Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


10

Abandi bacamanza: Tola, Yayiri

1Nyuma ya Abimeleki haza Tola mwene Puwa, mwene Dodo, akaba umugabo wo mu muryango wa Isakari, wari utuye i Shamiri mu karere k’imisozi miremire y’i Efurayimu, ahagurukira gukiza Israheli. 2Aba umucamanza muri Israheli mu gihe cy’imyaka makumyabiri n’itatu; arapfa maze ahambwa i Shamiri.

3Nyuma ye haza Yayiri w’Umugilihadi, aba umucamanza muri Israheli mu gihe cy’imyaka makumyabiri n’ibiri. 4Yari afite abahungu mirongo itatu bagendaga ku ndogobe, kandi bari bafite imigi mirongo itatu mu gihugu cya Gilihadi, na n’ubu iracyitwa ingando za Yayiri. 5Yayiri arapfa maze ahambwa i Kamoni.

Abahamoni batera Israheli

6Abayisraheli bongera gukora ibidatunganiye Uhoraho. Bayoboka za Behali na za Ashitaroti, bayoboka n’imana z’Abaramu, iz’i Sidoni, iz’i Mowabu, iz’Abahamoni n’iz’ Abafilisiti. Birengagiza Uhoraho, ntibongera kumuyoboka ukundi. 7Nuko uburakari bw’Uhoraho bugurumanira Israheli, ni ko kubagabiza Abafilisiti n’Abahamoni. 8Uwo mwaka bigabanya Israheli, maze mu gihe cy’imyaka cumi n’umunani bamerera nabi Abayisraheli bose bari hakurya ya Yorudani, mu gihugu cy’Abahemori, muri Gilihadi. 9Abahamoni bambuka Yorudani kugira ngo batere Yuda, Benyamini n’inzu ya Efurayimu, maze Israheli irushaho kugira akaga kenshi. 10Nuko Abayisraheli batakambira Uhoraho, bavuga bati «Twagucumuyeho, kuko twirengagije Imana yacu, tukayoboka za Behali.» 11Uhoraho abwira Abayisraheli, ati «Ubwo Abanyamisiri, Abahemori, Abahamoni, Abafilisiti, 12Abasidoni, Amaleki na Madiyani bari babamereye nabi mukantakambira, sinabakijije se ibiganza byabo? 13Ariko mwebwe mwaranyirengagije, maze muyoboka izindi mana. Ni yo mpamvu ntazongera kubakiza. 14Ngaho nimugende! Mutakambire imana mwahisemo; maze zijye zibatabara igihe muri mu kaga!» 15Abayisraheli binginga Uhoraho, bavuga bati «Twaracumuye muri byose, utugenze uko ubyishakiye; ariko uyu munsi wongere udukize!» 16Baherako bitandukanya n’imana z’abanyamahanga, maze bayoboka Uhoraho utakwihanganira amakuba ya Israheli.

17Bukeye, Abahamoni barakorana baca ingando i Gilihadi. Abayisraheli na bo barakorana, maze baca ingando i Misipa. 18Rubanda n’abatware bari i Gilihadi barabazanya bati «Ni nde mugabo muri mwe uzashoza intambara, akarwanya Abahamoni? Uwo ni we uzaba umutware w’abatuye Gilihadi bose.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda