Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


38

Hezekiya arwara ariko agakira

(2 Bami 20.1–11)

1Muri iyo minsi, Hezekiya afatwa n’indwara ya simusiga. Umuhanuzi Izayi mwene Amosi aza kumureba, maze aramubwira ati «Uhoraho aravuze ngo ’Raga abo mu rugo rwawe kuko ugiye gupfa, utazakira.’» 2Hezekiya yerekeza amaso ku rukuta asaba Uhoraho, agira ati 3«Ndagusabye, Uhoraho, ibuka ko nagenze imbere yawe n’umurava mwinshi kandi n’umutima utunganye, ngakora ibigushimishije.» Nuko Hezekiya asuka amarira menshi cyane.

4Nuko Uhoraho abwira Izayi muri aya magambo: 5Genda ubwire Hezekiya uti «Uhoraho, Imana ya sokuruza Dawudi aravuze ngo ’Numvise amasengesho yawe, mbona n’amarira yawe, none ngiye kugukiza, ndetse mu minsi itatu uzashobora kuzamuka ujye mu Ngoro y’Uhoraho. Nkongereyeho imyaka cumi n’itanu ku gihe wari kuzabaho. 6Kandi nzagukiza wowe n’uyu murwa, mbagobotore mu nzara z’umwami w’Abanyashuru; nzarinde uyu murwa.’»

21Izayi38.21 Izayi: icyitonderwa: umurongo wa 21 n’uwa 22 igomba kuba hagati y’umurongo wa 6 n’uwa 7. Kera baribeshye bayishyira aho itagomba kujya. aravuga ati «Nimuzane umugati wakozwe mu mbuto z’umutini, muwushyire ku bibyimba by’umwami azakira.» 22Hezekiya abaza Izayi ati «Ni ikihe kimenyetso kizanyemeza ko nzashobora kuzamuka nkajya mu Ngoro y’Uhoraho ?» 7Izayi aramusubiza ati «Dore ikimenyetso kizakwereka ko Uhoraho azuzuza Ijambo yavuze. 8Igicucu kimanukira ku madarajya y’inzu yo hejuru ya Akhazi, ngiye kugisubiza inyuma ho intambwe cumi.» Nuko izuba risubirayo, maze cya gicucu gisubira inyuma ho za ntambwe cumi.

Indirimbo ya Hezekiya38.8 Indirimbo ya Hezekiya: mu by’ukuri, iyi Zaburi nta na kimwe ivuga cyerekeye umwami Hezekiya ubwe. Ahari yaba ari indirimbo yahimbwe nyuma y’ijyanwabunyago, ikaba ari isengesho ry’umuyoboke w’Imana washegeshwe n’indwara imutunguye.

9Dore igisigo Hezekiya, umwami wa Yuda, yahimbye amaze gukiruka ya ndwara ye.

10Jyewe naribwiraga nti

«Nari ncagashije iminsi y’ubugingo bwanjye,

none ngaha ngiye kwinjira mu marembo ajya ikuzimu,

nzahaheranwe mu gihe cyose nari nshigaje kubaho.»

11Naravugaga nti «Sinzabona Uhoraho ku isi y’abazima,

no mu bantu batuye iyi si sinzongera kurabukwa n’umwe.

12Inzu yanjye irashenywe, ijugunywe kure yanjye,

ak’ihema ry’abashumba.

Ngeze ku ndunduro y’ubuzima bwanjye,

ak’umuboshyi umaze kuzuza umwenda,

akawuzingazinga amaze kuwutotoraho indodo zisagutse;

13kuva mu gitondo kugeza nimugoroba waranyishe urahorahoza!

Ncura imiborogo ngeza mu kindi gitondo.

Ak’intare ikocagura amagufwa ni na ko amenagura ayanjye;

kuva mu gitondo kugeza nimugoroba akanyica, agahorahoza!

14Dore ndajwigira kimwe n’intashya,

nkaguguza nk’intungura,

amaso yanjye arahondoberezwa no guhora ntumbiriye ijuru.

Nyagasani ndagowe, ngwino untabare.

15Ubu se mvuge iki kindi,

kandi byose ari we ubikora?

Mu gihe cyose nzaba nkiriho

umutima wanjye uzahora usobetse amaganya.

16Abo Nyagasani yiragiriye, abo bazaramba,

kandi ubuzima bafite babuhabwa n’umwuka we;

nanjye uzankiza maze umbesheho.

17Ngaha ubujuganirwe bwanjye ubumpinduriyemo umunezero,

ni wowe uzikuye amagara yanjye uyakura mu mva,

n’ibyaha byanjye byose ubijugunya kure inyuma yawe.

18Koko rero ikuzimu si ho haguha ikuzo,

cyangwa se ngo urupfu rukwamamaze,

n’abamanukira mu rwobo,

ntibaba bacyizeye ubudahemuka bwawe.

19Umuzima, ni we wenyine ugusingiza,

nk’uko nanjye uyu munsi mbigenje.

Umubyeyi azamenyesha abana be ubudahemuka bwawe.

20Uhoraho, ngwino untabare,

maze mu gihe cyose tuzaba tukiriho,

tuzacurangire inanga zacu

mu Ngoro y’Uhoraho.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda