidatunganiye Uhoraho; nuko Uhoraho abagabiza Abamadiyani6.1 Abamadiyani: abantu bo muri ubwo bwoko ntibagiraga amazu cyangwa ngo bature mu migi, ahubwo babuyeraga mu butayu, bakibera mu mahema. Nyamara kubera ko bagenderaga ku ngamiya, baranyarukaga bakagaba ibitero, bakangiza imyaka kandi bagasahura byinshi, igihugu cyose bakakiyogoza., mu gihe cy’imyaka irindwi. 2Madiyani itsinda bikomeye Israheli, bituma Abayisraheli bihisha mu mikokwe yo ku misozi, mu buvumo no mu bisimu, kugira ngo barokoke Madiyani. 3Ariko buri gihe, iyo Abayisraheli babaga bamaze kubiba imyaka mu mirima, Madiyani na Amaleki6.3 Amaleki: abo na bo bari abararo. Mu gihe cya Musa, Abayisraheli bakiri mu butayu, abo Bamaleki barabarwanyije kenshi (reba Iyim 17,8–16) hamwe n’abantu b’iburasirazuba, barabateraga. 4Bagaca ingando bugufi ya Israheli, bakangiza imyaka yose yeze mu gihugu kugeza hafi ya Gaza, kandi ntibagire icyo basigira Israheli cyo kuyitunga, habe n’intama n’imwe, ikimasa cyangwa indogobe. 5Koko rero, bazamukanaga n’amashyo yabo n’amehema yabo, bakahagera ari benshi cyane nk’inzige, — bo ubwabo n’ingamiya zabo ntawashoboraga kubabarura — maze bakinjira mu gihugu bakakiyogoza. 6Bityo, Israheli icika intege kubera ibyo Madiyani yayikoreraga; maze Abayisraheli batakambira Uhoraho.

7Nuko rero Abayisraheli bamaze gutakambira Uhoraho kubera ibyago Madiyani yabatezaga, 8Uhoraho aboherereza umuhanuzi kubabwira, ati «Dore uko Uhoraho, Imana ya Israheli avuze: Ni jye wabakuye mu gihugu cya Misiri no mu nzu y’ubucakara. 9Nabakijije Abanyamisiri n’ababicishaga agahato bose; nabirukanye imbere yanyu maze mbaha igihugu cyabo. 10Narababwiye nti ’Ndi Uhoraho, Imana yanyu. Ntimuzubahe imana z’Abahemori muturiye mu gihugu!’ Ariko mwanze kumva ijwi ryanjye!»

Imana ishyiraho Gideyoni gukiza Israheli

11Umumalayika w’Uhoraho araza, yicara mu nsi y’igiti cy’umushishi cy’i Ofura, cyari icya Yowasi wo mu nzu ya Abiyezeri. Umuhungu we Gideyoni yasekuriraga ingano mu kinogo bengeragamo, kugira ngo azihungishe Abamadiyani. 12Umumalayika w’Uhoraho aramubonekera maze aramubwira ati «Uhoraho ari kumwe nawe, musirikare w’intwari!» 13Gideyoni aramusubiza ati «Ni ko se, Mutegetsi wanjye! Niba Uhoraho ari kumwe natwe, ni kuki ibi byose bitwugarije? Byaba se biri he, ibitangaza byose abasekuruza bacu batubwiraga, bagira bati ’Uhoraho se, si We wadukuye mu gihugu cya Misiri?’ None rero Uhoraho yaradutereranye, atugabiza Abamadiyani!»

14Nuko Uhoraho arahindukira, aramwitegereza maze aramubwira ati «Genda ukoreshe izo mbaraga ufite, maze Israheli uyikize Madiyani. Koko kandi, ni jye ukohereje!» 15Ariko Gideyoni aramubaza ati «Ni ko se, Mutegetsi wanjye, Israheli nzayikiza nte? Inzu yanjye ni yo isuzuguritse mu mazu ya Manase; kandi nanjye, ni jye muto mu rugo rwa data!» 16Uhoraho aramubwira ati «Nzaba ndi kumwe nawe, bityo uzatsinda Abamadiyani bose icyarimwe.» 17Gideyoni aramusubiza ati «Niba koko nabonye ubutoni imbere yawe, binyerekeshe ikimenyetso ko ari wowe tuvugana. 18Ndagusabye ngo ntutirimuke hano, kugeza ubwo ngaruka nkuzaniye ituro, maze no kurihereza imbere yawe.» Uhoraho aramubwira ati «Ndaguma aha kugeza ubwo uri bugaruke.»

19Gideyoni araza abaga umwana w’ihene, afata ifu yuzuye igitebo, ayikoresha imigati idasembuye. Ashyira inyama mu nkangara n’amaraso mu cyungo, maze byose abijyana mu nsi y’igiti cy’umushishi, arabihereza. 20Umumalayika w’Imana aramubwira ati «Fata inyama n’imigati idasembuye, ubishyire hejuru y’urutare maze ubisukeho amaraso!» Nuko Gideyoni abigenza atyo. 21Umumalayika w’Uhoraho atunga isonga y’inkoni yari afashe mu ntoki, maze ayikoza kuri za nyama no kuri ya migati idasembuye. Nuko umuriro ucucumuka muri rwa rutare, maze utwika za nyama na ya migati idasembuye. Ibyo birangiye, Umumalayika w’Uhoraho arazimira, ntiyongera kumubona. 22Nuko Gideyoni abona ko yari Umumalayika w’Uhoraho, ni ko kuvuga ati «Nyagasani, Mana, koko nabonye Umumalayika w’Uhoraho!» 23Uhoraho aramubwira ati «Gira amahoro! Humura; ntuzapfa6.23 ntuzapfa: Abayisraheli bemeraga bakomeje ko umuntu aramutse abonye Imana, yahita apfa nta kabuza (reba Iyim 3,6; Abac 13,22–23). Ariko Gideyoni we, si ko bizamugendekera kubera ubutumwa Imana imuhaye..» 24Aho hantu Gideyoni ahubakira Uhoraho urutambiro, maze arwita «Uhoraho‐Mahoro.» Urwo rutambiro ruracyari i Ofura ya Abiyezeri kugeza na n’ubu.

Gideyoni asenya urutambiro rwa Behali

25Nuko muri iryo joro, Uhoraho abwira Gideyoni ati «Fata ikimasa cy’umushishe cya so, maze usenye urutambiro rwa Behali ruri kwa so, kandi uteme n’igiti cyeguriwe ibigirwamana biri iruhande rwarwo. 26Hanyuma wubakire Uhoraho, Imana yawe, urutambiro rutunganye ku kanunga k’uriya musozi; ufate cya kimasa ugitureho igitambo gitwikwa hejuru y’inkwi za cya giti cyeguriwe ibigirwamana uri bube watemye.» 27Nuko Gideyoni afata abantu cumi mu bagaragu be, maze agenza uko Uhoraho yari yabimubwiye. Ariko kubera ko yatinyaga abantu bo mu nzu ya se n’abo mu mugi, aho kubikora ku manywa, abikora nijoro. 28Mu gitondo, abantu bo mu mugi babona urutambiro rwa Behali rwarimbutse, ndetse n’igiti cyeguriwe ibigirwamana cyari iruhande rwarwo, basanga cyatemwe, bagitwikishije ikimasa ho igitambo ku rutambiro rwari rumaze kubakwa. 29Nuko barabazanya bati «Ibi byakozwe na nde?» Bamaze kubaririza no gushakisha, baravuga bati «Gideyoni, mwene Yowasi ni we wabikoze!» 30Abantu bo mu mugi babwira Yowasi bati «Shyira ahagaragara umuhungu wawe maze apfe, kuko yarimbuye urutambiro rwa Behali, kandi agatema igiti cyeguriwe imana zacu cyari iruhande rwarwo.» 31Yowasi asubiza abari bamukikije bose, ati «Ese ni mwe mugomba kuburanira Behali? Cyangwa se ni mwe muje kumutabara? (Buri muntu wese ushaka kuburanira Behali, agomba kwicwa butaracya!) Niba Behali ari Imana, niyiburanire ubwe, kuko Gideyoni yarimbuye urutambiro rwe.» 32Uwo munsi Gideyoni bamwita Yerubehali6.32 Yerubehali: iryo zina risobanura ngo «Behali niyiburanire ubwe». Kuva ubwo Gideyoni yagize amazina abiri, kandi no mu nkuru zikurikiyeho hari ubwo bayamwita yombi (reba 7,1)., bavuga bati «Behali niyiburanire, kuko yarimbuye urutambiro rwe.»

Gideyoni asaba Imana icyemezo

33Madiyani yose na Amaleki, hamwe n’abantu b’iburasirazuba bamaze guhuza umugambi, barakorana, bambuka Yorudani maze baca ingando mu kibaya cy’i Yizireyeli. 34Umwuka w’Uhoraho wisesura kuri Gideyoni, avuza ihembe maze ahamagara umuryango wose wa Abiyezeri ngo umutabare. 35Yohereza impuruza mu mazu yose ya Manase, kugira ngo bamutabare. Arongera yohereza impuruza mu muryango wa Asheri, uwa Zabuloni n’uwa Nefutali, na bo bazamuka bamusanga.

36Gideyoni abwira Imana ati «Niba ushaka gukirisha Israheli ikiganza cyanjye nk’uko wabivuze, 37dore ngiye kurambura uruhu rw’ubwoya bwinshi ku mbuga: nihaboneka ikime ku ruhu honyine maze ubutaka bukagumya kumuka, ndamenyeraho6.37 ndamenyeraho: ni cya kimenyetso Gideyoni yari yasabye Uhoraho, cyavuzwe muri 6,17. Twakigereranya na bya bimenyetso byombi Imana yahaye Musa ngo bimwemeze ko ari yo ubwayo imutumye (Iyim 4,1–7). ko ushaka gukirisha Israheli ikiganza cyanjye, nk’uko wabivuze.» 38Nuko bigenda bityo. Mu gitondo, Gideyoni abyutse azinga uruhu, maze abona ikime cyuzuye igikombe cy’amazi. 39Gideyoni ni ko kubwira Imana, ati «Ntundakarire ninongera kuvuga rimwe gusa. Nyemerera nongere nshake ubwa nyuma icyemezo nkoresheje uru ruhu: noneho uruhu rwonyine rusigare rwumutse, naho ikime gitwikire ubutaka bwose.» 40Imana ibigenza ityo muri iryo joro: uruhu rwonyine rugumya kumuka, naho ikime gitwikira ubutaka bwose.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda