Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


29

Yeruzalemu yatereranywe, hanyuma ikibukwa29.1 hanyuma ikibukwa: iyi mirongo 1–8 iravuga icyago cyugarije Yeruzalemu n’umukiro wayo uzatungura benshi. Izayi yaba yaravuze ibyo igihe Senakeribu yiteguraga gutera Yeruzalemu mu mwaka wa 701 (Iz 36–38).

1Yewe Ariyeli, Ariyeli29.1 Ariyeli: iryo zina rivuga Yeruzalemu rishobora kumvikana ku buryo bwinshi, urugero: «umusozi w’Imana», cyangwa «intare y’Imana».!

Wowe murwa Dawudi yigaruriye!

Murangize umwaka, mufatire undi,

n’iminsi mikuru muyikorere igihe cyayo,

2ariko amaherezo nzahana Ariyeli;

izasigare irangwa n’amarira n’imiborogo.

Kuri jye, izaba imeze nk’urutambiro batwikiraho ibitambo.

3Nk’uko Dawudi yabigize,

nanjye nzashinga ingando impande zawe zose,

nzakuzengurutseho ibikudindiza,

nkurundeho ibyuma bigusenyure.

4Umaze kugwa uzavugira hasi;

nuvuga, ijwi ryawe rijwigire rizamuke mu mukungugu,

rivugire mu butaka rijwigira,

rizamuke ikuzimu boshye iry’umuzimu.

5Abanzi bawe batabarika bazatumuka nk’umukungugu,

abanyagitugu bamere nk’umurama utwawe n’umuyaga.

6Ako kanya, Uhoraho, Umugaba w’ingabo, azahita akurenganura,

amanutse mu muhindagano w’inkuba,

mu mutingito, mu rusaku rukomeye, no mu nkubi y’umuyaga,

mu muhengeri no mu ndimi z’umuriro utwika.

7Ubwo imbaga y’abantu batabarika izaba iteye Ariyeli,

abazaba bakurwanya, abakugose n’abagushikamiye,

bizababere urujijo, nk’inzozi za nijoro.

8Bizabamerera nk’umushonji urota arya,

nyamara akaramukana inzara,

cyangwa uwishwe n’inyota, akarota anywa,

ariko akaramuka ananiwe n’umuhogo wumiranye.

Ni ko bizagendekera n’iyo mbaga y’abantu,

izaba irwanya umusozi wa Siyoni29.8 umusozi wa Siyoni: izo ngabo zirwanya Yeruzalemu ziribwira ko zigiye kuyigarurira mu gihe gito no kuhabona iminyago itubutse, ariko icyo cyizere kizahita kiyoyoka; zizikubura, zigende amara masa..

Umuryango w’impumyi29.8 Umuryango w’impumyi: umuhanuzi aragaya umuryango wose kuba utarashoboye kumva icyo Imana iwubwira; bameze nk’impumyi, ntibashobora gusoma igitabo, cyangwa nk’abasinzi batumva na busa icyo babwiwe.

9Nimutangare kandi mwumirwe,

muhinduke impumyi ubudahunyeza,

mube abasinzi, ariko mutasomye kuri divayi,

mudandabirane, ariko mutanyoye ibisindisha,

10kuko Uhoraho yabasutseho umwuka ubasinziriza,

akabahuma amaso, mwe bahanuzi,

agapfuka imitwe yanyu, mwe bashishozi.

11Ibi mweretswe, bibabereye nk’amagambo y’umuzinge ufungishije kashe, bahereje umuntu uzi gusoma bamubwira bati «Soma ibi ngibi», we agasubiza ati «Sinabishobora, kuko umuzinge ufungishije kashe.» 12Noneho bawuhereza utazi gusoma bamubwira bati «Soma ibi ngibi», arasubiza ati «Nta bwo nzi gusoma.»

13Uhoraho aravuga ati

«Uyu muryango unyubahisha ururimi gusa,

bakampesha ikuzo iminwa misa,

ariko umutima wabo ukaba kure yanjye.

Icyubahiro bampa ni icyahimbwe n’abantu,

kimeze nk’isomo bigishijwe.

14Ni cyo gitumye ngiye gukomeza kuwubera urujijo,

ku buryo ubuhanga bw’abahanga babo buzazima,

n’ubwenge bw’abanyabwenge babo bukajijwa.»

Ubugome buzasimburwa n’ubutabera

15Baragowe, abakorera mu bwihisho,

bagakinga Uhoraho imigambi yabo,

bakagambana mu mwijima, bavuga bati

«Ni nde utubona cyangwa se ngo atumenye ?»

16Mbega ngo muracurika ibintu!

Umubumbyi se ushobora kumufata nk’ibumba ?

Noneho se, igikoresho cyabwira uwagikoze kiti

«Nta bwo ari wowe wankoze!»

Ikibindi kikabwira uwakibumbye kiti «Wamaze iki ?»

17Bigenze bityo se, mu gihe gito ishyamba rya Libani

ntiryaba ryahindutse umurima w’imbuto ziribwa,

naho umurima w’imbuto ziribwa ugahinduka ishyamba ?

18Uwo munsi, ibipfamatwi bizumva amagambo y’igitabo,

n’impumyi zizasohoke mu mwijima w’icuraburindi, maze zibone.

19Abaciye bugufi bazarushaho kwishimira Uhoraho,

n’abakene banezerwe kubera Nyirubutagatifu wa Israheli.

20Kuko uwo munsi uzaba ari iherezo ry’abategetsi b’abagome,

abashungerezi bagakozwa isoni,

n’abashaka gukora nabi bose bakarimburwa.

21Bizagendekera bityo abagambanira abandi mu mvugo yabo,

abatega abandi imitego mu manza,

n’aboshya intungane gukora nabi.

Imitima yahabye izahabuka

22Ni cyo gitumye Uhoraho, Imana y’inzu ya Yakobo,

we warokoye Abrahamu, avuze atya:

Umuryango wa Yakobo ntuzongera gukozwa isoni ukundi,

n’uruhanga rwe ntiruzongera kwijima.

23Kuko abana babo, babonye ibyo nakoreye muri bo,

bazatagatifuza izina ryanjye,

batagatifuze Nyirubutagatifu wa Yakobo,

bityo bazatinye Imana ya Israheli.

24Imitima yahabye izahabuka,

n’abatavaga ku izima bemere kwigishwa.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda