Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


21

Ugutsindwa kwa Babiloni21.1 ugutsindwa kwa Babiloni: kimwe n’imitwe 13–14, aka gace ka 21,1–10 na ko si aka Izayi, ahubwo karavuga ukuntu Abamedi (21.2) n’Abaperisi bigaruriye Babiloni muri 539 mb. K., bayobowe n’umwami Sirusi.

1Iteka ryaciriwe ku butayu bwo ku nyanja21.1 ku butayu bwo ku nyanja: ubutayu buvugwa hano, twakeka ko ari ikibaya kitera kiri hagati ya Babiloni n’inyanja (ikigobe cy’Abaperisi).

Ng’uwo araje, aturutse mu butayu, mu gihugu giteye ubwoba,

arahutera nk’inkubi y’umuyaga yambukiranya Negebu.

2Ni ibintu biteye ubwoba neretswe:

«Umugambanyi ariho aragambana, umurimbuzi ararimbura.

Elamu, ngaho zamuka utere; namwe, Bamedi, nimufate umugi!

Kuko ngiye guhoza abari mu maganya bose.»

3None ndumva impyiko zimbaga,

nafashwe n’ububabare nk’umugore uramutswe.

Meze nabi bituma ntumva, mfite n’ubwoba simbona.

4Nataye ubwenge, ndatengurwa kubera ubwoba,

amafu y’umugoroba nifuje, ampindukiyemo iterabwoba.

5Ameza yateguwe, ibirago byadanduwe,

bariho bararya kandi baranywa21.5 bararya kandi baranywa: nk’uko tubisoma no muri Daniyeli (umutwe wa 5), Babiloni yaba yarafashwe mpiri n’Abaperisi mu ijoro abatware bayo bose bari baraye inkera, basinze. . . . ‥ . .

Nimuhaguruke, batware b’imitwe !

Musige amavuta ingabo zanyu z’imitamenwa.

6Kuko Nyagasani yambwiye ati

«Genda, ushyireho umunetsi, abamenyeshe ibyo areba.

7Nabona igare rikururwa n’amafarasi abiri,

cyangwa ugendera ku ndogobe no ku ngamiya,

azitonde kandi yitegereze neza !»

8Nuko umunetsi atera hejuru, ati

«Shobuja, umunsi wose mba ndi ku izamu,

nkarara mpagaze ijoro ryose nkora uwo murimo.

9None dore ibyo mbona:

Haje umuntu uri ku igare rikururwa n’amafarasi abiri.»

Arongera ati «Babiloni iratsinzwe, iraneshejwe Babiloni,

n’ibishushanyo by’ibigirwamana byayo bishiriye ku butaka,

bihindutse ivu.»

10Muryango wanjye, wowe Uhoraho yahondaguye,

boshye imyaka bahurira ku mbuga;

ibyo ni byo numvanye Uhoraho, Umugaba w’ingabo,

Imana ya Israheli, none ndabikumenyesheje.

Ibyahanuwe kuri Edomu

11Iteka ryaciriwe kuri Duma.

Ijwi riturutse i Seyiri rirabaza riti

«Yewe wa munyezamu we, ijoro rigeze he ?

Mbese ijoro ryaba rigeze he, wa munyezamu we ?»

12Umunyezamu arasubiza ati

«Bugiye gucya, ariko bwongere bwire.

Niba mushaka kongera kumbaza, muze kugaruka.»

Ibyahanuwe kuri Arabiya

13Iteka ryaciriwe kuri Arabiya.

Bagenzi b’i Dedani mwe,

mu bihuru byo muri Arabiya ni ho muzarara.

14Naho mwe, baturage b’i Tema,

nimujye gusanganira abishwe n’inyota,

nimubashyire amazi yo kunywa.

Nimusanganire impunzi, muzishyire umugati,

15kuko ziriho zihunga inkota, inkota yakuwe mu rwubati,

zirahunga imiheto ifoye,

zigahunga n’amakuba y’intambara.

16Nyamara dore ibyo Nyagasani yambwiye : Hasigaye umwaka umwe gusa, utarengaho n’umunsi n’umwe, maze ikuzo ryose ry’i Kedari rikarangira, 17hakazasigara mbarwa mu banyamiheto b’ingabo z’i Kedari. Uwo ni Uhoraho, Imana ya Israheli ubivuze.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda