Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


Umuhanuzi Hozeya

IJAMBO RY’IBANZE

1. Umuhanuzi n’inyigisho ze

Umuhanuzi Hozeya, mu mwaka wa 750 mb. K., ni ho yatangiye kwigisha mu ngoma yo mu majyaruguru, ari yo ya Israheli, ari na yo umwami Yerobowamu wa II yategekaga. Ubwo benshi bibeshyaga, bibwira ko byose bimeze neza, igihugu gitengamaye, nyamara isenyuka ryacyo ryari ryegereje. Yerobowamu wa II amaze gutanga (743), abami bagera kuri batandatu bagiye bakurakuranwa ku ntebe mu gihe gito, akenshi umwe agasimbura undi ku ngufu. Ibyo byorohereje Abanyashuru kubanyaga igihugu cyabo. Mu mwaka wa 721, umurwa wa Samariya urafatwa, urasenyurwa n’abaturage bajyanwa bunyago muri Ashuru. Nuko ingoma ya Israheli izima ityo. Iryo senyuka Hozeya yari yararihanuye, ariko ahari ryabaye atakiriho.

Mu mibereho ya Hozeya, icy’ingenzi tumuziho ni amakuba yagize mu rugo rwe (1–3). Yari yarashatse umugore yakundaga, ariko we aza kumuta arigendera. Hozeya akomeza kumukunda, ndetse ageza n’igihe amugarura, ariko amaze kumugerageza. Uwo muhanuzi yaje gusanga ko urwo rugo rwe rwamunaniye, rushushanya imibanire y’Uhoraho n’umuryango we (2). Ni koko: Israheli ubwayo yashatswe n’Uhoraho, ariko yifashe nk’umugore w’umuhemu, mbese nk’ihabara, maze yikururira ityo uburakari bw’Uhoraho wayishatse. Israheli iracyakunzwe ariko izahanwa, kugira ngo igarukire Uhoraho, kandi isubizwe ibyishimo nk’ibyo mu minsi ya mbere y’ubukwe. Hozeya yabaye umuhanuzi wabanjirije abandi kugereranya imibanire y’Uhoraho na Israheli n’umubano w’abashakanye. Bityo rero, ubutumwa bwose bwa Hozeya bukaba bwerekeye urwo rukundo Imana ifitiye umuryango wayo, ariko wo ntuyiteho. Uretse ya myaka mike Israheli yamaze mu butayu bagikundanye, nta kindi yakoze nyuma uretse kuyitetereza.

Abo Hozeya yibasira cyane ni abategetsi b’igihugu. Abami bashyirwagaho hadakurikijwe ugushaka kw’Imana, bakaba barirengagije Isezerano, ahasigaye bakagenga umuryango witorewe nk’uko bigenda mu yandi mahanga. Abaherezabitambo ni injiji n’incuti z’ifaranga; umuryango barawuyobora mu rwobo. Hozeya ararwanya kandi uburyamirane muri rubanda, n’ukuntu abakomeye bakandamiza rubanda rugufi. Ariko icya mbere abatongera bose, ni uko bahemutse ku Mana. I Beteli, Uhoraho bamusingiza ku buryo bunyuranye n’amategeko ye, bakamugenzereza nka Behali na Ashitaroti, bya bigirwamana by’i Kanahani. Ahubwo Uhoraho anyurwa n’umutima ukeye w’abo mu muryango we, agashimishwa n’impuhwe kuruta amaturo n’ibitambo bitwikwa byose (6,6).

Igihano rero kizaza nta kabuza, usibye ko Imana ihana ishaka gukiza. Hozeya yizeye rwose ko Israheli nimara kugera ahaga no gucishwa bugufi, izicuza ikibuka igihe yari itarahemuka, maze Uhoraho agarukire umuryango we wicujije, awukomorere ibyishimo n’amahoro.

2. Uko igitabo giteye

Dore ibice tugisangamo:

1. Ishyingirwa rya Hozeya n’icyo rishushanya (1–3).

2. Israheli izahanirwa ubugome bwayo (4,1—14,1).

3. Israheli izisubiraho igirirwe imbabazi (14,2—14,10).

3. Agaciro ka Hozeya

Hozeya yarushije abandi bose bamubanjirije kwigisha iyobokamana nyaryo icyo ari cyo : ntirishingiye mbere na mbere ku bitambo cyangwa se ku mihango, ahubwo rishingiye ku rukundo. Umuyoboke nyawe ajye yiyumvisha ukuntu Imana yakunze umuryango wayo, na we agerageze kuyitura urwo rukundo arugaragarize mu mibanire ye n’abandi, cyane cyane abatishoboye. Nyuma ye, n’abandi bahanuzi ni byo bibanzeho, ariko biba kuri Yeremiya ku buryo bw’umwihariko. Birumvikana kandi ko iyo nyigisho ari imwe mu iz’ingenzi Yezu yigishaga.

Kuvuga ko umubano w’Uhoraho n’umuryango we usa n’uw’abashakanye, ni ikigereranyo Izayi, Yeremiya na Ezekiyeli bakunze kugarukaho. Ibitabo by’Isezerano rishya hamwe n’abakristu ba mbere, bongeraho ko n’umubano wa Kristu na Kiliziya ye na wo ari uko umeze (Ef 5,25–32; Hish 19,7; 21,9). Ndetse n’ubumwe umuyoboke wese yunze na Kristu, na bwo bwagereranywa n’umubano w’abashakanye (2 Kor 11,2).

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda