Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


17

Ibyahanuwe kuri Damasi na Israheli17.1 Damasi na Israheli: muri 734, ibyo bihugu byari byishyize hamwe kugira ngo bitere Yeruzalemu (reba 7,1 n’igisob.), kandi byombi bizabihanirwa. Twibuke ko iyi ngoma ya Israheli rimwe na rimwe bayitaga «Yakobo» cyangwa se «Efurayimu», babitewe n’uko ari wo muryango wari ukomeye muri ya yindi cumi iyigize.

1Iteka ryaciriwe ku mugi wa Damasi.

Damasi nticyongeye kwitwa umugi ukundi,

ahubwo igiye guhinduka ikirundo cy’amabuye.

2Imigi yategekaga nticyongeye kwitabwaho ukundi,

izaruhukirwamo n’amatungo nta n’uzayakoma imbere.

3Nta nkike zikomeye zizongera kubaho muri Efurayimu,

i Damasi ntihazigera ubwami,

n’abarokotse ba Aramu ntibazaruta ubwinshi Abayisraheli.

Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze.

4Uwo munsi, icyubahiro cya Yakobo kizagabanuka,

n’umubyibuho we uzashira.

5Bizamera nko mu gihe cy’isarura,

iyo batema ingano bakagesa n’amahundo,

cyangwa nko mu gihe bahumba amahundo,

mu kibaya cy’Abarefayimu:

6hazasigara gusa uduhumbano,

bimere mbese nk’iyo banyeganyeje umutini,

hagasigara imbuto ebyiri cyangwa eshatu zo mu bushorishori,

enye cyangwa eshanu zo ku mashami yera17.6 ku mashami yera: umuhanuzi yongeye kugaruka kuri ka gasigisigi kazahonoka igihano cy’Uhoraho (reba 7,3; n’ibisob.)..

Uwo ni Uhoraho Imana ya Israheli ubivuze.

Itsembwa ry’ibigirwamana

7Uwo munsi, umuntu azahindukiza amaso yitegereze Uwamuremye, arebe Nyirubutagatifu wa Israheli. 8Ntazongera kwita ukundi ku ntambiro yiyubakiye, ku biti byeguriwe ibigirwamana cyangwa ibishushanyo by’izuba, byakozwe n’intoki ze.

9Uwo munsi kandi, imigi yanyu muzayihungamo,

nk’uko byagendekeye Abahivi n’Abahemori,

ubwo Abayisraheli babatahiranaga,

isigare ari ubutayu buteye ubwoba,

10kuko wirengagije Imana, Umukiza wawe,

ntiwibuke urutare rw’ubuhungiro bwawe.

Wahinze mu busitani ibihingwa wishimira,

ububibamo imbuto z’inyamahanga.

11Uwo munsi uzitera, ubona zirakuze,

bucyeye bw’aho, ubona zitangiye kuzana imbuto,

ariko igihe cy’isarura, umusaruro urabura,

ayo makuba kandi akaba atagira umuti.

Abarimbuzi birukanirwa ijoro rimwe

12Yoo! Mbega umuririmo w’imbaga nyamwinshi,

boshye umururumo w’inyanja,

n’ikiriri cy’amahanga nk’amasumo y’amazi!

13Mbega umuhindagano w’amahanga

umeze nk’inkubi y’amazi magari!

Nyamara Uhoraho arabanesheje, bahungiye kure,

barayoyotse nk’umurama ugurukanywe n’umuyaga ku musozi,

cyangwa se imbuto z’amahwa zitwawe na serwakira.

14Ku mugoroba byari biteye ubwoba,

ariko bujya gucya, nta cyari kikiharangwa.

Uwo ni wo mugabane w’abatwambura,

kikaba n’igihembo cy’abadusahura.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda