Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


34

Uhoraho azacira isi yose imanza

1Mahanga, nimwegere kugira ngo mwumve,

bihugu, namwe nimutege amatwi.

Isi n’ibiyiriho byose, nibitege amatwi,

kimwe n’ubutaka n’ibibumeraho byose.

2Uhoraho yarakariye amahanga yose,

yagiriye umujinya ingabo zayo zose.

Yagambiriye kubarimbura, yarabatanze ngo bicwe.

3Abapfuye babo bazajugunywa ku gasozi,

imirambo yabo izatungure umunuko,

n’imisozi itembeho amaraso yabo.

4Ingabo zose z’ijuru zizayagara,

ijuru ryizingazinge boshye umuzinge w’igitabo,

ingabo zaryo zihanantuke nk’amababi y’umuzabibu,

cyangwa se ay’umutini.

Icyorezo mu gihugu cya Edomu

5Uhoraho avuze atya :

Inkota yanjye yo mu ijuru, narayuhiye irahaga,

none ngiyo imanukiye kuri Edomu,

kuri icyo gihugu natanze ngo kirimburwe.

6Inkota y’Uhoraho yuzuye amaraso,

yahaze urugimbu, n’amaraso y’intama n’ay’amasekurume,

ibinure by’impyiko za rugeyo,

kuko Uhoraho agiye gutambirwa igitambo i Bosira,

ari cyo rupfu rw’icyorezo muri Edomu.

7Imbogo, ibimasa n’amapfizi bizicirwa icyarimwe :

igihugu cyabo gisindishwe n’amaraso,

naho ubutaka buhage urugimbu.

8Kuko ari umunsi w’ukwihorera k’Uhoraho,

akaba ari umwaka wo kubitura ibibi bakoreye Siyoni.

9Imigezi yo muri Edomu izahinduka ubujeni,

naho umukungugu uhinduke ubumara.

Icyo gihugu cyose kizahinduka ubujeni bugurumana,

10butazigera buzima, haba nijoro cyangwa se ku manywa,

umwotsi wabwo uzacumbeka ubudahwema;

uko ibihe biha ibindi, kizagumya kuba ubutayu,

ntikizongera kugendwa ukundi.

11Kizaba intaho y’ibihunyira n’ibinyogote,

giturwe n’ibyanira n’ibikona.

Uhoraho azakigeresha inago y’icyorezo,

agipime cyose akiringanize, maze gihinduke ubusa.

12Abanyacyubahiro ntibazongera kuhimika abami ukundi,

nta n’abatware bazongera kuharangwa.

13Ingoro zabo zizameramo amahwa,

ibigo bikomeye bimeremo ibisura n’ibitovu,

habe indiri y’ingunzu, n’imbuga ya za mbuni.

14Inturo zizahahurira n’impyisi,

hahinduke ibonaniro ry’ibikoko.

Hazaba kandi intaho ya Liliti, ikazahabona uburuhukiro.

15Ni ho inzoka izashyira icyari cyayo,

ihatere amagi, iyararire, iyarinde kandi iyaturage.

Ni na ho inkongoro zizakoranira, ingabo n’ingore zazo.

16Nimushakashake mu gitabo cy’Uhoraho, musome aya magambo :

«Nta n’imwe izabura muri zo,

nta n’imwe izazimiza mugenzi wayo,

kuko zitegekwa n’ijambo ry’Uhoraho,

umwuka we ukazikoranyiriza hamwe.

17Buri yose muri zo yayikoreyeho ubufindo,

azigabanya igihugu akoresheje inago,

zikazagitunga ubuziraherezo,

zikazagituramo ingoma ibihumbi.»

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda