Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


55

Nimuze mwebwe mwese, abafite inyota

1Yemwe, abafite inyota, nimugane ku mazi,

n’iyo mwaba mudafite feza, nimuze mwese!

Nimusabe ingano zo kurya ku buntu;

nimuze kandi munywe amata na divayi55.1 amata na divayi: ibyo biribwa bashobora kubona batabiguze, ntibigenewe umubiri, ahubwo kwihambira ku gushaka kw’Imana ni byo bizahaza umutima wabo.

nta feza, nta n’ubwishyu!

2Kuki mwatagaguza feza yanyu ku biribwa bitari byo,

n’imari yanyu mukayitanga ku bidashobora kubahaza?

Nimutege amatwi rero munyumve, kandi murye ikiri cyiza;

muronkere ibyishimo byanyu mu biribwa biryohereye.

3Nimutege amatwi, nimunsange, mwumve maze muzabeho.

Nzagirana namwe isezerano rizahoraho55.3 isezerano rizahoraho: ni rya rindi rishya, rishingiye ku budahemuka bw’imitima. Reba 59,21; 61,8; Yer 31,31–34; 32,40; 50,5; Ezk 16,60; 37,26.,

nzabakomereze ibyiza nasezeranyije Dawudi.

4Dore nari naramugize umuhamya mu miryango yose,

aba umutware n’umutegetsi w’amahanga.

5Nawe ihanga utazi, uzarihamagara,

n’ihanga ritigeze rikumenya, rizakwirukira,

ku mpamvu y’Uhoraho, ari we Mana yawe,

no kubera Nyir’ubutagatifu wa Israheli, waguhaye ikuzo rye.

6Nimushakashake Uhoraho igihe agishobora kubonwa,

nimumwiyambaze igihe akiri hafi.

7Umugome nareke inzira ye,

n’umugiranabi areke ibitekerezo bye.

Nagarukire Uhoraho uzamwereka impuhwe ze,

ahindukirire Imana ikenutse ku mbabazi.

8Kandi ni koko, ibitekerezo byanyu si byo byanjye,

n’inzira zanjye si zo zanyu, uwo ni Uhoraho ubivuze.

9Nk’uko ijuru ryisumbuye cyane ku isi,

ni na ko inzira zanjye zisumbye kure izanyu,

n’ibitekerezo byanjye bigasumba ibyanyu.

10Nanone kandi, nk’uko umvura n’urubura bimanuka ku ijuru,

ntibisubireyo bitabobeje ubutaka,

bitabumejejeho imyaka kandi ngo biyikuze,

ngo bihe umubibyi imbuto, n’ifunguro rimutunga,

11ni na ko ijambo risohotse mu munwa wanjye:

ritangarukaho amara masa, ritarangije ugushaka kwanjye,

ngo risohoze icyo naritumye.

Umwanzuro55.11 Umwanzuro: igitabo cy’ihumurizwa rya Israheli kirangirira aha. Umuhanuzi arongera kubabwira ko bazagaruka mu byishimo. Bizaba nk’igihe cy’iyimukamisiri, ubutayu buhinduke umuhanda utegamye kandi utavunanye kubera ikuzo ry’Imana.

12Ni koko, muzasohoka mu byishimo, mugaruke iwanyu amahoro.

Aho muzanyura hose, imisozi n’udusozi bizasabagizwa n’ibyishimo,

n’ibiti byose byo mu gasozi bikome mu mashyi.

13Ahari amahwa, hazamera umuzonobari,

n’ahari igisura hazamere ibyatsi bihumura neza.

Ibyo byose bizahesha Uhoraho ikuzo,

bibe ikimenyetso gihoraho, kitazasibangana bibaho.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda