Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


52

Uhoraho azagarukira Siyoni52.1 azagarukira Siyoni: iki gice (52.1–12) ni iherezo rya wa muvugo w’ugucungurwa kwa Siyoni. Igihe cy’ubucakara kirarangiye kuko Uhoraho agiye kurokora umuryango we (52.1–6). Kimwe no muri 40,9 umuhanuzi arabona mu bitekerezo bye intumwa ziruka ku misozi zigana i Yeruzalemu, kwamamaza inkuru nziza: Imana igarukiye umuryango wayo n’umurwa wayo mutagatifu. Irashaka kongera guteka muri Siyoni, n’abari «hano» (i Babiloni) bagomba kwihatira gutahuka (52.7–12).

1Kanguka, kanguka, Siyoni, usubirane ishema ryawe!

Yeruzalemu, murwa mutagatifu, ambara imyambaro yawe y’ikuzo,

kuko guhera ubu, utagenywe n’uwahumanye

batazongera kukwinjiramo ukundi.

2Hehe n’umukungugu, ihungure maze uhaguruke,

Yeruzalemu, wowe wari imbohe!

Ngaho ikuremo izo ngoyi zikuri mu ijosi,

wa mfungwa we, mwari wa Siyoni!

3Uhoraho avuze atya: Mwagurishijwe ku buntu,

nanone muzacungurwa nta feza ibatanzweho.

4Koko Nyagasani Uhoraho avuze atya:

Ubwa mbere umuryango wanjye waramanutse, usuhukira mu Misiri,

hanyuma Ashuru irawigarurira, iwicisha agahato;

5none se, ubu nungutse iki?

Uwo ni Uhoraho ubivuze.

Kubona umuryango wanjye urengana nta mpamvu,

abawushikamiye bakaba baganje,

kandi izina ryanjye ritukwa buri munsi, ubudatuza!

Uwo ni Uhoraho ubivuze.

6Guhera ubu rero, umuryango wanjye uzamenya izina ryanjye;

uwo munsi ukazamenya ko ari jye uvuga nti «Ndaje.»

7Mbega ngo biraba byiza kurabukwa mu mpinga y’imisozi,

ibirenge by’intumwa izanye inkuru nziza,

ivuga amahoro, igatangaza amahirwe,

ikabwira Siyoni iti «Imana yawe iraganje!»

8Umva ukuntu abarinzi bawe,

bahanikiye icyarimwe ijwi ry’ibisingizo,

kuko biboneye n’amaso yabo Uhoraho agaruka muri Siyoni.

9Matongo ya Yeruzalemu, nimuhanike,

murangururire icyarimwe amajwi y’ibisingizo,

kuko Uhoraho ahumurije umuryango we, agacungura Yeruzalemu.

10Uhoraho agaragaje mu maso y’amahanga

ububasha bw’ukuboko kwe gutagatifuza,

bityo, impande zose z’isi zizabone agakiza k’Imana yacu.

11Nimugende, nimusohoke muve hano;

ntimugire icyo mukoraho cyahumanye,

nimusohoke rwagati muri Babiloni;

nimwisukure, mwe abatwaye ibintu byeguriwe Uhoraho.

12Ntimuzasohoke mwihuta, cyangwa ngo mugende mudagadwa;

kuko Uhoraho ari we uzabagenda imbere,

akabajya n’inyuma, we Mana ya Israheli.

Indirimbo ya kane y’Umugaragu w’Uhoraho52.12 Indirimbo . . . y’Umugaragu w’Uhoraho: imibabaro y’umugaragu w’Uhoraho bari batangiye muri wa muvugo wa gatatu (50.4–11); aha ngaha barayigarukaho ku buryo burambuye. Iyi mibabaro izatera benshi gutangara no kumirwa (52.14–15; 53,2–3 na 7–9), ariko mu by’ukuri, ni yo benshi bazakesha guhongererwa ibyaha (53.4.6.8.10). Amaherezo ariko, umugaragu w’Imana azakuzwa (53.11–12).

13Dore umugaragu wanjye azasagamba,

azakuzwa, yererezwe asumbe byose.

14Nk’uko imbaga y’abantu yamubonye igakangarana,

kuko yari yangiritse bitavugwa,

imisusire ye nta ho igihuriye n’iy’umuntu,

n’uburanga bwe ntibuse n’ubwa bene muntu,

15ni na ko bizatangaza amahanga menshi,

abami nibamugera imbere bumirwe,

kuko bazaba babonye icyo batigeze babwirwa,

bakitegereza ikintu kitigeze kibaho.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda