Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


12

Yefute ashyamirana n’Abefurayimu

1Abefurayimu barakorana, bambuka Yorudani, bagana i Safoni. Babwira Yefute, bati «Kuki wambutse umupaka w’Abahamoni, ukajya kubarwanya utadutabaje12.1 utadutabaje: kimwe no muri 8,1–3, Abefurayimu bari bagiriye Yefute ishyari kubera ikuzo akuye kuri urwo rugamba, bo batagizeho uruhare. Koko abo Befurayimu basaga n’abashaka gutegeka indi miryango yose! Yefute na we yarabarakariye, abacyurira ko babonye rwambikanye, ntibaze kumutabara.? Tuzagutwikira mu nzu yawe!» 2Yefute arabasubiza ati «Jye n’abantu banjye twari dushyamiranye bikomeye n’Abahamoni. Igihe mbatabaje, ntimwabangobotora. 3Mbonye ko mutankijije, nemera guhara amagara yanjye nambuka umupaka w’Abahamoni; nuko Uhoraho arabangabiza. Ni mpamvu ki rero uyu munsi mwampagurukiye, kugira ngo mundwanye?» 4Hanyuma Yefute akoranya ingabo zose za Gilihadi arwanya Efurayimu; abantu b’i Gilihadi bica Abefurayimu, kuko bari bavuze bati «Mwebwe Abagilihadi, kera mwahoze muri ab’ Efurayimu, none ubu mwahungiye hagati mu Bamanase.» 5Hanyuma Abagilihadi bigarurira ibyambu bya Yorudani bigana i Efurayimu. Nuko igihe umwe mu bacitse ku icumu ba Efurayimu avuze ati «Nimureke nambuke», Abagilihadi bakamubaza bati «Uri Umwefurayimu?» Iyo yasubizaga ati «Oya», 6baramubwiraga bati «Ngaho vuga ijambo Shiboleti.» Undi akavuga ati «Siboleti»12.6 Shiboleti‐Siboleti: buri karere ko mu gihugu kari gafite imvugo yako. Abefurayimu bo barashyomaga, maze aho kuvuga «sh», bakavuga «s», abandi bakabatahura batyo! Iryo jambo «Shiboleti» rivuga «uruzi ruhurura»., kuko atashoboraga kurivuga neza. Nuko uwo bakamufata, bakamwicira aho hafi y’ibyambu bya Yorudani. Icyo gihe hagwa abantu ibihumbi mirongo ine na bibiri mu bantu b’i Efurayimu.

7Yefute aba umucamanza muri Israheli mu gihe cy’imyaka itandatu, hanyuma Yefute w’Umugilihadi arapfa, maze ashyingurwa mu mugi we wo muri Gilihadi.

Ibusani, Eloni na Abudoni

8Nyuma ya Yefute haza Ibusani w’i Betelehemu, aba umucamanza muri Israheli. 9Yari afite abahungu mirongo itatu n’abakobwa mirongo itatu. Abo bakobwa abashyingira mu yindi miryango, maze abahungu be na bo abashakira abagore mu yindi miryango. Yabaye umucamanza muri Israheli mu gihe cy’imyaka irindwi. 10Ibusani arapfa, ashyingurwa i Betelehemu.

11Nyuma ya Ibusani, haza Eloni wo mu muryango wa Zabuloni, aba umucamanza muri Israheli mu gihe cy’imyaka cumi. 12Eloni wo mu muryango wa Zabuloni arapfa, ashyingurwa i Eloni mu gihugu cya Zabuloni.

13Nyuma ya Eloni, haza Abudoni mwene Hileli w’i Pireyatoni, aba umucamanza muri Israheli. 14Yari afite abahungu mirongo ine n’abakobwa mirongo itatu, bagenderaga ku ndogobe mirongo irindwi. Yabaye umucamanza muri Israheli mu gihe cy’imyaka umunani. 15Nuko Abudoni mwene Hileli w’i Pireyatoni arapfa, ashyingurwa i Pireyatoni mu gihugu cya Efurayimu, ku musozi w’Abamaleki.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda