Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


6

II. IBYAHANURIWE YUDA IGIHE ITEWE NA SAMARIYA NA DAMASI6.1 IBYAHANURIWE . . . . . SAMARIYA NA DAMASI: iki gice kiva ku mutwe wa 6 kikagera kuwa 12. Usibye inkuru y’ibonekerwa rya Izayi (6.1–13), ibyo kivuga byabaye mu ntangiriro y’ingoma ya Akhazi (mu mwaka wa 736). Ku byerekeye amavu n’amavuko y’iyo ntambara, reba 7,1 (n’igisobanuro).

Izayi aba umuhanuzi w’Uhoraho6.1 Umuhanuzi w’Uhoraho: aha ngaha Izayi aradutekerereza ukuntu yabonekewe ari mu Ngoro y’Uhoraho: Imana yaramutoye ngo ayibere umuhanuzi. Ibyo byabaye mu mwaka umwami Oziya yatanzemo (=740 mb. K.). Mu by’ukuri, iri bonekerwa ni ryo ryagombye gutangira iki gitabo, kuko ari ryo shingiro ry’ibyo yakoze byose.

1Mu mwaka umwami Oziya yatanzemo, nabonye Nyagasani yicaye ku ntebe ya cyami ndende kandi itumburutse. Ibinyita by’igishura cye byari byuzuye icyumba gitagatifu cy’Ingoro y’Imana. 2Abaserafimu6.2 Abaserafimu: Abayahudi bakoreshaga amazina menshi, bashaka kuvuga ibyo «byegera by’Imana» bikikije intebe y’ikuzo ryayo mu ijuru; hari ubwo babyitaga «Abakerubimu», ubundi bakabyita «Abaserafimu», ari byo kuvuga ngo «Abagurumana». Naho twebwe ubu tubita «Abamalayika» bakuru. bari bahagaze hejuru ye, bafite umwe umwe amababa atandatu: abiri yo gukingira uruhanga, yandi abiri yo gutwikira ibirenge, n’abiri yo kuguruka. 3Nuko bakikiranya amajwi bavuga bati

«Nyirubutagatifu, Nyirubutagatifu, Nyirubutagatifu!

Ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, isi yose yuzuye ikuzo rye!»

4Umuririmo w’ayo majwi uhindisha umushyitsi inzugi n’ibizingiti byazo, maze Ingoro isabwa n’umwotsi. 5Nuko ndavuga nti

«Ndagowe! Bincikiyeho, kuko ndi umuntu w’iminwa yandavuye,

ngatura mu muryango w’iminwa yahumanye,

none amaso yanjye akaba abonye Umwami,

Uhoraho, Umugaba w’ingabo.»

6Ariko umwe mu Baserafimu aguruka ansanga, afashe mu kiganza cye ikara ryaka, yari akuye ku rutambiro, ariteruje igifashi. 7Arinkoza ku munwa, maze arambwira ati

«Ubwo iri kara rigukoze ku munwa,

ubuhemu bwawe burahanaguwe, icyaha cyawe kirakijijwe.»

8Nuko numva ijwi rya Nyagasani rigira riti

«Mbese ndatuma nde ? Ni nde twakohereza ?»

Ni ko kumusubiza nti «Ndi hano, ntuma!»

9Arambwira ati «Genda ubwire utya uriya muryango :

Mutege amatwi, ariko mwoye kumva,

mwitegereze, ariko mwoye kubona.

10Uzanangire imitima yabo, ubazibe amatwi, ubapfuke n’amaso.

Amaso yabo ntakagire icyo abona, n’amatwi yabo ntakumve.

Umutima wabo ntukagire icyo umenya,

bataboneraho guhinduka, maze bagakira6.10 maze bagakira: Izayi agomba kubwira abantu bigometse! Mu by’ukuri, Imana ntiyanga na gato ko abanyabyaha bahinduka, ahubwo irabyifuza rwose; nyamara ariko iyo banze kumva bakanangira umutima wabo, Imana ibarekera muri ubwo bugome bazikamyemo. Bigereranye na Iyim 7,3; 7,13; 8,28; 9,12 (n’ibisob.); hari aho bavuga ko Imana ari yo itera umutima wa Farawo kunangira, ubundi bakavuga ko ari Farawo unangira umutima we, akanga kuva ku izima..» 11Nuko ndabaza nti «Ibyo se bizageza ryari Nyagasani ?» Aransubiza ati «Kugeza ubwo imigi izaba yatsembwe, nta bayituye, amazu atakirimo umuntu n’umwe, n’ubutaka bwarahindutse umushike. 12Uhoraho azimurira abantu kure, imisozi myinshi mu gihugu ihinduke imishike. 13Kandi n’iyo hasigara kimwe cya cumi, na cyo nzongera ngitwike nk’umushishi watemwe, maze hazasigare igishyitsi cyonyine. Icyo gishyitsi rero, kizakomokaho imbuto ntagatifu.»

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda