Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


9

Agahinda bazagirira mu bihugu bya kure

1Israheli, wikwishima birenze urugero,

wisabagizwa n’ibyishimo nk’indi miryango,

kuko wigize indaya witarura Imana yawe,

ukishimira igihembo cyahumanye

uherwa ku mbuga zose zihurirwaho ingano.

2Ibivuye ku mbuga no mu rwengero ntibizabahaza,

na divayi nshyashya bari bategereje ntibazayibona.

3Ntibazongera gutura mu gihugu cy’Uhoraho,

kuko Efurayimu izasubira mu Misiri9.3 izasubira mu Misiri: birashaka kuvuga ko ibyago byose ababyeyi babo baboneye mu Misiri, n’Abayisraheli bo mu gihe cya Hozeya bizabagwirira. Bizaba ngombwa ko bajya gutura mu bihugu by’amahanga: bamwe bajyanwe bunyago muri Ashuru, abandi bahungire mu Misiri. Ubwo rero, ntibazaba bagishoboye kujya gukoranira mu Ngoro y’i Yeruzalemu, kugira ngo bahimbaze iminsi mikuru y’Uhoraho.,

bakazajya no muri Ashuru kurya ibyahumanye.

4Ntibazongera kumurikira Uhoraho divayi ho ituro riseswa,

n’ibitambo byabo ntibizamushimisha ukundi.

Bizabamerera nk’umugati barya bari mu cyunamo,

abazabiryaho bose bazabe bahumanye;

uwo mugati ni bo uzatunga ubwabo,

ariko ntuzinjizwa mu Ngoro y’Uhoraho.

5Ubwo se muzakora iki ku munsi w’ikoraniro,

ari wo munsi mukuru w’Uhoraho?

6Dore ngabo bahunze igihugu cyabo cyarimbutse,

Misiri izabakira, ariko i Memfisi hazabe imva yabo;

ibintu byabo by’agaciro gakomeye bizarengwaho n’ibitovu,

n’amahwa apfukirane ahari amahema yabo.

Umuhanuzi atangaza igihano bikamuviramo gutotezwa

7Ngiyi iminsi y’igihano iregereje,

igihe cyo kuryozwa kirageze; Israheli nibimenye!

Bariyamiriye bati «Umuhanuzi ahindutse umusazi,

uwuzuwemo n’umwuka w’Uhoraho aravugaguzwa!»

— Ni byo koko, ariko bitewe n’ubwinshi bw’ibicumuro byawe,

kandi amagorwa azakugwirira, arakomeye cyane!

8Umuhanuzi uri kumwe n’Imana ye,

ni we murinzi urengera Efurayimu;

ariko baramutega imitego aho anyura hose,

bakamutera no mu nzu y’Imana ye.

9Barihumanyije bikabije, nko mu gihe cy’i Gibeya9.9 i Gibeya: imitwe ya 19–21 y’igitabo cy’Abacamanza, irarondora ishyano rikabije ryakorewe aho hantu, ubwo Ababenyamini bose bari barahindutse abagome.,

ariko Imana izibuka ibicumuro byabo,

ibaryoze ibyaha bakoze.

Igihano cy’ibicumuro by’i Behali‐Pewori

10Kera nigeze kurabukwa Israheli,

imeze nk’imbuto y’umuzabibu mu butayu,

mbona n’abasekuruza banyu

bameze nk’imbuto y’umutini ihishije mbere;

ariko bakigera i Behali‐Pewori9.10 i Behali‐Pewori: reba Ibar. 25,1–5. biyegurira Sesoni,

bahinduka batyo amahano nk’ibyo byabararuye!

11Ni cyo gitumye ikuzo rya Efurayimu rigurutse nk’inyoni:

nta we ukibyara, nta n’uzatwara inda cyangwa ngo hagire uyisama.

12Ndetse n’iyo babyirura abahungu,

nababagomwa bataraba abagabo;

ni koko, bazabona ishyano nimara kwitandukanya na bo!

13Efurayimu ndabona imeze nka Tiri9.13 nka Tiri: Hozeya aragereranya ubukire bwa Efurayimu n’ubwa Tiri, yari yamamaye hose mu bihugu biyikikije.,

yubatse ahantu hatohagiye,

nyamara bazayihatira gutanga abana ngo bicwe!

14Uhoraho, jya ubahana! Ariko se uzabahanisha iki? . . .

Bahanishe kuba ingumba, n’amabere uyumishe!

Igihano cy’ibicumuro by’i Giligali

15Ububi bwabo bwose bwigaragarije i Giligali9.15 i Giligali: aho ni ho Sawuli, umwami wa mbere, yigeze gusuzugura kabiri cyangwa gatatu amabwiriza y’Uhoraho, yagezwagaho n’umuhanuzi Samweli (1 Sam 13,7–14; 15,12–33).,

ari na ho nahereye nkabanga urunuka.

Nzabirukana mu nzu yanjye,

mbahoye ububi bw’ibikorwa byabo,

sinzongera kubakunda ukundi,

bo n’abatware babo b’abahemu.

16Efurayimu yarafashwe none imizi yayo yarumagatanye,

ntibazongera kwera imbuto ukundi.

Ndetse nibanabyara, nzabagomwa ibyo byiza bibarutse.

17Imana yanjye izabaca kuko batayumvise,

maze bazajye kubuyera mu mahanga.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda