Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


2

Amahanga yose azagana Yeruzalemu2.1 azagana Yeruzalemu: iki gisigo tugisanga no muri Mika 4,1–3, kandi ntituzi muri abo bombi uwabanje kucyandika. Kirasobanura amahirwe Yeruzalemu izagira, igihe izaba imaze kwisubiraho.

1Ibyo Izayi mwene Amosi yabonye, byerekeye Yuda na Yeruzalemu.

2Mu bihe bizaza, hari ubwo umusozi w’Ingoro

uzashyirwa ku kanunga usumbe imisozi yose.

Nuko amahanga yose agende awugana.

3Abantu b’ibihugu byinshi bahaguruke, bavuga bati

«Nimuze tuzamuke, tujye ku musozi w’Uhoraho,

ku Ngoro y’Imana ya Yakobo.

Azatwereka inzira ze, tuzikurikire.»

Ni byo koko, amategeko ava i Siyoni,

i Yeruzalemu hagaturuka ijambo ry’Uhoraho.

4Azacira amahanga imanza,

akiranure abantu b’ibihugu byinshi.

Inkota zabo bazazicuramo amasuka,

amacumu yabo bayacuremo ibihabuzo.

Ihanga ntirizongera gutera irindi inkota,

ntibazongera ukundi kwiga kurwana.

5Nzu ya Yakobo, nimuze,

tugendere mu rumuri rw’Uhoraho.

Umunsi w’Uhoraho, umunsi w’imanza

6Watereranye inzu ya Yakobo, umuryango wawe:

abapfumu babo bariyongereye, bangana n’ab’Abafilisiti,

n’abanyamahanga benshi babivanzemo.

7Igihugu cyabo cyuzuye feza na zahabu,

ubukungu bwabo ntibugereranywa,

cyuzuye kandi n’amafarasi, amagare y’intambara ntagira umubare.

8Igihugu cyabo cyuzuyemo ibigirwamana,

bagapfukama imbere y’icyavuye mu biganza byabo,

imbere y’icyakozwe n’intoki zabo.

9Bazagomba kwiyoroshya, muntu acishwe bugufi,

naho ubundi ntuzabababarira.

10Jya mu masenga, wihishe mu mukungugu,

utinye Uhoraho n’ububengerane bw’ikuzo rye.

11Ubwibone bw’abantu buzacogozwa, abikuza biyoroshye:

uwo munsi2.11 uwo munsi: reba na 2,12.13.17.20. Uwo munsi ni bwo Uhoraho azahana abanyabyaha bo mu muryango we, yifashishije abanyamahanga bazawutera. Nyamara Izayi ntashidikanya rwose ko icyo gihano ari ukwigaragaza guhambaye kwa Nyagasani: imbere ye isi irakangarana, imisozi igatigita, ibigirwamana bikarigita. hakuzwe Uhoraho wenyine.

12Kuko hazabaho umunsi, Uhoraho, Umugaba w’ingabo, yigeneye,

wo gucira imanza umuntu wese w’umwirasi, umwibone n’uwikuza,

maze bagacishwa bugufi.

13Uwo munsi ukazaba no ku masederi yo muri Libani,

yiboneje kandi akishyira ejuru,

no ku mishishi y’i Bashani yose,

14ku misozi yose miremire

no ku tununga twose twishyize ejuru,

15ku minara miremire yose

no ku nkike yose icinyiye,

16ku mato yose y’i Tarishishi

no ku bwato bwose bw’agaciro gakomeye.

17Ubwibone bw’abantu buzacogozwa, abikuza bacishwe bugufi:

uwo munsi hakuzwe Uhoraho wenyine,

18maze ibigirwamana byose bishirire icyarimwe.

19Bazinjira mu masenga yo mu bitare no mu myobo y’ikuzimu,

batinya Uhoraho, n’ububengerane bw’ikuzo rye,

ubwo azaba aje gukangaranya isi.

20(Uwo munsi ibigirwamana byabo bya feza n’ibya

zahabu, byari byarakorewe gusengwa,

bazabijugunyira amafuku n’ubucurama.)

21Bazajya kwihisha mu masenga no mu myobo yo mu bitare,

batinya Uhoraho, n’ububengerane bw’ikuzo rye,

ubwo azaba aje gukangaranya isi.

22Nimureke rero kwishingikiriza muntu,

ugizwe gusa n’akuka ko mu zuru!

Hari akandi gaciro agira?

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda