Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


63

Uhoraho azahana Edomu bikabije63.1 Edomu bikabije: Abanyedomu batuye mu majyepfo ya Yuda, bifatanyije n’Abanyababiloni kugira no bayogoze igihugu kandi basenye Yeruzalemu. Umuhanuzi arabona mu bitekerezo bye Uhoraho aturuka muri Edomu, amaze kuyihana.

1Uwo se yaba ari nde, uturutse Edomu,

uhagurutse i Bosira yambaye iby’imihemba?

Ntagira uko asa mu myambaro ye myiza,

aragenda yemye n’imbaraga ze nyinshi.

— Ni jyewe uvugana ubutabera,

nkibasira amahanga ngo nkize umuryango wanjye.

2— Uwo mutuku63.2 Uwo mutuku: umuhanuzi arabaza Uhoraho impamvu imyambaro ye yahindanye. Uhoraho amusubiza amwumvisha ko atari umutobe w’imizabibu, ahubwo ko ari amaraso y’Abanyedomu. ku myambaro yawe ni uw’iki,

ni kuki wambaye nk’abenga imizabibu?

3— Umuvure nawiyengesheje jyenyine,

nta n’umwe twari kumwe wo mu muryango wanjye.

Nuko mu burakari bwanjye, ndabahonyora,

mu mujinya wanjye, ndabaribata,

umutobe wabo utarukira ku myambaro yanjye,

ibyo nambaye byose birahindana.

4Kuko mu mutima wanjye wari umunsi wo kwihorera,

none umwaka w’ubucungurwe na wo ukaba utashye.

5Nararebye hirya no hino: mbura untabara,

nguma aho numiwe: sinabona unkomeza!

Nuko ukuboko kwanjye kurangoboka,

n’uburakari bwanjye burankomeza.

6Mu burakari bwanjye najanjaguye amahanga,

mu mujinya wanjye ndabasindisha,

amaraso yabo nyasesa hasi.

Uhoraho: Umukiza n’Umubyeyi w’umuryango we

7Nzajya nibuka ibyiza by’Uhoraho n’ibisingizo bimurata,

kubera ibyiza byose yadukoreye.

Nzogeza ubuntu Uhoraho yagiriye inzu ya Israheli,

n’ibyo yabakoreye byose, kubera impuhwe ze.

8Yaravuze ati «Koko ni umuryango wanjye, abana batazantenguha!»

maze yemera kubabera Umukiza,

9mu mibabaro yabo yose.

Nta bwo ari umuhagarariye cyangwa intumwa ye,

ni we ubwe bwite wabakijije;

mu rukundo rwe no mu mpuhwe ze,

ni we ubwe wabacunguye.

Yarabahagurukije, arabaterura muri iyo iminsi yose ya kera.

10Ariko bo barijujuse, bababaza umwuka we mutagatifu,

ni bwo rero abateye umugongo,

maze we ubwe abarwanya nk’umwanzi.

11Nuko bibuka ibyabaye kera mu gihe cya Musa:

«Ari hehe uwarohoye mu mazi umushumba w’umuryango we?

Yahereye he, uwabashyiragamo umwuka we mutagatifu?

12Ari he Nyir’ukuboko kurabagirana, wagendaga iburyo bwa Musa,

uwatandukanyije amazi imbere yabo, kugira ngo yiheshe ikuzo?

13Ari he uwabanyujije rwagati mu nyanja,

boshye ifarasi yiruka mu butayu?

14Bari bameze nk’amatungo akinagira mu kibaya,

Umwuka w’Uhoraho ubageza aho baruhukira.»

Nguko uko wayoboye umuryango wawe,

kugira ngo wiheshe izina ry’icyubahiro.

15Itegereze maze urebe, uhereye mu ijuru,

no ku Ngoro yawe ntagatifu kandi ibengerana ikuzo.

Umwete wawe, n’ubutwari bwawe,

kimwe na za mpuhwe zawe byahereye he?

Waba se warisubiyeho, ukareka kunkunda?

16Nyamara ariko, ni wowe Data!

Kuko Abrahamu atatumenye, Israheli na we akaba atatuzi;

Uhoraho, ni wowe Data n’Umucunguzi wacu.

Ng’iryo izina ryawe, kuva kera kose.

Isengesho: Iyaba wari ukinguye ijuru!

17Uhoraho, kuki ureka duteshuka inzira zawe,

tukanangira imitima yacu, kugeza n’aho tutakikubaha?

Tugarukire, turi abagaragu bawe,

turi n’imiryango y’umunani wawe.

18Umuryango wawe mutagatifu ntiwaregamye mu murage wawo,

ntibyatinze abanzi bacu banyukanyutse Ingoro yawe.

19Dore igihe kibaye kirekire utakidutegeka,

nk’aho tutacyitirirwa izina ryawe.

None iyaba wari ukinguye ijuru, ngo umanuke63.19 ngo umanuke: ni rimwe mu masengesho meza kurusha ayandi yo mu Isezerano rya kera. Umuryango urabona udashobora kugarukira Uhoraho ukoresheje imbaraga zawo bwite. Ni cyo gituma utakamba ugira uti «Wikwigumira aho kure yacu, ahubwo ngwino, uze utugana.» Reba na Mk 1,10.,

imisozi yose yarindimukira imbere yawe.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda