Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


32

Umwami w’ubutabera32.1 umwami w’ubutabera: kimwe no muri 9,1–6 na 11,1–9, Izayi yizeye ko Imana izaha umuryango wayo Umwami w’intabera n’abategetsi b’indahemuka.

1Nuko hazime umwami utegekana ubutabera,

n’abatware bakurikira amategeko.

2Buri muntu muri bo, azamera nk’ubuhungiro bw’umuyaga,

n’ubwugamo igihe cy’imvura n’imirabyo.

Bazamera nk’amazi atemba ku butaka bwumiranye,

cyangwa igicucu cy’urutare runini, mu gihugu cy’ubutayu.

3Amaso y’abashishozi ntazongera guhuma ukundi,

n’amatwi y’abumva abahanuzi yumve kurushaho.

4Abatatekerezaga, bazazirikana kugira ngo bumve,

ab’ururimi rudidimanga, bavuge bwangu,

kandi ku buryo bwumvikana.

5Igipfamutima ntikizitwa umunyabuntu,

n’indyarya ntizitwa umugiraneza.

6Koko kandi, uw’igipfamutima avuga ibinyabasazi,

mu mutima we agatekereza ibibi;

akora ibidatunganye kandi agatuka Uhoraho,

ntagaburire umushonji, cyangwa ngo ahe icyo kunywa ufite inyota.

7Naho uw’indyarya yitwaza ubwicanyi;

ashakisha amayeri yo kwicisha abanyabyago, ababeshyera,

mu gihe abo bakene bo barwanaga ku burenganzira bwabo.

8Ariko umunyabuntu atekereza ibitunganye,

ntagire ikindi yakora, kitari igikorwa cyiza.

Ibyaburiwe abagore b’abapfayongo32.8 abagore b’abapfayongo: gereranya na 3,16–24.

9Bagore b’abadabagizi, nimuhaguruke munyumve!

Bakobwa b’abapfayongo, nimutege amatwi ibyo ngiye kubabwira!

10Nyuma y’umwaka muzaba muhagaritse umutima,

mwa bapfayongo mwe,

kuko imizabibu yanyu izaba yararumbye,

maze ntimugire n’icyo musarura.

11Nimuhinde umushyitsi, mwa badabagizi mwe,

namwe bapfayongo, muhagarike umutima;

nimwiyambure imyambaro yanyu, mukenyere ibigunira!

12Muzikomanga ku gituza, muririra imirima yabanezezaga,

n’imizabibu yanyu yarumbukaga.

13Muzaririra ubutaka bw’umuryango wanjye,

igihe buzaba bumeraho ibihuru by’amahwa,

muririre n’amazu meza yose mwishimiragamo,

mu murwa w’umunezero.

14Kuko ingoro y’umwami yatereranywe,

umugi wari utuwe, ukaba uhindutse amatongo.

Akarere ka Ofeli n’umunara w’abarinzi

bizaba iteka ryose ubuvumo bw’indogobe z’ishyamba,

n’urwuri rw’amatungo . . .

Ubutabera buzatera amahoro

15. . . kugeza ko umwuka uturutse mu ijuru udusenderaho.

Nuko ubutayu buhinduke ubusitani burumbuka,

naho ubusitani burumbuka bwitwe ishyamba.

16Ubutungane buzatura mu butayu,

ubutabera buture mu busitani burumbuka.

17Amahoro azaba imbuto y’ubutabera,

ubutabera burumbuke ituze n’umutekano iteka ryose.

18Umuryango wanjye uzatura ahantu h’amahoro,

mu mazu akomeye, ahantu hatuje kandi h’uburuhukiro.

19Ariko ishyamba rizarimburwa n’urubura,

naho umugi usenyuke.

20Murahirwa mwe muzaba mwarabibye imbuto ahari amazi hose,

mukareka ibimasa n’indogobe bikishyira bikizana.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda