Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


9

1Abantu bagendaga mu mwijima babonye urumuri nyamwinshi,

abari batuye mu gihugu cy’icuraburindi, urumuri rwabarasiyeho.

2Wabagwirije ineza, ubasakazaho ibyishimo,

none bariho bariyereka imbere yawe, boshye abishimira umusaruro,

baranezerewe nk’abagabana iminyago,

3kuko wabakijije umuzigo bari bikoreye,

ingiga yabashenguraga ibitugu

n’ikiboko cy’uwabakoreshaga agahato,

warabijanjaguye nko kuri wa munsi w’Abamadiyani9.3 wa munsi w’Abamadiyani: ni wa munsi utazibagirana, Gidewoni yatsinzeho Abamadiyani (reba Abacamanza 7,15–25)..

4Inkweto zose z’intambara zarimburaga ubutaka,

n’igishura cyose cyazirinzwe mu maraso,

byarakongotse boshye inkwi baroshye mu muriro.

5Kuko umwana yatuvukiye9.5 umwana yatuvukiye: uwo mwana ni we Emanuweli wavuzwe muri 7,14; ni umuhungu wa Akhazi uzima ingoma, akitwa Hezekiya. Ivuka ry’uwo mwami ritanze uburyo bwo gusaba Imana ibihe by’ubutabera n’amahoro mu gihugu: Izayi arifuriza uwo mwami uzaza ubuhanga nk’ubwa Salomoni, ubutwari nk’ubwa Dawudi, ubugwaneza n’ituze. Twe abakristu, twemera ko ubu buhanuzi bwujujwe by’agahebuzo igihe Imana iduhaye Umwana wayo Yezu Kristu., twahawe umuhungu.

Ubutegetsi bumuri ku bitugu,

ahawe izina: «Umujyanama w’agatangaza, Imana Idahangarwa,

Umubyeyi iteka, Umwami w’amahoro.»

6Hazaba ingoma irambye n’amahoro atagira iherezo,

ku ntebe ya Dawudi n’ubwami bwe,

azabishinga kandi abikomeze mu butungane n’ubutabera,

ubu n’iteka ryose.

Uhoraho Umugaba w’ingabo azabisohoza,

kubera umwete we wuje urukundo.

Uhoraho arakarira Samariya na Efurayimu9.6 Samariya na Efurayimu: Iki gisigo cyahimbwe igihe ibi bihugu byombi byifatanyije ngo bitere Yeruzalemu (reba 7,1 na 9,20). Izayi arahanura ko Israheli igiye guhanirwa ubugome bwayo.

7Uhoraho yabwiye ijambo Yakobo,

maze Israheli irita mu gutwi.

8Imbaga yose uko yakabaye izarimenya,

ndetse na Efurayimu kimwe n’abatuye Samariya;

bo bishongora mu bwibone bwabo n’ukwikuza kwabo, bavuga bati

9«Ubwo inkuta z’amatafari zasenyutse, tuzubakisha amabuye abaje;

naho inkingi z’imivumu zatsembwe, tuzisimbuze amasederi.»

10Uhoraho ayiteje abanzi, ayigabije abayirwanya.

11Dore Aramu iturutse iburasirazuba,

Abafilisiti mu burengero bwayo,

ngo bamiragure bunguri Israheli!

Nyamara n’ubwo bimeze bityo bwose,

uburakari bw’Uhoraho ntiburacogora,

ukuboko kwe kuracyabanguye9.11 kuracyabanguye: ni ikimenyetso cy’umuntu uzamuye akaboko, yitegura gukubita. Reba 5,25 (n’igisob.)..

12Ariko Israheli ntirakagarukira uwayihannye,

ngo ishakashake Uhoraho, Umugaba w’ingabo.

13Ni cyo cyatumye, mu munsi umwe gusa,

Uhoraho yatemaguye muri Israheli,

umutwe n’umurizo, imikindo n’imfunzo.

14Umukuru w’umuryango n’umunyacyubahiro, ni bo mutwe,

umuhanuzi wigisha ibinyoma, akaba umurizo.

15Abayobozi b’icyo gihugu barakiyobeje,

abo bayoboraga barazikama.

16Ni yo mpamvu, Uhoraho atazishimira abasore babo,

ntagirire impuhwe imfubyi n’abapfakazi babo,

kuko bose ari abahemu n’abagiranabi,

ibyo bavuga byose bikaba ibiterashozi.

Nyamara n’ubwo bimeze bityo bwose,

uburakari bw’Uhoraho ntiburacogora,

ukuboko kwe kuracyabanguye.

17Koko ubugome bugurumana nk’umuriro utwika amahwa n’imifatangwe,

ugakongeza ibihuru by’ishyamba,

maze umwotsi ugatumbagira ikirere.

18Uburakari bw’Uhoraho, Umugaba w’ingabo, buteye igihugu kujegajega,

abagituye bameze nk’inkwi zijugunywe mu muriro,

nta we ubabarira umuvandimwe we.

19Hirya baratemagurana, ntibashire inzara,

hino bararyana, ariko ntibijute,

buri muntu arashiha inyama yo ku kaboko ke.

20Abo mu muryango wa Manase barashiha abo kwa Efurayimu,

n’abo mu muryango wa Efurayimu bakarya abo kwa Manase,

hanyuma iyo miryango yombi ikavira inda imwe kuri Yuda.

Nyamara n’ubwo bimeze bityo bwose,

uburakari bw’Uhoraho ntiburacogora,

ukuboko kwe kuracyabanguye.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda