Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


11

Dawudi mushya

1Umumero uzashibuka ku gishyitsi cya Yese11.1 cya Yese: Yese ni se wa Dawudi. Izayi aratangaza icyizere cy’uko Imana izibuka umuryango wayo, ikawuha umwami umeze nka Dawudi, ndetse akazanamusumbya ibigwi. Koko rero, Dawudi yabaye sekuruza w’abami ba Yuda bose, cyane cyane n’uwa Yezu, Umukiza w’abantu bose, wasenderejwe Roho w’Imana (Mt 1,1; 3,16 . . . ).,

inkomoko ye izamuke ku muzi wacyo,

2Umwuka w’Uhoraho uzamwururukiraho,

umwuka w’ubuhanga n’uw’ubushishozi,

umwuka w’ubujyanama n’uw’ubudacogora,

umwuka w’ubumenyi n’uw’ukubaha Uhoraho,

3kandi unamutoze gutinya Uhoraho.

Ntazaca imanza akurikije igihagararo,

cyangwa ngo azikemure akurikije amabwire.

4Intamenyekana azazicira imanza zitabera,

azarenganure abakene bo mu gihugu.

Umugome azamukubitisha inkoni y’ijambo rye,

umwuka wo mu munwa we awicishe umugiranabi.

5Azakindikirisha ubutabera nk’umukandara,

akenyeze ubudahemuka nk’umweko.

6Ikirura kizabana n’umwana w’intama11.6 n’umwana w’intama: abantu nibaramuka bakiriye amahoro n’ubutabera bazazanirwa n’umwuzukuru wa Dawudi, nta cyitwa ikibi kizongera kubaho. Ibiremwa byose bizasabana mu mahoro, mbese nk’uko byari bimeze isi ikiremwa, icyaha kitarabaho (reba Intg 2). Ibi bigereranyo Izayi akoresha, birahamya cya cyizere gikomeye Abayisraheli bari bafite kuva kera, cy’uko mu ndunduro y’ibihe, icyitwa icyaha cyose, ububabare ndetse n’urupfu bizatsindwa burundu (mbese nk’uko Ibyanditswe byo mu isezerano rishya bikunda kubihamya, urugero: 1 Kor 15,24–28; Hish 21,4).,

ingwe iryame iruhande rw’umwana w’ihene.

Inyana n’icyana cy’intare bizagaburirwa hamwe,

biragirwe n’akana k’agahungu.

7Inka n’igicokoma bizarisha mu rwuri rumwe,

ibyana byabyo bibane mu kiraro kimwe,

intare irishe ubwatsi nk’ikimasa.

8Umwana ukiri ku ibere azakinira ku kiryamo cy’inshira,

igitambambuga cyinjize ikiganza mu mwobo w’impiri.

9Nta we uzaba akigira nabi,

cyangwa ngo akore amahano ku musozi wanjye mutagatifu,

kuko igihugu kizasakarwamo n’ubumenyi bw’Uhoraho,

nk’uko amazi yuzura inyanja!

Ukugaruka kw’abajyanywe bunyago ba Israheli11.9 abajyanywe bunyago ba Israheli: iki gisigo nticyahimbwe na Izayi, ahubwo cyanditswe nyuma ye byaratinze. Kirahanura itahuka ry’Abayisraheli bose bajyanywe bunyago n’abanzi babo, haba i Babiloni cyangwa mu bindi bihugu.

10Uwo munsi ni bwo inkomoko ya Yese,

izashyirwa ejuru nk’ibendera ry’igihugu,

amahanga yose akazayigana,

aho atuye hakazabengerana ikuzo.

11Uwo munsi kandi, Uhoraho azongera abangure ukuboko kwe,

kugira ngo agobotore udusigisigi tw’umuryango we,

abazaba bakiri muri Ashuru no mu Misiri, i Patorosi, n’i Kushi,

i Elamu, n’i Shimeyari, i Hamati no mu birwa byo ku nyanja.

12Azashinga ikimenyetso kimenyesha amahanga,

ko agiye gukorakoranya abajyanywe bunyago ba Israheli,

abumbire hamwe abatatanye bo muri Yuda,

abakuye mu mpande zose z’isi.

13Ishyari rya Efurayimu rizashira, n’abanzi ba Yuda batsembwe.

Efurayimu ntizongera ukundi kugirira Yuda ishyari,

na Yuda ye kuzongera ukundi kugirira nabi Efurayimu.

14Bazirohera icyarimwe ku misozi y’Abafilisiti b’iburengerazuba,

bishyire hamwe basahure abatuye iburasirazuba.

Bazabangura ukuboko kwabo kuri Edomu na Mowabu,

naho bene Amoni bazabayoboke.

15Uhoraho azakamya ikigobe cy’inyanja yo mu Misiri,

abangure ukuboko akwerekeje kuri Efurati,

ku bw’imbaraga z’umwuka we, ayigabanyemo amashami arindwi,

ku buryo bazashobora kuyambuka n’ibirenge.

16Hazabaho inzira imwe ku barokotse b’umuryango we,

abazaba basigaye muri Ashuru,

nk’uko byagenze ku Bayisraheli,

umunsi bazamutse bava mu gihugu cya Misiri.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda