Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


19

Ibyahanuwe kuri Misiri19.1 Ibyahanuwe kuri Misiri: Izayi arabwira Abayuda ko badakwiye kwishingikiriza Misiri, kuko na yo iri hafi yo kurimbuka. Dore impamvu eshatu izazira: (1) imigi yasubiranyemo n’umwami ategekana ubugome 1–4). — (2) igihugu cya Misiri cyokamwe n’ibyorezo, ubukene n’ubutindi 5–10). — (3) nta n’umwe mu byegera by’umwami ushoboye kumugira inama za kigabo (11–15).

1Iteka ryaciriwe ku gihugu cya Misiri.

Dore Uhoraho aragendera mu bicu byihuta: aje mu Misiri.

Ibigirwamana byaho bizahinda umushyitsi imbere ye,

na Misiri ubwayo icike intege.

2Nzateranya Abanyamisiri basubiranemo,

buri muntu arwane n’umuvandimwe cyangwa umuturanyi we,

umugi urwane n’undi, n’ingoma zisubiranemo.

3Abanyamisiri bazata umutwe, bityo mburizemo umugambi wabo.

Nuko biyambaze ibigirwamana byabo,

abacunnyi, abashitsi n’abapfumu babo.

4Nzabateza ubutegetsi bw’igitugu,

umwami w’umunyamaboko azabategeke.

Uwo ni Nyagasani Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze.

5Amazi y’inyanja azarigita,

uruzi rukame hume,

6imigezi izahinduka umunuko,

amashami y’uruzi rwa Misiri azagabanuka, akame,

bityo imbingo n’imfunzo zumirane.

7Urufunzo rwo ku nkombe za Nili,

n’urw’aho yirohera mu nyanja,

mbese ibimera byose ku nkombe y’uruzi bizume, bishireho,

he kugira na kimwe gisigara.

8Abarobyi bazashavura,

abarobesha indobani muri Nili baganye,

n’abatega imitego mu mazi bazongwe bose.

9Abahinzi b’ibihingwa bivamo ubudodo bazashoberwe,

abadozi n’ababoshyi b’imyenda basuherwe,

10abategura ibinyobwa bazakuke umutima,

n’abenga amayoga bacikemo igikuba.

11Abatware b’i Tanisi ni ibigoryi rwose,

inama y’abajyanama ba Farawo ni amanjwe.

Mushobora mute kubwira Farawo, muti

«Ndi umuhanga, ndi uwo mu nkomoko y’abami ba kera» ?

12Abahanga bawe se bari hehe?

Nibakwigishe rero, kandi bakumenyeshe

umugambi w’Uhoraho, Umugaba w’ingabo, werekeye Misiri.

13Abatware b’i Tanisi bahindutse ibigoryi,

ab’i Memfisi bibereye mu nzozi,

bariho barayobya Misiri,

kandi ari bo gahuzamiryango.

14Uhoraho yabatesheje umutwe,

bityo bayobya Misiri mu byo ikora byose,

boshye umusinzi wigaragura mu birutsi bye.

15Kuva ku muntu wo hejuru kugera ku uciye bugufi mu Misiri,

kuva ku bakomeye kugera ku boroheje,

nta n’umwe uzagira icyo ageraho kimufitiye akamaro.

Abanyamisiri n’Abanyashuru bazahindukirira Uhoraho19.15 bazahindukirira Uhoraho: iki gice (19.16–24) cyanditswe nyuma cyane ya Izayi. Kirimo icyizere cy’uko umunsi umwe Misiri na Ashuru bizahinduka, maze byiyunge ubwabyo, binumvikane na Israheli.

16Uwo munsi, Abanyamisiri bazamera nk’abagore, bazahahamuka kandi batengurwe, nibabona Uhoraho Umugaba w’ingabo, abanguye ukuboko kugira ngo abatsembe. 17Igihugu cya Yuda kizahora gikangaranya Abanyamisiri, buri gihe uko bazajya babwirwa amateka yacyo bahinde umushyitsi, kubera umugambi w’Uhoraho Umugaba w’ingabo, werekeye Misiri.

18Uwo munsi kandi, imigi itanu yo mu Misiri izavuga igihebureyi, bityo igirane isezerano n’Uhoraho Umugaba w’ingabo. Umwe muri iyo migi ukazitwa Iri‐Haheresi, ari byo kuvuga ngo: umugi w’uburimbuke.

19Uwo munsi, hazubakwa urutambiro rw’Uhoraho rwagati mu gihugu cya Misiri, n’inkingi yeguriwe Uhoraho ahagana ku mupaka. 20Icyo kizaba ikimenyetso n’intangamugabo ko Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ari mu gihugu cya Misiri. Igihe bazatakambira Uhoraho bugarijwe n’ababisha, azaboherereza umukiza ubatabara, ababohoze. 21Uhoraho azimenyesha Abanyamisiri, uwo munsi na bo bamumenye. Bazamutura ibitambo n’andi maturo, bagirire Uhoraho amasezerano kandi bayakomeze. 22Nuko rero, niba Uhoraho yarahannye bikomeye Abanyamisiri, noneho agiye kubakiza: bazagarukire Uhoraho uzabababarira, akabakiza.

23Uwo munsi hazaboneka umuhanda uhuza Misiri na Ashuru, Abanyashuru bajye mu Misiri, n’Abanyamisiri baze muri Ashuru. Abanyamisiri bazasenga Imana ya Israheli kimwe n’Abanyashuru.

24Uwo munsi rero, Israheli izaza ari iya gatatu kuri Misiri na Ashuru, ari na yo, 25Uhoraho Umugaba w’ingabo, azaheramo isi umugisha muri aya magambo : Nigire umugisha Misiri igihugu cyanjye, na Ashuru igikorwa cy’ibiganza byanjye, na Israheli umugabane wanjye!

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda