Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


15

Samusoni yihorera

1Hashize iminsi mike, mu gihe cy’isarura ry’ingano, Samusoni ajya gusura umugore we, ajyana umwana w’ihene, maze aravuga ati «Ndashaka kwinjira iw’umugore wanjye, mu cyumba aryamamo.» Ariko sebukwe amubuza kwinjira, 2ahubwo abwira Samusoni, ati «Mu by’ukuri, nibwiye ko wagiriye umugore wawe inzika, maze mushyingira umuhungu w’incuti yawe. Ariko se, murumuna we w’umuhererezi ntiyagushobokera kuruta mukuru we? Noneho rero, mujyane umushyire mu cyimbo cya mukuru we!» 3Samusoni aramusubiza ati «Ubu noneho ni nde uzandenganyiriza ikibi ngiye gukorera Abafilisiti?»

4Samusoni aragenda, afata ingunzu magana atatu, ashaka amafumba, maze ingunzu ebyiri akazihambiranya imirizo, agashyira ifumba hagati y’iyo mirizo yombi. 5Hanyuma akongeza ya mafumba, maze ingunzu azirekurira mu mirima y’ingano y’Abafilisiti, atwika imiba y’ingano ndetse n’izitarageswa, atwika imizabibu n’imizeti. 6Abafilisiti barabaza bati «Ni nde wakoze ibi?» Barabasubiza bati «Ni Samusoni, umukwe w’umugabo w’i Timuna, akaba yabikoreye ko uwo mugabo yamunyaze umugore we, maze akamushyingira umuhungu w’incuti ye.» Abafilisiti baherako barazamuka, wa mugore bamutwikana na se. 7Samusoni arababwira ati «Ubwo mubigenje mutyo, nzaruhuka ari uko maze kwihorera.» 8Nuko arabatera, maze abicamo benshi cyane, hanyuma arazamuka ajya kwibera mu buvumo bwari mu rutare i Etamu.

Samusoni n’urwasaya rw’indogobe

9Abafilisiti barazamuka baca ingando muri Yuda, badendeza mu karere ka Lehi. 10Bene Yuda barababaza bati «Ni mpamvu ki muzamutse mukaza kudutera?» Abafilisiti barabasubiza bati «Twazamuwe no kuboha Samusoni, kugira ngo tumugenze uko yatugize.» 11Nuko Bene Yuda ibihumbi bitatu baramanuka bajya ku buvumo bwari Etamu, babaza Samusoni, bati «Nta bwo uzi ko dutegekwa n’Abafilisiti? Ibyo wadukoreye ni ibiki?» Arabasubiza ati «Uko bangenjeje nanjye ni ko nabagize.» 12Baramubwira bati «Tuzanywe no kukuboha, kugira ngo tukwegurire Abafilisiti.» Samusoni arababwira ati «Nimundahire ko mwebwe ubwanyu mutazanyica.» 13Baramusubiza bati «Oya, turashaka gusa kukuboha maze tukakwegurira Abafilisiti, ariko nta bwo dushaka kukwica.» Nuko bamubohesha imigozi ibiri mishya, maze baramuzamukana bamukuye mu rutare. 14Ngo bagere bugufi ya Lehi, Abafilisiti barabasanganira basakabaka, ariko umwuka w’Uhoraho umwinjiramo: imigozi yari imuboshye amaboko ihinduka nk’ubudodo bw’ihariri bushongeshejwe n’umuriro, ingoyi zibohora ku maboko ye. 15Hanyuma arabukwa urwasaya rw’indogobe rukiri rubisi, arambura ukuboko ararufata, maze arwicisha abantu igihumbi. 16Samusoni aravuga ati

«Nafashe urwasaya rw’indogobe maze ndabarundanya;

nicishije urwasaya rw’indogobe abantu igihumbi.»

17Amaze kuvuga ibyo, rwa rwasaya arujugunya kure ye. Aho hantu ho bahise bahita Ramati‐Lehi (ari byo kuvuga «umusozi w’urwasaya»). 18Kubera ko Samusoni yari afite inyota, atakambira Uhoraho, agira ati «Ni wowe umugaragu wawe akesha uku gutsinda gukomeye. None ubu ngiye kwicwa n’inyota, maze ngwe mu biganza bya ziriya ntagenywe?» 19Nuko Imana ifukura iriba i Lehi, maze havubukamo isoko. Samusoni ahera ko aranywa, agarura ubuyanja kandi yongera kugira n’imbaraga. Ni yo mpamvu iyo soko bayise Eyini‐Kore (ari byo kuvuga «isoko y’uwatakambye»); na n’ubu iracyari aho i Lehi.

20Samusoni amara imyaka makumyabiri ari umucamanza muri Israheli, mu gihe cy’Abafilisiti.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda