Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


36

VI. INYONGERA36.0 INYONGERA: imitwe 36–39 irasa n’isubiramo ijambo ku rindi ibyavuzwe mu gitabo cya kabiri cy’Abami (2 Bami 18,13—20,19); naho ibisobanuro birebe muri icyo gitabo nyine, ntitwiriwe tubisubiramo. Ahanini baravuga igitero cya Senakeribu, umwami wa Ashuru (muri 701), n’uruhare Izayi yagize muri ibyo bihe by’ibyago. Indirimbo ya Hezekiya (38,9–20) ni yo yonyine itandukuwe mu gitabo cya kabiri cy’Abami.

Senakeribu atera igihugu cya Yuda

(2 Bami 18.13–37)

1Mu mwaka wa cumi n’ine w’ingoma ya Hezekiya, Senakeribu, umwami w’Abanyashuru, atera imigi yose ikomeye yo mu gihugu cya Yuda, arayitsinda. 2Umwami w’Abanyashuru wari i Lakishi, yohereza ku mwami Hezekiya, i Yeruzalemu, umufasha w’ingando we bwite, aherekejwe n’ingabo nyinshi. Baragenda, bagezeyo umufasha w’ingando ahagarara ku muhanda hafi y’umuyoboro w’amazi uyavana mu cyuzi cya ruguru ukayageza ku murima w’umumeshi. 3Nuko umutegeka w’ingoro witwa Eliyakimu mwene Hilikiyahu, umwanditsi Shebuna, n’umunyamabanga w’umwami witwa Yowa mwene Asafu, barahamusanga.

4Umufasha w’ingando wa Senakeribu arababwira ati «Nimugende mubwire Hezekiya, muti ’Umwami mukuru, ari we mwami w’Abanyashuru, arabajije ngo: Icyo wishingikirijeho ni iki ? 5Uribwira ko amagambo atagira shinge ari yo uzakuraho inama n’ubutwari byo gushoza urugamba ? Ni nde rero wishingikirije kugira ngo ube waranyivumbagatanyijeho ? 6Uwo wiringiye ubu — ari we Misiri — ameze nk’urubingo rwavunaguritse, maze rugasesereza ikiganza cy’urwishingikirijeho rukagikomeretsa. Uko ni ko Farawo, umwami wa Misiri, amerera abamwizera. 7Ahari ubwo mwansubiza muti ’Uwo twishingikirijeho ni Uhoraho Imana yacu’, nyamara se si we Hezekiya yasenyeye amasengero y’ahirengeye n’intambiro zaho, agategeka Yuda na Yeruzalemu kujya bambariza imbere y’urutambiro rw’i Yeruzalemu. 8Ngaho tinyuka utege na databuja, umwami w’Abanyashuru, maze nzaguhe amafarasi ibihumbi bibiri niwibonera abantu bo kuyagenderaho! 9Ubwo washobora no gutsimbura n’umwe wo mu bagaragu boroheje ba databuja? Rero ngo wizeye ko Abanyamisiri bazaguha amagare n’abanyamafarasi ! 10Ubona ko naje gutera iki gihugu no kukiyogoza ntabitegetswe n’Uhoraho ? Uhoraho ni we wambwiye ati ’Zamuka, utere kiriya gihugu, ukirimbure !’»

11Eliyakimu, Shebuna, na Yowa basubiza uwo mufasha wa Senakeribu, bati «Tubabarire utubwire, twebwe abagaragu bawe, mu rurimi rw’Abaramu kuko turwumva; woye kutuvugisha mu rw’Abayuda rwumvwa n’abantu bari hejuru y’urukuta.» 12Ariko umufasha w’ingando arabasubiza ati «Ubwo se murabona ko ayo magambo, databuja yantumye kuba ari mwe mwenyine nyabwira na shobuja gusa ? Ntiyantumye ahubwo kuri aba bantu bicaye ku rukuta, bagiye kurya amabyi yabo bakarenzaho inkari zabo kimwe namwe ?»

13Nuko umufasha w’ingando arahagarara avuga mu ijwi riranguruye mu rurimi rw’Abayuda, ati «Nimwumve amagambo y’umwami mukuru, umwami w’Abanyashuru ! 14Umwami aravuze ngo ’Hezekiya ntakomeze kubashuka, kuko adashobora kubarokora. 15Hezekiya ntababeshye ngo mwizere Uhoraho, avuga ngo : Nta shiti, Uhoraho azadukiza, uyu mugi ntuzigarurirwa n’umwami w’Abanyashuru. 16Ntimwumve Hezekiya, kuko umwami w’Abanyashuru avuze ngo: Nimunsabe amahoro, 17mungarukire, maze buri wese azarye imbuto z’imizabibu ye n’iz’imitini ye, anywe n’amazi yo mu kizenga cye, mu gihe mugitegereje ko nza nkabajyana mu gihugu kimeze nk’icyanyu, igihugu cyera ingano kikengerwamo divayi, igihugu kibamo imigati kikera n’imizabibu. 18Nimureke kumva aya Hezekiya ubabwira ababeshya ngo: Uhoraho azabakiza! Hari ubwo imana z’abanyamahanga zigeze zishobora kugobotora ibihugu byabo mu maboko y’umwami wa Ashuru? 19Imana z’i Hamati n’iz’i Arupadi ziri he ? Iz’i Sefaruwayimu ziri he ? Imana zo mu gihugu cya Samariya zo ziri hehe ? Zashoboye se kurokora Samariya ikiganza cyanjye ? 20Ni izihe muri izo mana zose z’ibyo bihugu zabashije kugobotora ibihugu byazo mu ntoki zanjye, ngo bibe byakwemeza ko Uhoraho yakura Yeruzalemu mu maboko yanjye ?»

21Bose baraceceka, ntibagira ijambo na rimwe bamusubiza kuko umwami yari yategetse ati «Ntimumusubize.» 22Umutegeka w’ingoro Eliyakimu, mwene Hilikiyahu, umwanditsi Shebuna, na Yowa mwene Asafu wari umunyamahanga, bagaruka bashishimuye imyambaro yabo, basanga Hezekiya, bamutekerereza ibyo umufasha w’ingando yababwiye byose.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda