Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


65

Umuryango wararutse65.1 Umuryango wararutse: mu gice cya mbere cy’uyu mutwe (65.1–7), umuhanuzi arongera kwamagana imihango ya gipagani, Abayisraheli bananiwe kuzibukira; bikazatuma Uhoraho abahanira ubwo bugome. Naho abayoboke b’indahemuka b’Uhoraho bazahabwa umugisha (65.8–16). n’abagaragu b’Imana

1Abatangishaga inama, nararetse baransanga,

abatanshakaga, ndabareka barambona,

ndavuga nti «Ndi hano, ndi hano»,

mbwira ihanga ritiyambazaga izina ryanjye.

2Buri munsi nahoraga ndamburiye ibiganza byanjye

ku muryango wararutse,

ku bantu badakurikira inzira iboneye,

bakihambira ku bitekerezo byabo bwite.

3Ni umuryango uhora unsuzugura ku mugaragaro,

baturira ibitambo mu busitani bwabo,

bagatwikira ububani ku ntambiro z’amatafari;

4bibera mu marimbi, bakarara amajoro mu buvumo,

barya inyama z’ingurube,

bagashyira ku mbehe zabo ibyahumanye!

5Nuko bakavuga bati «Igirayo,

ntunyegere, kuko wakurizaho gupfa!»

Abo ni bo banyuka umwotsi mu mazuru,

n’umuriro wabo ugurumana, ukiriza umunsi.

6Baritonde, kuko ibyo byose byanditse imbere yanjye,

nkaba ndateze guceceka, kugeza ubwo nzaba nabituye,

kandi nzabitura ibicumuro byabo,

kimwe n’iby’abasekuruza babo,

7ku buryo bibagera ku mutima — Uwo ni Uhoraho ubivuze.

Abatwikiraga imibavu mu mpinga z’imisozi,

bakantuka bahagaze ku tununga,

nzabitura nkurikije iyo myifatire yabo,

ku buryo bibagera ku mutima.

8Uhoraho uvuze atya:

Nk’uko bigenda, iyo basanze iseri rihishije ry’umuzabibu,

baravuga bati «Ntimuryonone, kuko ririmo umugisha»,

nanjye ni ko nzagenzereza abagaragu banjye,

kugira ngo ntabatsembera icyarimwe.

9Nzaha inzu ya Yakobo urubyaro,

muri Yuda havuke ingenerwamurage y’imisozi yanjye,

intore zanjye zizayitunge,

abagaragu banjye bayitureho.

10Sharoni izaba urwuri rw’amatungo magufi,

ikibaya cya Akori kibe ibuga ry’amatungo maremare,

kubera ko umuryango wanjye uzaza unshakashaka.

11Ariko mwebwe, abimuye Uhoraho,

mukibagirwa umusozi wanjye mutagatifu,

mugategurira Gadi65.11 Gadi . . . Meni: ni amazina ya bibiri mu bigirwamana by’amahanga. ameza,

mugasukira Meni inkongoro yuzuye divayi y’imvange,

12nzabagenera kwicishwa inkota:

mwese muzapfukame, kugira ngo mwicwe.

Kuko nabahamagaye, ntimunyitabe; nabavugisha, ntimunyumve.

Mwakoreye ikibi mu maso yanjye,

kandi muhitamo ibitanshimisha.

13Ni yo mpamvu Uhoraho Imana avuze atya:

abagaragu banjye bazarya, naho mwebwe mwicwe n’inzara;

abagaragu banjye bazanywa, naho mwebwe mwicwe n’inyota;

abagaragu banjye bazanezerwa,

naho mwebwe mukorwe n’ikimwaro;

14abagaragu banjye bazavuza impundu

umutima wabo, wuzure ibinezaneza;

naho mwebwe muvuze induru, umutima usobetse amaganya,

munaboroge mufite umutima ushavuye!

15Intore zanjye zizibuka izina ryanyu zirivume,

zigira ziti «Urakicwa n’Imana ihoraho!»

Ariko abagaragu banjye bazahabwa irindi zina,

16maze uzashaka kwiha umugisha ku isi,

azawiheshe «Imana y’ukuri»,

n’uwo ku isi uzashaka kugira indahiro,

azarahirishe «Imana y’ukuri»,

kuko imibabaro ya kera izaba yaribagiranye,

ikazaba itakibarwa mu maso yanjye.

Ijuru rishya n’isi nshya65.16 ijuru rishya n’isi nshya: reba na 66,22. Ibivugwa ku ijuru rishya n’isi nshya, kimwe n’ibyerekeye Yeruzalemu nshya (imitwe 60 na 62), bigaragaza icyizere gikomeye cy’Abayahudi: ntibashidikanyaga ko umunsi umwe, Imana izaha umuryango wayo, ndetse n’abantu bose, amahoro n’amahirwe by’ukuri, bishingiye ku budahemuka n’ubutabera. Ibitabo by’Isezerano rishya bitwigisha ko ibyo bizuzuzwa mu ndunduro y’ibihe, no mu bugingo bw’iteka (Hish 21,1–5; 2 Pet 3,13).

17Dore ngiye kurema ijuru rishya n’isi nshya;

bityo, ibya kera byoye kuzibukwa ukundi,

kugeza ubwo bitagitekerezwa.

18Ahubwo ibyo ngiye kurema

ni ibyishimo n’umunezero bizahoraho,

kuko umunezero nzarema ari Yeruzalemu,

ibyishimo bikaba abaturage bayo.

19Koko nzanezerwa kubera Yeruzalemu,

nsagwe n’ibyishimo kubera umuryango wanjye.

Ntihazongera kumvikana amarira n’imiborogo.

20Ntihazongera gupfa uruhinja rw’iminsi mike,

cyangwa se umusaza utagejeje ku gihe cye;

kuko uzapfa ari muto, azaba amaze nibura imyaka ijana,

utazagera ku myaka ijana azaba yaravumwe.

21Bazubaka amazu bayaturemo,

bahinge imizabibu barye imbuto zayo;

22ntibazongera kubaka ngo itahwe n’undi,

ngo nibahinga, biribwe n’utabihinze,

kuko umuryango wanjye uzaramba nk’igiti,

intore zanjye zizanezwa n’ibyavuye mu maboko yazo.

23Ntibazongera kuvunikira ubusa, ntibazabyarira gupfusha,

kuko bazaba urubyaro Uhoraho yahaye umugisha,

ari bo, ari n’abazabakomokaho.

24Ndetse, na mbere y’uko bampamagara, nzabasubiza;

ni baba bakivuga, mbe nabumvise hakiri kare.

25Ikirura n’umwana w’intama bizarisha hamwe65.25 bizarisha hamwe: birashushanya amahoro azaganza ku isi hose, mbese nk’uko byari bimeze mu busitani bwa Edeni, mbere y’uko umuntu wa mbere acumura. Icyo gihe Imana yari yarageneye inyamaswa gutungwa n’ibyatsi bimera ku butaka (Intg 1,30). Inzoka yonyine, ishushanya Sekibi, ni yo gusa yakomeje kuba ikivume (Intg 3,14).,

intare izarishe ubwatsi nk’ikimasa,

naho inzoka itungwe n’umukungugu.

Nta we uzaba akigira nabi cyangwa ngo akore amahano

ku musozi wanjye mutagatifu. Uwo ni Uhoraho ubivuze.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda