Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


61

Uwasizwe n’Uhoraho n’Inkuru nziza y’Umukiro

1Umwuka w’Uhoraho urantwikiriye61.1 urantwikiriye: umwanditsi w’iyi mitwe 60–62 avuga uko Imana yamutoreye kuyibera umuhanuzi, kugira ngo ashyire abakene n’abari mu kaga inkuru nziza ibahumuriza. Abamaze gutahuka arabasezeranya ko igihugu cyabo kizongera kubakwa (61.4) bakazaba abaherezabitambo b’Uhoraho (61.6) n’abahawe umugisha n’Uhoraho (61.9). Reba na Lk 4,16–22.,

kuko Uhoraho yantoye akansiga amavuta;

yanyohereje gushyira abakene inkuru nziza,

komora abafite umutima wamenaguritse,

gutangariza imbohe ko zibohowe,

n’abapfukiranwaga ko bafunguwe,

2kwamamaza umwaka w’impuhwe z’Uhoraho,

umunsi w’ukwihorera kw’Imana yacu,

guhumuriza abari mu cyunamo bose,

3kwambika ikamba abashavuye b’i Siyoni.

Bazambikwa ikamba mu kigwi cy’ivu,

umwambaro w’umurimbo mu cyimbo cy’ibigunira,

basigwe amavuta y’ibyishimo mu mwanya w’umubabaro.

Bityo bazabite «Imishishi y’ubutabera61.3 «Imishishi y’ubutabera»: umushishi ni igiti cyiza cyane. Aha ngaha urashushanya umuntu umerewe neza kandi w’inyangamugayo.,

ibihingwa by’Uhoraho, bigenewe kumenyekanyisha ikuzo rye.»

4Bazubaka bundi bushya amatongo ya kera,

begure ibyangiritse ku byanyazwe abakurambere,

basane imigi yasenyutse,

n’amatongo yariho kuva mbere hose.

5Abantu baturutse impande zose bazaragira amatungo yanyu,

abanyamahanga bababere abahinzi n’abakozi bo mu mizabibu.

6Naho mwebwe, muzitwa «abaherezabitambo b’Uhoraho»,

bazabite «abagaragu b’Imana yacu».

Muzatungwa n’umusaruro w’amahanga,

mushimishwe no kwigarurira ikuzo ryabo.

7Mwebwe, mwakozwe n’isoni inkubwe ebyiri,

mu kigwi cy’ikimwaro, ibyishimo bizababera umugabane;

muzabona umunani wikubye kabiri mu gihugu cyanyu,

kandi musubirane ibyishimo mwahoranye.

8Kuko jye, Uhoraho, nkunda ubutabera,

nkanga ubujura buvanze n’ububisha.

Nzabaha igihembo cyanyu nta buryarya,

nzagirane namwe Isezerano rizahoraho iteka61.8 rizahoraho iteka: reba 55,3 n’igisobanuro cyaho..

9Ababakomokaho bazamenyekana mu mahanga,

urubyaro rwanyu rwamamare mu miryango;

abazarubona bose bazamenyereho

ko ari urubyaro Uhoraho yahaye umugisha.

Yeruzalemu ishimira Uhoraho

10Ndasabagizwa n’ibyishimo muri Uhoraho,

umutima wanjye uhimbajwe n’Imana yanjye,

kuko yanyambitse umwambaro w’umukiro,

akansesuraho umwitero w’ubutungane.

Nishimye nk’umukwe utamirije ikamba rye,

cyangwa umugeni witatse imirimbo ye.

11Uko ubutaka bumeza imbuto zabwo,

n’ubusitani bugakuza icyo bwabibwemo,

ni na ko Uhoraho azameza ubutungane n’ibisingizo,

imbere y’amahanga yose.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda