Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


27

1Uwo munsi, Uhoraho azatabara,

afite inkota nini, ityaye kandi ikomeye,

atere icyo gikoko Leviyatani27.1 Leviyatani: ibyerekeye iki gikoko kivugwa mu migani ya kera, birebe muri Yobu 3,8 (n’igisob.). Icyo gikoko cyashushanyaga ibirwanya Imana byose.,

ya nzoka yihotagura kandi yihuta,

yice Ikiyoka cyo mu nyanja.

Umuzabibu w’Uhoraho

2Uwo munsi, muzaririmba umuzabibu27.2 umuzabibu: kimwe no muri 5,1–7, Israheli iragereranywa n’umuzabibu Uhoraho ahozaho umutima. utagira uko usa:

3Jye, Uhoraho ndawumenya, nkawuvomerera buri gihe.

Ndawurinda amanywa n’ijoro, kugira ngo batawangiza.

4Nta bwo njya ndakara, iyo nywubonyemo amahwa n’imifatangwe,

ahubwo ndayatema nkayarunda hamwe, maze nkayatwika.

5Ariko uzanyiringira, tuzabana mu mahoro,

koko amahoro azaba yose hagati yacu.

Ukubabarirwa kwa bene Yakobo

6Mu bihe bizaza, bene Yakobo bazashinga imizi bundi bushya,

Israheli izapfundika yere ururabyo,

imbuto zarwo zikwire ku isi.

7Uhoraho se yaba yarabahannye, uko yahannye ababakubitaga ?

Yaba se yarabishe, uko yishe ababicaga ?

8Oya! Ahubwo yabaciriye urubanza, abamenesha mu gihugu,

yabirukanye umunsi umwe, akoresheje umwuka we ukaze,

n’inkubi y’umuyaga uturutse mu burasirazuba.

9Ni na ko icyaha cya bene Yakobo kizahanagurwa,

maze bagakira ingaruka z’igicumuro cyabo :

Amabuye yose yari yubatse urutambiro27.9 yubatse urutambiro: urwo rutambiro ruzasenywa ni urw’ibigirwamana. bazayahindura ivu,

boshye ishwagara yashongeshejwe;

ibiti byeguriwe ibigirwamana n’ibishushanyo by’izuba,

byoye kuzashingwa ukundi.

Umugi ukomeye utereranwa27.9 Umugi ukomeye utereranwa: ni wa murwa w’abanyagitugu wavuzwe muri 24,10; 25,2; 26,5; yaba se ari Babiloni?

10Umugi wari ukomeye uzasigarire aho,

waratereranywe nk’ubutayu butagituwe.

Inyana zizahahuka, zinaharare,

kandi zirishe amashami y’ibihuru.

11Ayo mashami namara kugwengera,

abagore bazayavunagure, maze bayacane.

Ni koko uyu muryango ntiwumva;

ni yo mpamvu Uwawuremye atawugiriye impuhwe,

Uwawuhanze ntawubabarire.

Igaruka ry’abajyanywe bunyago

12Uwo munsi, Uhoraho azahura imyaka ye,

uhereye ku ruzi rwa Efurati kugeza ku mugezi wa Misiri.

Nuko mwebwe Abayisraheli, muzasarurwe mutyo, umwe umwe.

13Uwo munsi kandi, ihembe rirangira rizavuga,

abatataniye mu gihugu cya Ashuru,

hamwe n’abirukanywe mu gihugu cya Misiri,

bose baze bapfukamire Uhoraho,

ku musozi mutagatifu, i Yeruzalemu.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda